Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, PSD, rivuga ko abaturage nibarigirira icyizere rikabona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, rizaharanira ko hazashyirwaho banki iteza imbere ubuhinzi, bityo amakoperative y’abahinzi b’ibirayi agateza imbere abayarimo n’imiryango yabo.
Ibi Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta, n’abakandida b’iri shyaka, babigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama 2018, ubwo biyamamarizaga mu karere ka Musanze, muri Sitade Ubworoherane.
Niyonsenga Théodomir, Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe urubyiruko muri PSD, yavuze ko nibajya mu Nteko Ishinga Amategeko bazaharanira ko hajyaho banki y’ubuhinzi n’ubworozi, kugira ngo abakora muri iyi mirimo barusheho gutera imbere.
Yagize ati “Abadepite bacu turifuza ko bazaharanira ko hajyaho banki y’ubuhinzi n’ubworozi, kugira ngo butere imbere, ndetse n’abantu batandukanye bashoremo imari, kuko bizaba byoroshye kubona inguzanyo ndetse n’abantu bakora iyo mirimo babone ubwishingizi.”
Akomeza avuga ko PSD izaharanira ko amakoperative y’abahinzi, by’umwihariko ay’abahinzi b’ibirayi, ateza imbere abanyamuryango, baharanira ko habaho imicungire n’imiyoborere yayo inoze, kugira ngo abahinzi b’ibirayi abe aribo bagira inyungu kurusha ababicuruza.
Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka wa PSD, Dr Vincent Biruta yashimangiye ko bafite ingingo 41 zisobanura imigabo n’imigambi y’ibyo bazaheza ku banyarwanda muri iyi myaka itanu iri imbere, zikubiye mu nkingi ya Politiki, Imiyoborere n’ububanyi n’amahanga, Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage.
Dr Vincent Biruta, Perezida wa PSD, yavuze ko muri aka karere ka Musanze bazashyira imbaraga mu micungire y’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi akagirira akamaro abayarimo, aho kigira ngo agirire akamaro abayobozi n’abacuruzi gusa.
Uretse guteza imbere amakoperative y’abahinzi b’ibirai binyuze muri banki izajya itanga inguzanyo ku mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, ikindi PSD yagarutseho ni ukurwanya ihohoterwa kandi hakimakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko igihugu kidashobora gutera imbere umugore atabigizemo uruhare.
Bavuze kandi ko bazaharanira iyubahirizwa ry’amahame yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko bazaharanira ko abanyarwanda bahabwa ubutabera bubanogeye, no gushyiraho uburyo bwo gukumira no gukemura ibibazo bishingiye ku makimbirane, batagiye mu nkiko.
Bavuze kandi ko barimo guharanira ko igihe bibaye ngombwa ko umuntu ajya mu nkiko, hakwiye gushyirwaho ingwate umuntu akaburana ari hanze aho kuburana afunze, nyuma hakazakurikizwa icyemezo cy’urukiko.
Munezero Jeanne d’Arc

Abaturage bitabiriye ibikorwa bya PSD byo kwamamaza abakandida bayo ari benshi (Ifoto/Munezero)

Abaturage bitabiriye ibikorwa bya PSD byo kwamamaza abakandida bayo ari benshi (Ifoto/Munezero)

Abaturage bitabiriye ibikorwa bya PSD byo kwamamaza abakandida bayo ari benshi (Ifoto/Munezero)

Abarwanashyaka ba PSD bacinya umudiho mu bikorwa byo kwamamaza abakandida depite b’iryo shyaka (Ifoto/Munezero)

Abarwanashyaka ba PSD bacinya umudiho mu bikorwa byo kwamamaza abakandida depite b’iryo shyaka (Ifoto/Munezero)

Bamwe mu bayobozi bakuru ba PSD (Ifoto/Munezero)

Dr Vincent Biruta, Perezida wa PSD (Ifoto/IGIHE)

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wa PSD akaba ari na we uyoboye urutonde rw’abakandida depite b’iryo shyaka arikumwe na Amb. Olivier Nduhungirehe bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Musanze (Ifoto/IGIHE)

Abaturage bitabiriye ibikorwa bya PSD byo kwamamaza abakandida bayo ari benshi (Ifoto/IGIHE)
