Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yageneye abagore ku munsi mpuzamahanga wo kuzirikana uruhare rwabo runini mu buzima bwa muntu, yabibukije kujya bivuganira bakavuganira na bagenzi babo.
Kuri X, yanditse ati: “Kuri uyu munsi twizihiza abagore, ndabasaba kongera kwigenzura mu marangamutima, imico, imyitwarire, mumenye kwibungabunga, byose bigamije kwiyubaka! Uyu munsi wongere kubibutsa ko uko mukunda abandi mukabitaho, mukabamenya, namwe ari byo bibakwiriye. Uko mwita ku buzima bw’abandi namwe mwite ku bwanyu cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.”
Umunsi mpuzamahanga w’umugore waje Ute?
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore (wizihizwa ku wa 8, Werurwe waje bitewe n’amateka y’abagore bashakaga uburenganzira bungana n’ubw’abagabo mu kazi, mu matora no mu mibereho rusange.
Uko byatangiye mu mateka:
Mu kinyejana cya 19 n’icya 20, abagore benshi bakoraga mu nganda cyane cyane muri New York City muri Amerika.
Basabaga amasaha make y’akazi, imishahara ingana n’iy’abagabo ndetse n’uburenganzira bwo gutora.
Hari imyigaragambyo ikomeye yabaye mu 1908 aho abagore bagera ku bihumbi basohotse mu mihanda basaba uburenganzira bwabo.
Igitekerezo cyo gushyiraho umunsi wihariye cyaje nyuma y’aho mu mwaka wa 1910, mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abakozi yabereye i Copenhagen muri Denmark.
Umugore w’Umudage witwa Clara Zetkin yatanze igitekerezo cyo gushyiraho umunsi mpuzamahanga w’abagore, cyemezwa n’abahagarariye ibihugu byinshi.
Uwo munsi w’abagore watangiye kwizihizwa bwa mbere mu 1911 mu bihugu bimwe by’i Burayi nk’Ubudage, Autriche, Denmark n’Ubusuwisi.
Nyuma waje kuba umunsi mpuzamahanga ku rwego rw’isi yose, wemezwa n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1975, hari Tariki 8 Werurwe.
Mu kuwizihiza, abagore bishimira uruhare bagira mu iterambere ry’aho batuye, mu bihugu byabo no ku rwego rw’isi muri rusange.
Mu bihugu byinshi harimo na Rwanda, uyu munsi wizihizwa mu buryo bukomeye cyane kuko abagore bagira uruhare runini mu miyoborere n’iterambere.










































































































































































