Itsinda rigizwe n’intumwa za DFID na Ikiraro project basuye ibikorwa bya Fiom Rwanda byo guteza imbere umwuga w’ubumvu mu karere ka Kayonza.
Ibikorwa byasuwe ku wa kabiri tariki ya 15 Gicurasi 2018, na DFID n’umushinga Ikiraro project ni Koperative DUTUBURE UBUKI iherereye mu karere ka Kayonza mu murenge wa Kaborondo ifashwa na Fiom Rwanda mu mushinga wayo wo guteza imbere umwuga w’ubuvumvu ndetse n’ibikomoka ku buki. Izi ntumwa zari ziyobowe na Morgan ushinzwe programs muri DFID ndetse na X wo mu mushinga Ikiraro project uterwa inkunga na DFID.
Koperative Dutubure ubuki igizwe n’abanyamuryango 32, abagize iyi koperative bafite ikusanyirizo ry’ubuki bubakiwe n’umuryango FIOM kugira ngo batunganye ubuki ku buryo bugezweho ndetse babucuruze hirya no hino mu gihugu.
Aborozi b’inzuki basobanuriye aba bashyitsi ko FIOM Rwanda yabafashije kwiteza imbere binyuze mu mwuga w’inzuki kuko babahaye amahugurwa yo korora inzuki ku buryo bwa kijyambere, kubahuza n’ibigo by’amabanki kugira ngo babone inguzanyo ndetse no kubaha ibikoresho bitunganya ubuki.
Bahigi Etienne ni umunyamuryango wa cooperative Dutubure ubuki. We ku giti cye afite imizinga 42, asobanura ko atari yorora ubuki yari mu bukene ariko ko amaze kwiteza imbere. Agira ati “Mbere narakodeshaga, ariko maze kwinjira muri uyu mwuga w’ubuvumvu no gufashwa na Fiom Rwanda kuwukora kinyamwuga, nongereye imizinga ubu mfite igera kuri 40 kandi n’umusaruro wariyongereye ku buryo niyubakiye inzu nirihira mituweli ndetse nishuyurira abana amashuri nta kibazo.”
Mu banyamuryango ba Koperative Dutubure ubuki basuwe harimo n’abategarugori. Uyu witwa Mukabahigi Providance yemeza ko ubu yayobotse uyu mwuga w’ubuvumvu kuko agize imizinga cumi n’umwe yiguriye ndetse indi arayibohera.
Izi ntumwa zanasuye kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwababwiye ko FIOM Rwanda ari umufatanyabikorwa ukomeye cyane kuko afasha abaturage mu iterambere ryabo. Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye FIOM Rwanda n’abaterankunga bayo ko bashinga uruganda ruto rutunganya ubuki i Kayonza kuko umusaruro w’ubuki urimo kwiyongera.
Fiom Rwanda ifite gahunda ko buri muryango wo muri kayonza nibura watunga imizinga ibiri y’inzuki, kuko uyu mwuga urimo ubukungu bwihariye abantu bataramenya kandi isoko ry’ubuki ari rigari.
Safari Placide
