Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), kigaragaza ko ibiciro muri rusange mu Rwanda byagabanutseho 5.4% muri Nyakanga 2024 ugereranyije n’ukwezi kwa Nyakanga 2023.
Ibi bikubiye muri Raporo nshya ku biciro ku isoko cyashyize ahagaragara, izwi nka The Producer Price Index (PPI) igaragaza ihindagurika ry’ibipimo by’ibiciro ku isoko ryo mu Rwanda.
Raporo y’uyu mwaka wa 2024 igaragaza ko ibiciro muri rusange mu Rwanda byagabanutseho 5.4% muri Nyakanga uyu mwaka, ugereranyije n’ukwezi Nyakanga 2023. Iyi rapro ivuga ko byatewe ahanini n’iganabanuka rya 6.9% ku biciro by’imirimo yo gutunganya ibikorerwa mu nganda na 1.5% yiyongereye ku biciro by’ibikomoka ku mabuye y’agaciro.
Uretse ibiciro byagabanutse muri rusange mu Rwanda ku kigero cya 5.4%, iby’ibikorerwa imbere mu gihugu na byo byagabanutse ku kigero cya 7.1% mu kwezi gushize kwa Nyakanga, ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka ushize.
Igabanuka ry’ibikorerwa imbere mu Rwanda muri Nyakanga 2024 ugereranyije na Nyakanga 2023, ryaturutse ku musaruro w’ubuhinzi wari wifashe neza muri ayo mezi muri uyu mwaka ugereranyije n’ay’umwaka ushize, kuko icyo gihe mu Rwanda habaye ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, byangiza imirima n’imyaka myinshi.
Muri Nyakanga uyu mwaka nta bibazo by’umusaruro u Rwanda rwagize kuko hirya no hino mu gihugu abahinzi bari barimo gusarura, ku buryo ibiribwa bitegeze bibura ku masoko. Ikindi cyatumye umusaruro wiyongera mu rwego rw’ubuhinzi ni uko ubutaka bwose butabyazwaga umusaruro kandi bwera bwahinzwe, hiyongeraho n’uko inzuri zahinzwe kugeza kuri 70% igice cy’ubworozi gisigara kingana na 30% kandi umusaruro w’amata ntugabanyuke.
Ibyoherezwa mu mahanga byo byagabanutse ku kigero cya 1.3% muri Nyakanga uyu mwaka ugereranyije no muri uko kwezi mu mwaka ushize.
Nanone kandi iryo gabanuka ryaturutse ahanini ku kuba ibiciro by’Ikawa byaragabanutse ku kigero cya 5.2% nubwo icyayi cyazamutseho 4.1% naho ibikomoka ku mabuye y’agaciro bizamukaho 1.5%.
Panorama