Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Igitabo “Sinzatesha Agaciro Uwakansubije” cya Hategekimana Richard kigaragaza izingiro ry’agaciro k’Umunyarwandakazi

Igitabo “Sinzatesha Agaciro Uwakanshubije” cyashyizwe ahagaragara mu kwezi k’Ugushyingo 2019, ni ubuheture mu bitabo by’umwanditsi Hategekimana Richard. Kigaragaza kandi kikava imuzi ubutwari bw’abagore, cyane cyane Abanyarwandakazi, mu bihe bitandukanye kuva u Rwanda rwabaho kugeza uyu munsi.

Iki gitabo kigaragaza indangagaciro na Kirazira zibereye umwari w’u Rwanda n’uburyo bazikomeyeho ndetse na Kirazira zabafashaga kurinda indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, Umwanditsi Hategekimana Richard, avuga ko impamvu yatumye yandika iki gitabo kandi akacyita “Sinzatesha Agaciro Uwakansubije”, ariko uko Perezida Paul Kagame yasubije umugore agaciro kandi bikaba igihango bafitanye n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Agira ati “Iki gitabo kigaragaza Igihango Abanyarwandakazi bafitanye n’uwabasubije agaciro ari we Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa bagejejweho n’Umuyobozi bwiza buberewe ku isonga n’Umuryango FPR-INKOTANYI utarahemye kuva mu wa 1987 guharanira icyahesha Abanyarwanda bose agaciro harimo n’abagore.”

Ukeneye kimwe muri ibi bitabo wakoresha Telefoni igendanwa 0788304401.

Akomeza avuga ko gikubiyemo ubutwari bw’abagore baharanira agaciro k’u Rwanda n’ak’Abanyarwanda, by’umwihariko mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Avuga ko ari umusanzu ukomeye ku rubyiruko, abagore, abagabo ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange.

Iki gitabo kizafasha abagore gushyira mu bikorwa ibikubiye mu kivugo cyabo kigira kiti: “Ndi Mutima w’Urugo, Ndi Nyampinga, Ndi Umugore ubereye u Rwanda, Sinzatesha Agaciro Uwakanshubije”.

Uretse iki gitabo “Sinzatesha Agaciro Uwakansubije”, Hategekimana Richard yanditse ibindi bitabo birimo “Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame” n’ikindi yise “Urubyiruko Dufitanye Igihango”.

Hategekimana Richard, Umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Guverinoma uharanira iterambere rirambye (RYOSD).

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities