Umuryango Imbuto Foundation, mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kugira ubuzima bwiza yahaye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) Inkeragutabara makumyabiri (20), na yo yahise izikiriza ibitaro. Imwe muri zo ikaba ifite agaciro ka miliyoni 54 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Umuhango wo gutanga izo mbangukiragutabara wabaye ku wa 22 Ugushyingo 2019, MINISANTE ikaba yahise izishyikiriza abayobozi b’ibitaro zagenewe kugira ngo zihite zitangira akazi kuko ngo zari zikenewe cyane.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri MINISANTE/MoH, Dr. Zuberi Muvunyi, yashimye Imbuto Foundation ku mikoranire ikomeje kugirana na guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko urwego rw’ubuzima.
Ati “Guverinoma ishyize imbere gahunda zo kugeza ubuvuzi kuri bose, ntibagende igihe kirekire, ntibatinde kugerwaho n’ubuvuzi. Ni muri urwo rwego imbangukiragutabara zari zikenewe.”
Dr Muvunyi yavuze ko muri rusange u Rwanda rudafite umubare uhagije w’imbangukiragutabara kuko n’izihari 50 ku ijana zimaze gihe kinini zikora ku buryo zimwe zishaje izindi zifite ibibazo zikeneye gusimbuzwa.
Yavuze ko guverinoma irimo gushishikariza uturere kugira ngo mu ngengo y’imari tuzajye duteganya amafaranga yo kugura imbambukiragutabara imwe ku mwaka kugira ngo icyuho kigabanuke.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri MINISANTE/MoH, Dr. Zuberi Muvunyi (Ifoto/Munezero)
Akomeza agira ati “Imbangukiragutabara imwe ibarwa ko igomba gukoreshwa n’abaturage ibihumbi icumi, kuri ubu dufite imbangukiragutabara magana atatu; bivuze ko zikiri nke, ariko abafatanyabikorwa barimo na ‘Imbuto Foundation’ yaziduhaye uyu munsi turabashimira kuko batanze umusanzu ukomeye.”
Ubushakashatsi MINISANTE iheruka gukora bwerekanye ko kimwe cya kabiri cy’imbangukiragutabara zihari zishaje, ikemeza ko hakenewe izindi nshya 174 harimo n’izisimbura izishaje, bityo ibashe kugera ku ntego yihaye yo kugira nibura imbangukiragutabara imwe ku baturage ibihumbi 40.
Dr. Muvunyi yakomeje asaba abazihawe kuzitaho bihagije, bakaziha abashoferi bizewe kuko ari imodoka zihenze bityo zizarambe.
Umuyobozi wungirije w’Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine, yavuze ko zatanzwe ku bufatanye n’Umuryango “Access to Health” binyuze muri gahunda ya Baho Neza, mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kugira ubuzima bwiza.
Gusa Imbuto isanzwe itanga umusanzu muri gahunda zinyuranye za Leta, ari na yo mpamvu n’izi mbangukiragutabara zitanzwe mu rwego rwo gufasha ibitaro n’ibigo nderabuzima ngo zibafashe kugera ku muturage warembye uri kure y’ikigo nderabuzima cyangwa ibitaro.
Ati “Twifuje gutanga umusanzu wacu uko tubishoboye, twatanze imbangukiragutabara makumyabiri. Ni nkeya ugereranyije n’izikenewe, ariko ku bufatanye n’izindi nzego tuzagenda dukora n’ibindi.”
Umutesi avuga ko mu izina ry’umuyobozi w’Ikirenga wa ‘Imbuto Foundation’, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko izi mbangukiragutabara zishyikirijwe ibitaro bizikeneye kurusha ibindi, anashimangira ko ahora ashaka icyatuma ubuzima bw’Abanyarwanda burushaho kuba bwiza.
Avuga ko bagiye gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo n’abandi bafatanyabikorwa bafashe muri uru rwego rw’ubuzima kuko gutanga umusanzu w’iyi modoka ni ugufasha abaturage ndetse n’Igihugu.

Igice cy’imbere mu mbangukiragutabara (Ifoto/Munezero)

Igice cy’imbere mu mbangukiragutabara (Ifoto/Munezero)
Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba, Dr. Nzaramba Theoneste, yavuze ko ibitaro ayobora bifite ibigo nderabuzima bigera kuri cumin a kimwe, bakaba bari basigarane Imbangukiragutabara ebyiri gusa izindi eshatu (3) zapfuye bakaba bishimiye ko babonye indi.
Ati “Ibigo Nderabuzima bitanu iyo biguhamagariye rimwe kuri Ambulance ebyiri twari dufite ntitwabashaga kwihuta ngo dufashe abarwayi. Hari ubwo twasabwaga guhitamo urembye kurusha undi ariko bose baba bakeneye ubuvuzi. Urumva kumugeraho nyuma y’amasaha atanu ni ikibazo gikomeye. Iyi duhawe iraza kudufasha kubageraho ku gihe.”
Bimwe mu bitaro byahawe imbangukiragutabara harimo ibya Muhima, Byumba, Kibagabaga, Rutongo, Nyagatare, Kibungo, Kibilizi, Murunda, Muhororo, Kibuye n’ibindi.
Munezero Jeanne d’Arc
