NkurunzizaTheoneste/Musanze
Abagore bo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, bavuga ko mu myaka yashize babaga babayeho mu buzima bubi ariko nyuma y’uko bagobotswe n’umuryango wa Rotary International ukabaha ubufasha byatumye bahindura imibereho yabo iba myiza, bahamya ko kuri ubu ntawe ujya gusabiriza.
Iki cyizere cy’imibereho myiza bagikesha kwibumbira muri Koperative Amabokoy’imigisha ikora ubuhinzi bw’ibigori.
Nyirahabimana Marie Irene atuye mu kagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Muko, Akarere ka Musanze. avuga ko atarajya muri Koperative yari abayeho mu buzima bubi ariko ubu ngo byarahindutse. Agira ati “Ubu buhinzi budufitiye akamaro. Rotary yaradufashije cyane iduha imbuto, ubu twateye imbere; ubu mfite inzu niyubakiye.”
Uzamukunda Marcelline na we ni umwe mu bagore bagize iyi koperative. Avuga ko bamaze kugera kuri byinshi babikesha gukorera hamwe. Agira ati “Tutaraza muri koperative, twabaga mu bwigunge, umuntu akora ibye, ariko ubu turafatanya, tukabona agasabune n’abana bakiga. Ubu ikilo k’ibigori cyavuye ku mafaranga ijana kigera ku mafaranga Magana atatu mirongo itanu. Urumva ko ukurikije umusaruro tubona biradufasha cyane.”
Dr Jean Manirere d’Amour uyobora Rotary Club mu karere ka Musanze, avuga ko impamvu bahisemo gufasha iyi koperative y’abagore ihinga ibigori, ari uko iyo ufashije umugore uba ufashije umuryango wose.
Agira ati “Ibigori bikize kuri vitamin A; birwanya imirire mibi kandi duhera ku bakennye cyane. Iyo ufashije umugore bigera kuri benshi. Rero icyo dukora ni ukubafasha kwifasha.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze mu ijwi ry’Umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire, avuga ko bakorana n’umuryango wa Rotary International mu gufasha abagore batuye mu murenge wa Muko mu buhinzi bw’ibigori. Ibi ngo bikaba biri no mu mihigo y’akarere.
Agira ati “Badufashije mu iterambere ry’umugore, cyane uwo mu cyaro. Murebye ibikorwa birivugira kuko iyo ugeze no mu ngo zabo, ubona ko hari icyo bagezeho. Uyu munsi umugore na we agira icyo yinjiza mu rugo”
Iyi koperative y’abagore ya Muko igizwe n’abagore 24 . Umuryango wa Rotary International ufasha iyi koperative ugizwe n’abantu bakora ibikorwa by’ubugiraneza no kugoboka abari mu kaga. Uyu muryango washingiwe mu mugi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 23 Gashyantare 1905.

Umugore wejeje ibigori mu murenge wa Muko avuga ko byamuhinduriye ubuzima (Ifoto/Theoneste N.)

Uwamariya Marie Claire Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (Ifoto/Theoneste N.)
