Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2018

Ibiro by’itora 33 bizashyirwa kwa muganga

Ibiro by'itora (Sites) 33 bizashyirwa mu bitaro by'uturere n'Ibikuru.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora –NEC, itangaza ko mu rwego rwo gufasha abari kwa muganga mu bihe by’amatora, hateganyijwe ibiro by’itora bishya bizashyirwa ku bitaro hirya no hino mu gihugu.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama ku wa 22 Kanama 2018, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje ko mu rwego rwo gufasha abanyarwanda bose kwitabira amatora hari ibiro bishya byongeweho cyane cyane ku bari kwa muganga.

Agira ati “Mu rwego rwo gufasha abantu bari kwa muganga barimo abaganga, abakozi bo kwa muganga, abarwayi n’abarwaza, twashyizeho ibiro by’itora bishya mirongo itatu na bitatu bizashyirwa mu bitaro by’uturere n’ibitaro bikuru. Iki ni ikintu kidasanzwe kiri muri aya matora.”

Munyaneza akomeza avuga ko ibyo biro by’itora bizashyirwa imbere mu bitaro ku buryo nta muntu uzaturuka hanze yabyo ngo ajye gutoreramo. Hazashyirwamo umuyobozi w’ibiro by’itora n’abaseseri bamufasha. Abazatoreramo bose bazatorera ku mugereka.

Mu matora y’abadepite ateganyijwe ku wa 2 kugeza ku wa 4 Nzeri 2018, hateganyijwe ibiro by’itora 2471, birimo 115 byo hanze y’igihugu. Ibyo biro by’itora bizaba birimo ibyumba by’itora 17,146 muri byo 115 bikazaba biri mu mahanga.

Mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka yo muri Kanama 2017, ibiro by’itora (sites) byari 2343, ibyumba by’itora birenga 16,000; mu mahanga ho ibiro by’itora byageraga kuri 93.

Rene Anthere Rwanyange

Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora -NEC (Ifoto/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities