Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Covid_19: Kimwe mu bigiye gutuma ihungabana rirushaho kwiyongera mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abantu bakomeje kugaragaza ihungabana rikabije, bitewe n’ ibibazo by’ingaruka z’icyorezo cya Covid_19 gikomeje gukoma mu nkokora abatari bacye mu Gihugu.

Ubuyobozi bw’iyi Minisiteri buvuga ko mu bihe biri imbere iri hungabana rishobora kwiyongera ku buryo bwo hejuru, gusa harimo gutangwa ubufasha mu nyigisho ndetse no mu buryo bufatika ku bagizweho ingaruka cyane n’icyi cyorezo; Mu buryo kandi byaba byakorwa n’uwo ari we wese.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt. Col. Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko kuba icyorezo cya Covid_19 gikomeje gukoma mu nkokora ibikorwa hafi ya byose byinjirizaga umuturage, ari kimwe mu bikomeje kuzamura ihungabana.

Agira ati “Ntabwo ari twe tubibona twenyine, n’Abanyarwanda benshi barabibona. Ntabwo ari ihungabana rishingiye ku bwonko gusa, kuko n’imibereho y’abantu yarahungabanye. None se nk’umuntu umaze imyaka ibiri adakora kandi yarakoraga, uwo wakwirengagiza ko yahungabanye cyangwa azahungabana; yarashonje, yabuze ubuzima, yabuze akazi… afite ibibazo! Ibyo rero ni byo tuvugana twese nk’Igihugu n’Abanyarwanda.”

Akomeza avuga k’uburyo icyo kibazo cyacyemuka, ati “Tugomba gufashanya, nk’uwakomwe mu nkokora na Covid_19 ku buryo bugaragara agafashwa haba mu buryo bufatika, abanyamadini babikora, yewe na Leta izabikora ndetse n’abandi… ariko n’uburyo bw’ubukangurambaga no kwigisha ndetse n’isanamitima na byo bigomba kujyana. Minisiteri y’ubuzima rero, iri gukorana n’Ikigo cy’Ubuzima, Mw’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe cyangwa se ihungabana, kugira ngo izi gahunda zishyirwemo, kuko duteganya ko nabyo bizabaho mu minsi iri imbere. Covid-19 iracyahari mu Rwanda.”

Icyorezo cya Covid-19 ni cyo gishingirwaho nk’impamvu izatuma ihungabana ryiyongera mu Rwanda. Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2018, bwagaragaje ko mu Banyarwanda 100, abagera kuri 20 muri bo bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe; bivuze ko umuntu 1 muri 5 afite icyo kibazo.
Ubu bushakashatsi kandi bunerekana ko Abanyarwanda barenga gato batatu ku ijana (3%) bafite ihungabana.


Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Panorama Sports Muhire Kevin, wamaze gutandukana na Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano ye yamaze kwerekeza mu ikipe yitwa Jamus FC yo mu icyiciro...

Amakuru

Panorama Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC)iravuga ko ifite intego y’uko myaka 5 iri mbere abanyura mu mashuri y’incuke bazaba bageze kuri 65%. Ibi byagarutsweho kuwa 13...

Ahandi

Raoul Nshungu Papa Leo XIV yagize Joseph Lin Yuntuan Musenyeri, aba uwa mbere mu mateka ya y’Abakristu Gatulika  bo mu Bushinwa. Ni uburyo bwemeza...

Ubucuruzi

Raoul Nshungu Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iravuga ko mu ngengo y’Imari ya 2025-2026 hari ibicuruzwa byasonewe umusoro ahandi uragabanywa. Ku wa 12 Kamena 2025,...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities