Ku wa 5 Mata 2019, Ambasaderi wa Australia mu Rwanda ufite ikicaro i Nairobi muri Kenya, Alison Chartres, yafunguye ku mugaragaro Ikigo “Mustard Seed Institute” cyubatswe mu kagari ka Rwankuba, Umurenge wa Murambi, Akarere ka Gatsibo; ikigo cyatangiye guhindura imibereho n’imyumvire y’abatuye agace cyubatsemo.
Amabasaderi Alison avuga ko ikingenzi cyane atari inyubako ziri ahongaho ahubwo ari ibizikorerwamo, bizaba ikiraro gikomeye mu kubaka umubano w’u Rwanda na Australia, anizeza abagize igitekerezo cyo kugishinga, abayobozi n’abaturage b’akarere ka Gatsibo ko azagaruka kubasura.
Agira ati “Uru ni urugero rwiza mu mubano w’u Rwanda na Australia. Iki kigo cybatswe mu karere ka Gatsibo abaturage bazacyungukiramo byinshi, bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi no kwiteza imbere. Abagore baboha uduseke, abanda baradoda, abiga ubuhinzi n’ubworozi ndetse gifasha n’abana bato. Ni igikorwa kiza kibumbye ibintu byinshi.”
Akomeza agira ati “Iki ni ikerekezo kiza hagati y’umubano wa Australia n’u Rwanda. Igikomeye si inyubako ahubwo ni ibizagikorerwamo kandi bifasha abaturage, birusheho no gutsura umubano hagati y’ibihugu byacu.”
Sibomana Jean Nepo na Sabrina Joy Sibomana bashinze Ikigo Mustard Seed Institute, bavuga ko abagore bagera kuri 40 bamaze kwiga kuboha agaseke ubu bibumbiye mu matsinda abiri kandi agaseke baboha kabonye isoko muri Australia, ari na ko katangiye kuba ikiraro gihuza Abanyarwanda n’Abanya Australia.
Sabrina agira ati “Iki kigo kizibanda ku kwiga imyuga no guhanga imirimo ibyara inyungu ariko kandi tuzanakurikirana abifitemo impano tuzikurikirane bigishe abanda. Ibikorwa byabo tubafasha kubishakira amasoko. Aha ni mu cyaro hari impano nyinshi, bigaragara ko hari byinshi abanyuze mu kigo bamaze kwiga no kwigezaho. Bakorera hamwe mu mishinga inyuranye, kandi birabafasha cyane. Ibyo bakora byose bishingiye ku mateka abanyarwanda banyuzemo, twizeye ko bizadufasha cyane kuko abakomoka muri Australia bazaza ari benshi, bitume iki kigo kiba ikiraro gihuza u Rwanda na Australia kandi twizeye ko Ambasaderi azabidufashamo.”
Mukeshimana Josiane, utuye mu mudugudu wa Mpanzi, Akagari ka Rwankuba, Umurenge wa Murambi, arubatse afite abana batatu. Ni umwe mu bigishijwe kuboha agaseke, avuga ko mbere yabohaga agaseke gasanzwe agahabwa amafaranga ibihumbi bibiri, nyamara agaseke aboha ubu mu kwezi ashobora kubona amafaranga agera ku bihumbi mirongo ine na bitanu mu kwezi.
Agira ati “Agaseke kacu kamaze kujya katwinjiriza kuko iyo tumaze kutwuzuza batwohereza hanze. Ubu twatangiye ikimina, nta kibazo tugira mu kwishyura mituweli n’amafaranga y’ishuri y’abana. Batubwiye ko agaseke kacu muri Australia bagakunze cyane.”
Mukantabana Pelagie afite imyaka 53, atuye mu mudugudu wa Nyagasambu, Akagari ka Rwankuba. Avuga ko atari azi kuboha agaseke ariko yamaze kubimenya ku buryo abatangiye mbere batamurusha kuboha neza. Yishimira ko hari intambwe amaze gutera ariko kandi ngo anezezwa cyane no kumva bafite isoko rihoraho.
Agira ati “Ubu natangiye kwiteza imbere mbihereye kukuboha agaseke. Icyanteye imbaraga kurushaho ndetse na bagenzi banjye ni uko batubwiye ko agaseke kacu kakunzwe cyane. Byatumwe dushyiraho umwete mu kuboha no kukanoza kurushaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gastibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Manzi Theogene, atangaza ko ikigo Mustard Seed Institute ari icy’abaturage kuko kizabafasha mu kwiteza imbere binyuze mu myuga biga, bazaboneramo amahugurwa kandi kikanagira uruhare mu kubigisha kurwanya imirire mibi.
Agira ati “Byose birimo gukorwa ku neza y’abaturage. Uyu munsi ikerekezo kiragaragara, kandi abaturage batangiye kubona ibyiza n’inyungu z’ikigo kuba cyarubatswe hano. Akarere tubasezeranyije kubaba hafi kuko murimo kudutera ingabo mu bitugu. Ibi bikorwa ni ibyacu twese, ni isoko y’ubumenyi. Ni ikiraro cyatangiye kuduhuza n’abavandimwe bo muri Australia.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Habimana Kizito, atangaza ko mu gihe gito ikigo gitangiye kimaze kuzana impinduka mu baturage kuko ibyo gikora bijyana n’umurongo igihugu kihaye. Asaba abaturage kudatezuka ku mahirwe begerejwe.
Agira ati “Iyo mubonye amahirwe ntimukayapfushe ubusa, amafaranga mubonamo muyakoreshe indi mishinga ibyara inyungu, kandi ubumenyi mufite, mumaze kunguka ntimuzabwihererane muzabusangize n’abandi. Twishimira abafatanyabikorwa baza kudufasha kuzamura imibereho y’umuturage, twiteguye kubashyigikira mu bikorwa bidufasha kugera ku ntego igihugu cyacu kihaye.”
Mustard Seed Institute ubu ikorera ku butaka bungana na Hegitari ikenda, inyubako irimo ifite agaciro ka miliyoni mirongo ikenda z’amafaranga y’u Rwanda, yubatswe ku nkunga y’igihugu cya Australia. Mu bikorwa biri muri icyo kigo usangamo ububoshyi bw’agaseke, ubudozi, gukora amasabune, gukora amavuta ya Vaseline, gukora imigati n’amandazi, n’ishuri ryo mu murima ririmo ubuhinzi n’ubworozi. Ikigo gifite abakozi icumi bahoraho ariko igihe cy’imirimo myinshi haba harimo abandi ba nyakabyizi bari hagati ya 30 na 50.

Ikigo Mustard Seed Institute cyubatse mu murenge wa Murambi, Akagari ka Rwankuba (Ifoto/Panorama)

Ikigo kigifite ikerekezo cyo kuba ahahahirwa ubumenyi bushingiye ku bafite impano zinyuranye (Ifoto/Panorama)

Ishuri ryo mu murima ryitezweho gufasha abaturage batuye aho ikigo gikorera guhindura imyumvire mu buhinzi (Ifoto/Panorama)

Ishuri ryo mu murima ryitezweho gufasha abaturage batuye aho ikigo gikorera guhindura imyumvire mu bworozi (Ifoto/Panorama)

Agaseke kamaze gutera intambwe mu guhuza u Rwanda na Australia kanateza imbere abakaboha (Ifoto/Panorama)

Agaseke kamaze gutera intambwe mu guhuza u Rwanda na Australia kanateza imbere abakaboha (Ifoto/Panorama)

Alison Chartres, Ambasaderi wa Australia mu Rwanda ufite ikicero i Nairobi muri Kenya, ashima ko abaturage batangiye guhindura imyumvire kandi bizagira uruhare rukomeye mu kuzana abanya Australia benshi (Ifoto/Panorama)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Habimana Kizito (Ifoto/Panorama)

Umuyobozi w’Akarere ka Gastibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Manzi Theogene (Ifoto/Panorama)

Abayobozi n’abakozi bahoraho ba Mustard Seed Institute (Ifoto/Panorama)
Rwanyange Rene Anthere
