Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida Depite b’imitwe ya Politiki ndetse n’abigenga bikomeje, Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu –PL, riravuga ko rizongera ingufu mu bukerarugendo no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu turere twa Kayonza na Rwamagana.
Ku cyumweru tariki ya 26 Kanama 2018, abakandida ba PL bari basuye abatuye uturere twa Kayonza na Rwamagana bagiye kubasaba amajwi, babagezaho imigabo n’imigambi yabo.
Igikorwa cyatangiriye mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, Hon. Mukabalisa Donatila yavuze ko nyuma ya byinshi PL yagiye ifasha mu kubaka igihugu, ko izakomeza kongera ingufu mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ubukerarugendo.
Yagize ati “muzi ko Kayonza ifite amabye y’agaciro; tuzakomeza gushyiramo ingufu ngo ibi bikorwa byo kuyacukura bigende neza, kandi Kayonza ibigiremo inyungu. Tuzaharanira ko amabuye y’agaciro acukurwa mu karere ka kayonza atunganywa neza, tukayajyana ku isoko atunganye kuko iyo adatunganyije baraduhenda.”
Hon. Mukabalisa yanakomoje ku bikorwa by’ubukerarugendo bigaragara muri utu turere, ahanini kubera Pariki y’Akagera, avuga ko bazashyira ingufu mu kongera ubumenyi bw’ababikoramo hagamijwe serivisi nziza.
Agira ati “Twakoze byinshi, ariko hari ibitarakorwa. Nimudutora, tuzazamura ibikorwa by’ubukerarugendo, tubinoze, turusheho kwakira bamukerarugendo benshi twinjize amadevize menshi. Tuzongerera ubumenyi abakora muri izi serivisi, kugira ngo barusheho gutanga serivisi zinoze.”
Hon. Mukabalisa yasoje ashimira abatuye mu ntara y’Iburasirazuba cyane aba muri utu turere, abizeza ko ntacyo bazabura nibatora PL. PL ikaba ikomeza igikorwa cyo kwamamaza abakandida bayo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Kanama 2018 mu turere twa Kirehe na Ngoma.
Raoul Nshungu

Hon Mukabalisa Donatila, Perezida wa PL (Ifoto/Raoul N.)

Abanyamahanga bagaragarije PL ko bayikunda

Guillaume Serge Nzabonimana, Perezida wa PL mu ntara y’Iburasirazuba akaba no ku rutonde rw’abakandida depite b’iryo shyaka
