Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abantu bakomeje kugaragaza ihungabana rikabije, bitewe n’ ibibazo by’ingaruka z’icyorezo cya Covid_19 gikomeje gukoma mu nkokora abatari bacye mu Gihugu.
Ubuyobozi bw’iyi Minisiteri buvuga ko mu bihe biri imbere iri hungabana rishobora kwiyongera ku buryo bwo hejuru, gusa harimo gutangwa ubufasha mu nyigisho ndetse no mu buryo bufatika ku bagizweho ingaruka cyane n’icyi cyorezo; Mu buryo kandi byaba byakorwa n’uwo ari we wese.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt. Col. Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko kuba icyorezo cya Covid_19 gikomeje gukoma mu nkokora ibikorwa hafi ya byose byinjirizaga umuturage, ari kimwe mu bikomeje kuzamura ihungabana.
Agira ati “Ntabwo ari twe tubibona twenyine, n’Abanyarwanda benshi barabibona. Ntabwo ari ihungabana rishingiye ku bwonko gusa, kuko n’imibereho y’abantu yarahungabanye. None se nk’umuntu umaze imyaka ibiri adakora kandi yarakoraga, uwo wakwirengagiza ko yahungabanye cyangwa azahungabana; yarashonje, yabuze ubuzima, yabuze akazi… afite ibibazo! Ibyo rero ni byo tuvugana twese nk’Igihugu n’Abanyarwanda.”
Akomeza avuga k’uburyo icyo kibazo cyacyemuka, ati “Tugomba gufashanya, nk’uwakomwe mu nkokora na Covid_19 ku buryo bugaragara agafashwa haba mu buryo bufatika, abanyamadini babikora, yewe na Leta izabikora ndetse n’abandi… ariko n’uburyo bw’ubukangurambaga no kwigisha ndetse n’isanamitima na byo bigomba kujyana. Minisiteri y’ubuzima rero, iri gukorana n’Ikigo cy’Ubuzima, Mw’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe cyangwa se ihungabana, kugira ngo izi gahunda zishyirwemo, kuko duteganya ko nabyo bizabaho mu minsi iri imbere. Covid-19 iracyahari mu Rwanda.”
Icyorezo cya Covid-19 ni cyo gishingirwaho nk’impamvu izatuma ihungabana ryiyongera mu Rwanda. Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2018, bwagaragaje ko mu Banyarwanda 100, abagera kuri 20 muri bo bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe; bivuze ko umuntu 1 muri 5 afite icyo kibazo.
Ubu bushakashatsi kandi bunerekana ko Abanyarwanda barenga gato batatu ku ijana (3%) bafite ihungabana.
Panorama
