Abanyeshuri bo mu Ishuri ryigenga “Ahazaza Independent School” bagaragaje umusaruro mwiza mu kizamini mpuzamahanga cya Cambridge.
Byari ku nshuro ya mbere bamwe mu banyeshuri biga ku Ahazaza bakora ikizamini mpuzamahanga cya Cambridge nyuma y’aho mu mwaka wa 2020, iri shuri ryemerewe gutangiza gahunda y’uburezi mpuzamahanga ya Cambridge.
Nk’uko ICKJournalism (Ikinyamakuru cya Kaminuza Gatolika ya Kagbayi) dukesha iyi nkuru ibitangaza, muri Mata 2024, ni bwo abanyeshuri baryo bakoze ibizamini bya ‘Cambridge international education’. Uko abo banyeshuri bitwaye bigaragaza intangiriro nziza muri ibi bizamini by’ibanze bya ‘Cambridge international education’.
Umunyeshuri wahize abandi, Atete Kubwimana Bernise, yatsindiye ku manota meza kuko mu Cyongereza yagize 50/50, Imibare agira 50/50 mu gihe muri Siyansi yagize 42/50 bimugira indashyikirwa mu isuzuma ry’ibanze.
Atete yakurikiwe na Izere Jabo Nganji Bravado Brilliant wagize 41/50 mu Cyongereza, 50/50 mu Mibare, na 46/50 mu isuzuma ry’ibanze.
Dr. Dusingize Marie Paul, Perezida wa Komite y’ababyeyi barerera muri Ahazaza Independent School, avuga ko nk’ababyeyi bishimiye umusaruro w’abanyeshuri babo.
Agira ati “Umusaruro ni mwiza, kandi imitsindire ikomeza kuba myiza igihe cyose. Ibi ni ibyerekana imbaraga abana bashyira mu myigire yabo, uruhare rw’abarimu b’umwuga, ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’uruhare rw’ababyeyi.”
Ibi binagarukwaho na Kubwimana Jean Paul na Germaine Mukarukundo, ababyeyi ba Atete Kubwimana Bernise, umwana wagize amanota ya mbere.
Aba babyeyi bashima abarimu, ababyeyi ndetse na Madamu Raina Luff, Umuyobozi w’Umuryango Utegamiye kuri Leta ‘AHAZAZA’ ari na wo ufite iri shuri.
“Byanshimishije ndetse biranantungura cyane kuko amanota yacu ari hejuru cyane y’urwego mpuzamahanga,” Ibi ni ibitangazwa na Raina Luff, Umuyobozi w’Uumuryango AHAZAZA.
Raina aboneraho no gushimira abarimu bose b’Ahazaza, kuva mu mashuri y’incuke kugeza by’umwihariko ku barimu bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Muhire Flavien, Umuyobozi w’agateganyo wa Ahazaza Independent School, atangaza ko gahunda ya Cambridge International Education, ifasha abanyeshuri kubona amasomo arimo ubumenyi bwimbitse ku byiciro byose, guhera ku bana bafite imyaka itatu y’amavuko biga mu mashuri y’incuke, kugeza ku biga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.
Habyarimana Daniel, Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu karere ka Muhanga, atangaza ko bishimira kuba mu karere bafite ishuri ritanga uburezi buri ku rwego rwiza mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Agira ati “Kugira ishuri ryigisha gahunda zo ku rwego rw’igihugu ndetse rigantanga n’ubumenyi ku rwego mpuzamahanga rwa Cambridge ni ikintu cyo kwishimira. Bisobanuye ko n’ubwo wagira impamvu zituma udakomeza kwiga mu Rwanda, byakorohera umunyeshuri wiga muri iyi gahunda kubona ishuri aho ariho hose ku Isi.”
Habyarimana ashishikariza andi mashuri, yaba aya Leta cyangwa ayigenga, gukora cyane no gutera ikirenge mu cya Ahazaza Independent School mu myigishirize, kuko byafatasha abana aho bajya kwiga hose.
Kugeza magingo aya, gahunda ya Cambridge ikoreshwa mu mashuri asaga ibihumbi 10, abarizwa mu bihugu bisaga 160 byo ku Isi. Mu Rwanda amashuri atari make, by’umwihariko ayo mu Mujyi wa Kigali, akoresha integanyanyigisho ya Cambridge.
Ahazaza Independent School ni ishuri ryigenga riherereye mu karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo. Ryatangiye gukora mu mwaka wa 2006, ritangirana abarimu babiri n’abanyeshuri 12, ubu rikaba ryarakuze rigeze ku banyeshuri 563 n’abakozi 46 barimo Abarimu 32.
Panorama
kAYITANA GEDEON
July 10, 2024 at 15:09
BRAVO AHAZAZA MUTERIMBERE HEJURU CYANE