Nishimiye kubasuhuza;
Muri gahunda yo guteza imbere igihugu cyacu mu guteza imbere urubyiruko no gusabana kwarwo, nagira ngo nsabe uwaba afite aderesi z’abari abayobozi ba nyuma ba Cercle des Etudiants Rwandais CERB, yabanje kuyoborwa na Rwabuhungu Digne, abe yazimpa kugira ngo tuganire turebe uburyo mu Bubiligi mu mashuri yose twagira amashyirahamwe ahuza abanyashuri b’Abanyarwanda.
Njye nabaye uhagarariye Cercle des Etudiants Rwandains de Belgique et leurs Amis yo kuri ULB kandi yemewe na ULB byanyuze mu nama yayo Kaminuza tukimara kuyishinga.
Nashinze kandi mfatanije n’abandi Cercle des Etudiants Africains kuri ULB na yo yemewe na ULB.
Ubuhamya natanga ni uko amashyirahamwe y’abanyeshuri ari ikintu cya ngombwa cyane kuri bo no ku gihugu muri rusange, kuko bibafasha no mu kwiga cyangwa kwidagadura n’ibindi.
Kutagira amashyirahamwe y’abanyeshuri muri communaute ni nko kubura umutima n’ibihaha.
Byaba byiza rero nka DRB Rugali, Ambasade, Ibuka, RPF n’abandi duhuriye hamwe tukiga uko twafasha urubyiruko turuha inama zo kwihuriza hamwe, ku buryo muri buri shuri na kaminuza mu Bubiligi haba hari ishyirahamwe ; ariko yose agahuriza umusaruro hamwe ku rwego rukuru.
Byanunganira gahunda nziza z’igihugu zirimo Ndi Umunyarwanda na Pan-African Mouvement n’izindi.
Ushinzwe urubyiruko wo muri DRB cyangwa abandi natwe twese turebe uko duhurira hamwe twungurane ibitekerezo.
Kubera ko mu Bubiligi hari ibibazo bigoye, mu ntangiriro urubyiruko rukeneye inama zacu kugira ngo rudata igihe rusubiramo ibyagaragariye urundi rubyiruko ko bikwiriye gukosorwa, nk’uko higeze kujya habaho imishinga muri Diaspora yacu (za centres culturels, etc) ariko kuri ubu ikaba itakiriho.
Bruxelles, le 09/10/2018
Ndabashimiye.
Rutayisire Boniface
Tel 0466 45 77 04
