Imvura yaguye ikererewe kandi ari nke yatumye Akarere ka Kirehe kagira abaturage bazahajwe n’amapfa, ku buryo imiryango igera ku 3500 yagaburiwe kuko imaze ibihembwe bibiri iteza imyaka.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe ndetse n’Ubuyobozi bw’akarere bemeza ko kugira imvura nke na yo yaguye nabi byabateje amapfa, bigeza aho zimwe mu ngo zitabarwa kugira zibone ibyo kurya.
Abaturage baganiriye na Panorama bavuga ko atari mu minsi ishize gusa kuko no muri iki gihe cy’ihinga 2017 A, imvura yaguye ikererewe ikaramira bike.
Umwe muri bo agira ati “imvura yaguye ari nke cyane imyaka iruma, iruma cyane. Umusaruro ni muke abaturage barashonje, yewe nimvura yaguye ubu yarakererewe cyane ku buryo imyaka yashoboye gukura yazahaye ariko imyinshi yarumye.
Undi na we ati “ubundi twebwe twari tubeshejweho n’urutoki ariko narwo rwaracitse, ariko baradufashije tubona ibyo kurya twari tugiye…ariko rero inzara iracyakomeje”
Undi muturage yatubwiye ko ubusanzwe yezaga nibura imifuka itandatu y’ibishyimbo ariko muri iki gihe cy’amapfa ntiyasaruye n’igice cy’umufuka, kandi ubundi yaraaguriraga isoko agashobora kwishyurira abana ishuri bitamugoye.
Nsengimana Janvier, umuyobozi ushizwe ubuhinzi, ubworozi n’umutungo-kamere mu karere ka Kirehe, kimwe n’abo baturage yemera ko imvura yaguye nabi kandi ari nke cyane, ku buryo ubusanzwe igwa muri ako karere iri ku gipimo kiri hagati ya milimetero 900 na milimetero 1200 ariko umwaka ushize haguye ingana na milimetero 350 gusa.
Amapfa akomeye yatumye imiryango 2000 yo mu tugari twa Mushangi, Nasho na Bwiyerere yo mu murenge wa Mpanga, kubera kumara ibihe by’ihinga bibiri bateza, bahabwa ibiribwa byo kubatunga, ariko hari n’indi 1500 yo mu mirenge ya Mahama na Nyamugari na yo yahawe ibiribwa kubera kweza bike cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nsengiyumva Jean Damascene, avuga ko ikibazo gikomeye kijyanye n’ihindagurika ry’ibihe ariko hari ingamba zafashwe kandi zirambye.
Agira ati «twateguye valley dams eshanu zizafasha kuhira imyaka igihe imvura yabaye nke ndetse n’igihe cy’izuba, duzakoresha ko imashini zuhira imyaka cyane cyane mu bice byeramo imbuto n’imboga kuko ubu twamaze gutunganya hegitari 500. Mu gice cya Nasho tuzuhira hegitari 1173…»
Ubutaka bwateguwe guhingwaho imyaka.

Nubwo imvura yakomeje kuba nke Akarere ka Kirehe kateganyije ubuso bunini bwo guhingaho imyaka inyuranye. Source: Kirehe District
Umwaka ushize umusaruro wabaye muke ku buryo ibyo bateganyaga bitagezweho. Ibigori byari biteganyijwe ko kuri Hegitari imwe bazasarura nibura toni enye, ibishyimbo hari hitezwe toni ebyiri haboneka 1,3 kuri heigati; soya hari hitezwe toni imwe kuri haboneka ibiro 600 kuri hegitari. Umuceri wo wareze cyane ku buryo umusaruro wa Toni 6,3 wateganywaga habonetse toni 6,4 kuri Hegitari; ibyo bikaba byaragezweho kubera ibishanga byatunganijwe.
Rene Anthere Rwanyange

Nsengiyumva Jean Damascene, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. (Photo/Courtesy)
