Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musanze: Ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere kimwe mu bituma bandura HIV

Ikigo cy'Urubyiruko cya Musanze

Ibiganiro bike hagati y’abana n’ababyeyi ku buzima bw’imyororokere ni kimwe mu bituma urubyiruko rwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, bibaviramo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda zitateganyijwe.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Musanze bavuga ko kuba batagira amahirwe yo kuganirinzwa n’ababyeyi babo bakiri bato ari kimwe mu bituma bishora mu mibonanano mpuzabitsina bakandura Virusi itera SIDA, gutwara inda zidateganyijwe ndetse n’izindi ndwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina, babitewe n’amatsiko.

Ibi byagarutsweho ubwo hari mu mahugurwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bakora inkuru n’ibiganiro birwanya SIDA mu RWANDA (ABASIRWA) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yarabereye mu Karere ka Musanze.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye n’abanyamakuru bavuga ko kuba mu karere ka Musanze harabonetse ikigo kigisha ku buzima bw’imyororokere bibafitiye akamaro kuko hari byinshi bahungukira baba bataganirijwe n’ababyeyi.

Mukamurenzi Chantal, ni umwangavu w’imyaka 17 y’amavuko. Yagize ati “Iki kigo kidufitiye akamaro gakomeye kuko tuhungukira ubumenyi ku bijyanye n’imyororokere. Tuhakura amakuru ababyeyi bacu batajya batinyuka kutubwira, kandi adufasha kumenya uko tugomba kwitwara mu buzima bwacu bwa buri munsi. Tugomba gufatanya na leta yacu mu kurwanya indwara zirimo nk’ubwandu bwa virusi itera Sida, n’izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse tukarwanya n’inda zitateganijwe n’ibindi.”

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye amahugurwa

Ndayambaje Enock ni ingimbi y’imyaka 19 y’amavuko, atuye mu murenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze. Yagize ati “ibi bidufasha gutinyuka gusobanukirwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Bidufasha kandi kutishora mu ngeso zatuma twandura indwara cyangwa nkaba nagira umukobwa ntera inda. Banadufasha kwipimisha Virusi itera Sida ngo tumenye uko duhagaze.”

Umunyana Jeannine, Umuyobozi wungirije ushinzwe imishinga mu Kigo cy’urubyiruko cya Musanze avuga ko kenshi usanga mu miryango badakunze kwigisha abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Uko kutamenya amakuru bikagira ingaruka ku buzima bwabo kuko hari amakuru atariyo atangwa ku bana babakobwa n’abahungu bikabaviramo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mureshyankwano Jacqueline ni umuforomo ukorana n’Ikigo cy’urubyiruko cya Musanze. Avuga ko urubyiruko nta makuru ahagije rufite bityo bigatuma rwishora mu mibonanompuzabitsina ruzi ko bigiye kuruhindurira ubuzima. Ati “Ibyo babiterwa n’amakuru atari yo baba babwiwe.”

Nyirinkindi Aimé Ernest, Umukozi mu kigo cy’ubuzima -RBC, avuga ko abantu bakwiye gukomeza kwirinda no kwitwararika kuko Virusii itera SIDA igihari. Yagize ati “ikibazo gikomeye urubyiruko rufite ni ukudasobanukirwa n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bigatuma bibagiraho ingaruka. Abantu bose basabwa gukomeza kwirinda no kwitwarararika kuko Virusi itera SIDA igihari kandi tugomba.”

Iki kigo cy’urubyiruko cya Musanze buri kwezi cyakira urubyiruko buri kwezi urubyiruko rugera kuri 300 ruri hagati y’imyaka 18 na 30. Kimaze kwakira abakobwa 37 batewe inda zidateganyijwe.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye amahugurwa

Ubushakashatsi ku isuzuma ry’ingaruka za Virusi itera SIDA mu Rwanda (RPHIA) bwakozwe mu 2018-2019 bwerekanye ko Virusi itera SIDA yibasiye cyane abangavu kuruta ingimbi ahanini ngo bishingiye no kudasobanukirwa amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu bafite imyaka hagati ya 10 na 14 mu bahungu ari 0,3 ku ijana mu gihe abakobwa ari 0,5. Mu bafite imyaka 15 na 19 abahungu ni 0,4 abakobwa ni 0,8 ku ijana naho mu bafite imyaka 20 na 24, abahungu ni 0,6, abagore bikaba 1,8. Gusa nanone ngo uko ikiciro cyimyaka kizamuka ngo ninako abandura baba benshi.

RPHIA igaragaza ko abandura bari kugipimo cya 0,08% ni ukuvuga abantu 8/10000, mu gihe mu myaka yari yabanjirije 2019 bari ku gipimo cya 0,27% ni ukuvuga ko ari 27 ku bantu ibihumbi 10000 baba bafatiwe ibipimo.

Ubushakashatsi kandi bwakozwe na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yo kurwanya SIDA -PEPFAR, n’ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara cyo muri USA -CDC; ndetse N’umushinga wa kaminuza ya Colombia ushnzwe kurwa virusi itera SIDA -ICAP, bwagaragaje ko abantu bari hagati y’imyaka 15 na 64 bafite virusi itera SIDA aho bari ku gipimo cya 3%, mu gihe abari hagati ya 15 na 49 bafite virusi bari ku gipimo cya 2,6%.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Panorama Sports Muhire Kevin, wamaze gutandukana na Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano ye yamaze kwerekeza mu ikipe yitwa Jamus FC yo mu icyiciro...

Amakuru

Panorama Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC)iravuga ko ifite intego y’uko myaka 5 iri mbere abanyura mu mashuri y’incuke bazaba bageze kuri 65%. Ibi byagarutsweho kuwa 13...

Ahandi

Raoul Nshungu Papa Leo XIV yagize Joseph Lin Yuntuan Musenyeri, aba uwa mbere mu mateka ya y’Abakristu Gatulika  bo mu Bushinwa. Ni uburyo bwemeza...

Ubucuruzi

Raoul Nshungu Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iravuga ko mu ngengo y’Imari ya 2025-2026 hari ibicuruzwa byasonewe umusoro ahandi uragabanywa. Ku wa 12 Kamena 2025,...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities