Mu cyumweru cyahariwe Gahunda ya Girinka Munyarwanda, abaturage bo mu karere ka Gatsibo ndetse n’abafatanyabikorwa b’ako karere, muri uku kwezi kwa Gicurasi konyine batanze inka 450 zo koroza abatishoboye bo muri ako karere.
Iyi gahunda yabaye mu cyumweru cya mbere cya Gicurasi 2016, yakozwe mu bice bibiri, aho abaturage borojwe muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda bituye inka zigera kuri 234.
Bucyeye bwaho ku wa Gatanu tariki ya 6 Gicurasi 2016, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gatsibo, hateraniye abaturage barimo aborozi, abahagarariye abaturage mu nzego zinyuranye, abacuruzi, amakoperative, abakozi bal Leta n’abafatanyabikorwa b’akarere batanga inka 216 n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu na mirongo itanu (650,000) na azagurwamo inka.
Abanyagatsibo bakorera hanze y’imbibi z’akarere bibumbiye mu muryango “Gatsibo B&S Community, bitabiriye iyo gahunda batangamo inka 14, ariko zikazahabwa abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, buri murenge ukazatangwamo inka imwe, mu rwego rwo kubashyigikira muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yatangarije Panorama ko akarere gafite umuhigo wo kuba mu mwaka utaza bazaba bamaze kugabira imiryango nibura ibihumbi 20, ubu bamaze kugabira irenga 18,000.
“Igi gikorwa ni ngarukamwaka duhuriramo turi mu ngeri zitandukanye, kiza cyunganira gahunda y’akarere. Buri mwaka kigira ubudasa, kuko kigenda kirusho kwitabirwa. Abanyarwanda by’umwihariko Abanyagatsibo bafite inyota yo kurwanya ubukene. Uyu mwaka twiyemeje gutanga inka 1500, kandi umuhigo tuzawuhigura kuko igikorwa kigenda neza…” Gasana Richard.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo akomeza avuga ko hari abakoma mu nkokora icyo gikorwa, kuko mu karere ka Gatsibo inka enye mu mirenge itatu zimaze gutemwa, ariko uzafatwa azahanwa bikomeye.
Dr Sendege Norbert, Umuyobozi w’Ikigo cyita ku buhinzi (RAB) mu ntara y’Iburasirazuba, ashima abaturage bo mu karere ka Gatsibo intambwe bamaze gutera mu kuvana bagenzi babao mu bukene.
“Akarere ka Gatsibo inka kamaze gutanga koroza abaturage bako muri gahunda ya Girinka zimaze kurenga imwe mu mihigo y’uturere twahize muri iyi gahunda. Ni igikorwa cyo kwishimira, kandi dushima ubwitabire bw’abaturage b’aka karere mu gushyigikira gahunda yatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.” Dr Sendege Norbert we n’abakozi ba RAB mu karere ka Gatsibo batanze inka yo kugabira umuturage.
Iyi gahunda yagize ingaruka zikomeye mu gukura abantu mu bukene nk’uko bigarukwaho na Nyirabisigara Athanasie afite imyaka 63 y’amavuko; atuye mu mudugudu wa Karaba, Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Kiramuruzi, wahawe inka ubwo Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangiraga mu 2006.
“Bampaye inka ndi umukene cyane, abaturage bampisemo turi mu nama; nari mfite ubuzima bubi pe, ariko yankuye ahakomeye kuko njye n’umuryango wanjye twamenye kunywa amata kandi mbona amafaranga…”
Avuga ko inka ye imbyaye imbyaro icyenda, amaze na we kwitura abantu bane. Ubu yoroye ebyiri ziyikomokaho. Nibura abona amafaranga ibihumbi 6000 ku kwezi avuye ku nka ye. Kubera ifumbire avuga ko umusaruro we wikubye inshuro eshatu kubera ifumbire yabonye bikomotse ku nka yagabiwe.
Ubukene ni mu mutwe
Ibi ni ibigarukwaho na Sekamana Jean de Dieu, utuye mu mudugudu w’Akamamesa, Akagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo. Ni metero 100 uvuye ku muhanda wa kaburimbo uturuka i Kiziguro ugana mu Rugarama.
Yahawe inka mu 2006, icyo gihe yari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, yishyurirwa na Leta ubwisungane mu kwivuza ndetse ahabwa n’izindi mfashanyo z’ingoboka. Icyo cyiciro yaragisezereye, ageze mu cya gatatu, yubatse inzu ifite agaciro ka miliyoni eshatu, afite urutoki kandi arateganya no kugura ipikipiki yo kujya agendaho.
“Gahunda ya Girinka yaramfashije cyane, kuko icya mbere yankoreye ni uko nakuye amaboko mumufuka ngakora, mbona ifumbire imyaka mpinze irankundira irera pe. Nagiye nzamuka ku buryo n’inka noroye ubu zikamwa litiro 20 ku munsi kandi abana banjye nta kibazo bagira cy’amafaranga y’ishuri…”
Avuga ko urutoki rwe nibura buri kwezi rwinjiza ibihumbi 50, akabona amafaranga avuye mu mata nibura 4000 ku munsi avuye mu mata. Bivuze ko mu kwezi yinjiza 170,000Frw. Amaze koroza abantu batanu kun ka zakomotse ku nka yorojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
“Gukena ni ubunebwe bwo mu mutwe. Kugira ngo inka iguhe umusaruro bisaba kuyitaho. Inka yanjye narayikurikiranye, ubu ngeze ku rwego rwo gufasha abandi, ku buryo Mituweli nagurirwaga nshobora kuyigurira abandi, mbikesheje gukura amaboko mu mufuka ngakora…” Ubutumwa bwa Sekamana.
Akarere ka Gatsibo kahize ko mu 2017 kazaba kamaze koroza nibura imiryango 20,000 ikennye, ubu kamaze kugera ku 18,000 hasigaye inka igera ku 2000, umuhigo ukaba ugezweho kuko bafite icyizere ku muri uyu mwaka bazagabira imiryango 1500.
Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2006, mu rwego rw’igihugu hari umuhigo wo koroza Abanyarwanda batishoboye nibura 350,000 bakava mu bukene; ubu hakaba hasigaye izikabakaba 100,000.
Rene Anthere Rwanyange

Mu baturage n’abafatanyabikorwa bo muri Gatsibo hari abatanze inka 100 abandi 50.

Abaturage batombora inka bari bugabirwe

Zimwe mu nka 234 zituwe abaturage mu karere ka Gatsibo, ku wa 5 Gicurasi 2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard. Umuhigo w’inka 20,000 uzaba wahiguwe mu 2017, kuko uyu mwaka hazatangwa 1,500.

to read more
July 6, 2016 at 16:19
Thanks again for the blog post.Much thanks again.
cruises from Sydney
July 3, 2016 at 20:46
Very good information. Lucky me I came across your website by accident (stumbleupon). I ave saved it for later!
cruises from Sydney
June 13, 2016 at 22:14
I wanted to thank you for this great write-up, I definitely loved every little bit of it. I ave bookmarked your web site to look at the latest stuff you post.
pay someone to take my class
June 6, 2016 at 10:37
Major thankies for the blog post.Really looking forward to read more. Want more.
porn movies
May 23, 2016 at 18:08
RTN22a Wow, great blog post.Much thanks again. Keep writing.