Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imvano y’isenyuka rya bimwe mu bimenyetso by’amateka y’u Rwanda

Iki kigabiro kiri mu murenge wa Rutare akarere ka Gicumbi, bivugwa ko kiri aho umwami Kigeli III Ndabarasa yari atuye (Ifoto/Rene Anthere archive 2014)

Abakurikirira hafi amateka y’Isi basanga nta muntu ugomba kwemera ko amateka y’igihugu cye asibangana kuko kuyatakaza bigira ingaruka mbi nyinshi ku bariho ubu ndetse no ku bazabaho cyera .

Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 ni bwo mu Rwanda hageze amadini mashya. Kiliziya Gatolika ni yo yayabimburiye mu mwaka wa 1900 itangirira i Save. Ibimenyetso by’ayo mateka n’ubu birahari.

Padiri Fidèle Mukwiye  wo muri Pariwasi ya Save, ati  “Bagitangira habanje kubakwa kiliziya ntoya ishakaje ibyatsi. Iza gusinbuzwa n’iyingiyi igaragara. Yari kiliziya nini ariko yaje kugwa hasigara uru rukuta.”

Kubungabunga  amateka y’u Rwanda muri rusange ariko byo ntibyakozwe. Kuva ku bakoloni kugera kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri hari byinshi byasibanganyijwe.

Impuguke mu mateka Dr Philibert Gakwenzire, avuga ko ubukoloni bwagize uruhare runini mu gusenya ibiranga amateka n’umuco w’abanyarwanda.

Ati  “Mu Rwanda ibintu biranga amateka cyangwa umuco buri gihe ntibigaragarira amaso. Ibyo rero ni byo  bashenye kugira ngo babone umusingi w’ubukoloni n’iyobokamana. Tuzi ko ubukoloni butangiye umwami Musinga bamuciriye i Kamembe aza no kugera muri Congo ahitwa Moba.

Amaze kugenda rero aho yari atuye ni ho bubatse Kiliziya ya Kiristu Umwami na nyuma yaho ahari hatuye umugabekazi Kankazi aho yari atuye ingoro ye barayishenye amatafari bajya kuyubakisha ibiro bya Komini yitwaga Nyamabuye.”

Na ho Jérôme Kajuga ukorera Komisiyo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi, uburezi n’umuco (UNESCO), avuga ko politiki mbi ari yo soko yo gusenyuka kw’ibyari bigize amateka y’u Rwanda.

Ati “By’umwihariko nka politiki mbi ya nyuma y’ ubukoloni abantu bumvaga ko kwigobotora ingoyi ya gikolonize ari ugusenya ibimenyetso by’amateka byose twari dufite cyane cyane ibirebana n’ ubwami. Hari nk’inzu z’abatware zagiye zisenywa akubakwamo ibiro bya komini.”

Amateka y’u Rwanda rwo hambere yagaragaragamo n’ubumenyi bwabafashaga mu mibereho ya buri munsi. Ku gihugu icyo ari cyo cyose gutakaza ibimenyetso ndangamateka ngo bigira ingaruka mbi.

Dr Gakwenzire yagize ati “Mu mateka y’u Rwanda tuvuga ko Gihanga yahanze u Rwanda ahagana mu mwaka wa 1000. Mu 1900 rero murumva ko hari hashize imyaka myinshi ku buryo iba idakwiye kuba imfabusa ahubwo tuba dukwiye kuyigiraho.”

Ku rundi ruhande, Kajuga, avuga ko gusenyuka kw’ibigize amateka y’Igihugu biba ari Igihombo gikomeye. Ati “Ni akaga, ni igihombo kuri twebwe tubibona ariko ni n’ igihombo gikabije ku bazaza badukurikiye bazigiraho amateka. Ni ha handi tuvuga ngo utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.”

Mu rwego rwo kwirinda ko mateka y’u Rwanda yasibangana Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, mu mwaka wa 2017 cyakoze ubushakashatsi bwerekanye ko hari ahantu 145 habitse amateka n’umurage by’u Rwanda.

Mu Mujyi wa Kigali habonetse ahantu 19, mu Ntara y’Amajyaruguru 24, Iburasirazuba  ahantu 31 kimwe no mu majyepfo,  naho Iburengerazuba haboneka ahantu 40. Ubushakashatsi kandi ngo buracyakomeza.

Inkuru dukesha RBA, yakozwe na Jean Damascene Manishimwe

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities