Abakozi b’uruganda C&D rukora imyenda i Masoro mu cyanya cy’inganda, biganjemo abagore n’abakobwa baratabaza uburyo bakoreshwa agatunambwenu aho basanga bitubahirije amahame y’umurimo n’uburenganzira bwa muntu.
Iyi ntero ivuga ko abakozi ba Pink Mango C&D babajwe n’uburyo bafatwa nk’imashini ishimangirwa n’abakozi banyuranye bakorera uru ruganda kuva rwashingwa mu 2019. Bamwe baracyarukorera abandi baruvuyemo badasezeye bitewe n’impamvu zinyuranye.
Eveline, w’imyaka 25 y’amavuk , akora muri uru ruganda. Icya mbere anenga ni uburyo abakoresha be batubahiriza amasaha y’akazi ari mu masezerano bagiranye bitewe n’inyungu z’uruganda zidafite icyo zibamarira.
Ati “Ubundi dutangira akazi saa moya za mugitondo tukaba tugomba kuva mu ruganda bitarenze saa kumi n’imwe, ariko hano nta jambo tuba dufite, kuko iyo akazi ari kenshi dushobora no kuhava saa tanu z’ijoro kandi ntitugire icyo duhabwa ku masaha y’ikirenga (supplement hours)”.

Mu iperereza ryihariye rya Panorama, kuri iyi ngingo yo gukoresha abakozi hatubahirijwe igihe, abakozi benshi higanjemo ab’igitsina gore bavuga ko bahagorerwa, kuko bagenda bahohoterwa bataha mu majoro, hari abakubitwa n abagizi ba nabi, abamburwa amafaranga, amatelefone n’ibindi.
Pacifique Mugisha w’imyaka 27 y’amavuko, ku bw’umutekano we twahinduye amazina, yatubwiye ko yakoreye uru ruganga kuva rutanagurishwa muri 2015.
Ati “Gukorera hano ni amaburakindi kuko dufatwa nk’abacakara mu buryo bwose bushoboka nta jambo dufite ni ugukora ku gisure gikomeye ibaze ko n’ubwo umuntu yapfusha umuvandimwe atemerewe kujya kumushyingura”.
Akomeza kandi avuga ko iyo umuntu abirenzeho ahanwa bikomeye, usibye ku munsi bamuca amafaranga ibihumbi 12 naho ukerewe ni ibihumbi 6, mu gihe imishahara y’abakozi iri hagati y’ibihumbi 40 n’ibihumbi 150 y’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro na Floride Kampayana wakoze muri uru ruganda amezi 3 yahaye Panorama, yavuze ko kuhakora abigereranya no gukora uburetwa.
Ati “Uwampa Perezida Paul Kagame akamenya ibikorerwa muri uru ruganda, hari byinshi byahinduka kuko abantu bafatwa nabi cyane. Njyewe njya gufata icyemezo cyo kuva hano nageraga mu rugo nakonsa umwana nkumva amaraso ari gukama, ngatangira gutuka umwana kandi arengana”.
Kampayana yakomeje avuga ko uburyo bakoreshwa nk’imashini, ko iyo abakoresha baguhaye kudoda imyenda 5 mu isaha imwe ukabikora ukoresheje imbaraga nyinshi cyane, ahubwo bahita bakongera imyenda yikubyeho kabiri, byakunanira bagatangira kukwita umunebwe bagamije kukunaniza ndetse no kukwirukana ku murimo, batitaye ku mutwaro uremereye bakwikoreje.
Mu rwego rwo kumenya icyo abayobora Pink Mango C&D Products Rwanda, twavuganye n’ushinzwe gucunga abakozi, Fabrice Tuyishime, yemeza ko iyo mikoreshereze mibi izwi ndetse ba nyir’ubwite batabyitayeho ngo kuko ibyo bashyira imbere ari inyungu zabo.
Ati “Abakozi bahora batabaza ku masaha yabo yo gutaha atubahirizwa, ariko kenshi biterwa n’amakomande yabonetse iyo ari menshi kandi byihutirwa, nta busobanuro buba bukenewe kuko umushinwa aba ashaka inyungu ze nta kindi; iby’ubuzima bw’umukozi ntabwo abikozwa”.
Amakuru yizewe agera kuri Panorama yemeza ko hari abayobozi bo ku rwego rw’akarere ka Gasabo, bamaze amezi 2 basuye urwo ruganda bakomoza kuri iki kibazo cyo gukoresha abantu nk’inyamaswa bubivugana n’abashinwa ariko gusa nta kintu kirahinduka ku ruhande rw’abakoresha.

Mu rwego rwo gushaka kurenganura aba bakozi basaga 500 bakorera uru ruganda, twegereye CESTRAR, Umunyamabanga mukuru wayo, Biraboneye Africain avuga ko bene uko gukoresha abantu bitemewe mu Rwanda.
Ati “Uruhare rwacu nk’abantu baharanira iyubahirizwa ry’amategeko agenga umurimo n’abakozi cyane cyane mu ishami ry’abikorera, tuzasaba ko amategeko y’umurimo yubahirizwa ariko biba binasaba ko abakozi babitumenyesha kugirango tugire icyo dukora”.
Uruganda rwatangiye rwitwa C&H Garments rwaje guhinduka C&D ruvugwaho kunaniza abakozi no kubakoresha amasaha y’ikirenga atishyurwa rwashinzwe mu 2015 ku bufatanye bw’abashinwakazi babiri Helen Hai na mugezi we Candy Ma.
Gaston Rwaka

Habineza Jean Claude
September 23, 2022 at 09:24
Ariko reta ijye igenzura imikorere yabakozi muri Private sector
Deo Elgreengo
September 23, 2022 at 09:25
Ndahazi Sha ibyaho ntahobitaniye nubucakara
Ishimwe Olivier Giti
September 23, 2022 at 09:26
C&D kwel,neza neza bagize abanyarwanda abacakara.
Niyonzima Celestin
September 23, 2022 at 09:27
Nukuri mutabare kuko bamwe byanabasenyeye ingo kubera gutaha ninjoro?
kamanzi
September 23, 2022 at 09:29
Njye nkora muri Civil sosiety ,Ikibazo naraye ngitanze muri MIFOTRA nza ga barabimenye boherezayo umuntu hashize 3days asiga abahaye amabwiriza. Ubwo nugukomeza gukurikirana no kubafasha
Jovy Imanzi
September 23, 2022 at 09:41
Urwo ruganda rw’ abashinwa ruzwiho ubugome bukabije ni uguhaguraka pe , muribuka ni uriya mu Koreya wakubitaga abantu ku KIBUYE baziza ngo kwiba itaka yataye ngo bayungurure bavanemo gasegeriti
NV
September 24, 2022 at 06:50
Turashimira Leta y’u Rwanda uburyo bashyizeho bwo korohereza Abashoramari bakaza mu gihugu kugira ngo urubyiruko rubone akazi, ni muri urwo rwego C&D Rwanda PinkMango bakwiye gushimirwa kuko batanga akazi ku rubyiruko ntacyo bashingiyeho uretse kureba ko umuntu afite indangamuntu gusa no kureba ko afite ubuzima ashobora gukora akazi gusa ndetse bakanabigisha kuburyo umwana uhabonye akazi afite umwete ahavana ubumenyi buzamubeshaho (umwuga), ikibazo bagira mbona ni ugukoresha abakozi bafite imyumvire iri hasi bisaba kubakurikirana cyane no kubahozaho ijisho kuko bitabaye ibyo umushoramari yafunga kubera igihombo aterwa n,abakozi badafite ubushake bwo kumuha umusaruro, namwe mumbwire umuntu utinyuka akandika ngo “iyo uhawe kudoda imyenda 5 ku isaha ukayikora ku munsi ukurikiyeho bayikuba kabiri” ubu murabona uyu muntu yumva aho igihugu kigana? nonese uyu yazatera imbere yifuza kutazamura ubumenyi ahubwo akumva yarera amaboko ngo batamuzamura ku ntego y’imikorere? ubuse niba umushoramari afite commande izamuha amafaranga yo guhemba abakozi badashaka kumuha umusaruro murabona amaherezo atazafunga agataha? Nataha se ubwo abakozi barenga 4000 yahaye akazi bagasubira mu bushomeri murabona intego za Leta za gahunda ya NST1 yo guhanga imirimo nibura ibihumbi 200 buri mwaka idashingiye ku buhinzi izagerwaho neza namwe mujye mushyira mu gaciro
J
September 24, 2022 at 13:38
Ibyo uvuga nibyo rwose NV ahubwo abatangaza inkuru nkizi zuzuye ibinyoma bajye babanza kureba icyerekezo cy igihugu.C&D yahaye abakozi akazi bagera mu 5000.Ni umusanzu ukomeye mw iterambere ry igihugu no kuzamura imibereho myiza y abanyarwanda.
Emniy
September 24, 2022 at 10:16
Mwiriwe nkorera muri C&D – Arko nkuyu uba wandika ibi.aba afite amakuru yuzuye cg aba ashaka gusiga icyasha uruganda.? Ibyo uvuga suko biri niho nkorera ntagatunambwene Kaba muri C&D . Kdi namwe abanyamakuru mujye mugerageza kuba abumwuga. Nimukora inkuru mujye mugera kumpande zombi .kugirango mutangarize abanyarwanda inkuru yuzuye kdi yukuri.atari nkizo za biracitse.
Murakoze
Paxoni
September 27, 2022 at 08:00
Ariko ukiri kuraryana koko, mwagiye mwemera amakosa mukanayakosora mukareka guhishira ukuri? mutabakoresha agatunambwene se mbere yuko umugenzuzi abagwa gitumo mwacyuraga abakozi saa ngahe? Ntimwabapacingiraga mukabaha baji zabo igihe mushakiye? Ubuse abantu banigiraga munzira bakabambura bamwe bagafatwa kungufu ubwo mwabakoreshaga neza? cyangwa nuko ntabashiki banyu cyangwa abo mufitanye isano barahohoterwa?