Kubona ibitabo bivuga ku mateka y’u Rwanda kandi byandtse mu kinyarwanda, ntibyoroheye abarezi cyane cyane abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Ntibyoroheye kandi abashaka kuvoma ubwo bumenyi kuko ibyanditse mu Kinyarwanda ari bike. Intara y’Amajyaruguru yo yahawe ibitabo bisaga igihugmbi na Magana atanu bivuga ku bumwe bw’abanyarwanda mu mateka yabo.
Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2018, umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Nizeyimana Innocent, yageneye impano y’ibitabo bisaga 1500, bivuga ku bumwe bw’abanyarwanda, mu gitabo yanditse cyitwa “Ubumwe bw’abanyarwanda mu mateka yabo”, igice cya mbere: Ubukoloni n’amacakubiri mu Rwanda.
Itangwa ry’iryo bitabo ryabereye mu murenge wa Kisaro, mu karere ka Rulindo, umunsi wari ibirori mu bindi. Abaturage, abarezi ndetse n’abayobozi bavuga ko ari amahirwe kubona isoko y’amateka y’u Rwanda, kuko ibitabo bivuga ku mateka y’u Rwanda nyayo bidakunze kuboneka cyane.
Nzamurambaho Frederic ni umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza, Mutandi EAR. Yigisha amasomo mbonezamubano akaba mu masomo atanga harimo n’aho ahurira n’amateka. Avuga ko bagize amahirwe yo kubona imfashanyigisho y’amateka. Agira ati “Twagiraga ikibazo cyo kubona aho tuvoma amateka y’u Rwanda, kuko ibitabo byinshi byanditse mu cyongereza. Bizafasha abana kuko bazarushaho kugikunda, bazaba bumva ibyo basoma.”
Avuga ko hakiri imbogamizi yo kubona ibitabo bivuga ku mateka y’u Rwanda kandi byanditse mu Kinyarwanda n’ibishoboye kuboneka bikaba bike.
Mukakalisa Speciose afite imyaka 34. Atuye mu murenge wa Kisaro, arangije kwiga gusoma, kwandika no kubara. Avuga ko igitabo yakibonye cyanditseho ubumwe bw’abanyarwanda mu mateka yabo, akaba agiye kugisoma akarushaho gusobanukirwa, akanigisha abana be.
Hakundimana Louis du Paul, yabaye umwarimu mu mashuri abanza akaba n’umwe mubigishije Nizeyimana Innocent. Avuga ko icyo gitabo kizafasha abazagisoma kumenya amateka nyayo yaranze u Rwanda, abarimu na bo babonye imfashanyigisho kuko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bigishaga amateka agoretse. Ati “Nizeyimana yaduhaye amateka nyayo acukumbuye, atarimo amarangamutima. Abarezi rero bafite uruhare rwo kwigisha amateka azira amacakubiri.”
Karake Ferdinand ni Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ari na we wakiriye ibitabo byatanzwe na Nizeyimana Innocent. Avuga ko ibikubiye mu gitabo “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo” hakubiyemo amateka yaranze u Rwanda, bizafasha abazagisoma kurushaho gusobanukirwa.
Agira ati “Amateka mabi yaranze u Rwanda ni ngombwa ko asimburwa n’andi meza. Abazasoma iki gitabo bazabona ko hari itandukaniro rinini ku mateka yaranze u Rwanda mu bihe byashize n’ibihe turimo. Bazabona ko abanyarwanda bari bunze ubumwe mbere yo kubibwamo amacakubiri, ariko guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda ikaba yarongeye kubusigasira.”
Avuga ko nubwo ibitabo bahawe bitangana n’abaturage bose bazabisaranganya mu mashuri ndetse no munzego z’ubuyobozi, ku buryo hari abazandukura incamake bakajya basobanurira abaturage. Asaba abaturage bo mu majyaruguru gushishikarira umuco wo gusoma kugira ngo barusheho gusobanukirwa ariko by’umwihariko bakajya bashungura ibyo basoma.
Nizeyimana Innocent umwanditsi w’igitabo “UBumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo” mu kiganiro na Panorama, yadutangarije ko kwandika Atari ibintu yahubukiye ahubwo umushinga yatangiye kuwutekerezaho akiri no mu mashuri yisumbuye, byatumye agiye muri Kaminuza aharanira kwiga amateka, bityo aminuza mu bumenyi bw’Isi n’amateka.
Avuga ko yakoze urugendo rwo guncukumbura amateka y’abanyarwanda kugira ngo amenye ukuri ku byo yigshijwe mu mashuri abanza, abihuze n’ibyo yize muri Kaminuza ndetse n’ibyo yasomye arebe aho ukuri guherereye.
Agira ati “Ku bwanjye natungurwaga no kumva amateka twasobanurirwaga n’abo ubuyobozi bw’ishuri bwabaga bwatumiye ngo batuganirire ku mateka y’u Rwanda atandukanye cyane n’ayo twajyaga twigishwa kuva mu mashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Ayo mateka niyo yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Numvaga rero hari aho binkora, ariko nkumva ntarimo gukira neza kuko abadusobanuriraga nta na hamwe batwerekaga abanditse ibyo babaga batubwira. Numvaga ntekereza ko batubwira politiki. Kugira ngo uko gushidikanya gushire nafashe umugambi wo gukora ubushakashatsi nkandika igitabo.”
Nizeyimana avuga ko igitabo yanditse ari icya mbere ubu akaba ategura icya kabiri na cyo kizaza cyuzuza icya mbere ariko kandi afite gahunda yo kubigeza ku banyarwanda benshi.
Panorama

Intara y’Amajyaruguru yahawe ibitabo bisaga 1500 bikubiyemo amateka y’u Rwanda (Ifoto/Panorama)

Nizeyimana Innocent asaba abaturage kugira umuco wo gusoma bakarushaho gusobanukirwa (Ifoto/Panorama)

Abanyeshuri bitabiriye umuhango wo gutanga ibitabo mu ntara y’Amajyaruguru (Ifoto/Panorama)

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutanga ibitabo mu ntara y’amajyaruguru (Ifoto/Panorama)

Abarezi bigishije abanyeshuri barimo na Nizeyimana Innocent bahawe impano (Ifoto?Panorama)

Karake Ferdinand, Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asaba abaturage kurangwa no kunga ubumwe bakirinda ibishobora kubatanya (Ifoto/Panorama)

Mukakalisa Speciose wize gusoma, kwandika no kubara ahabwa igitabo cy’amateka y’u Rwanda n’icyemezo cy’uko yize neza (Ifoto/Panorama)

Uretse abanyeshuri n’abaturage batuye Kisaro bitabiriye umuhango wo gutanga ibitabo bivuga ku mateka y’u Rwanda (Ifoto/Panorama)

Nzamurambaho Frederic ni umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza, Mutandi EAR. Yigisha amasomo mbonezamubano avuga ko abonye imfashanyigisho yunganira izindi yari asanganywe n’ubwo ari nke (Ifoto/Panorama)

Hakolimana Leopord
July 13, 2018 at 13:57
Byiza cyane kandi turabyishimiye.