Ku wa 12 Werurwe 2019, mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Mugesera, Koperative y’abahinzi b’ibigori n’inanasi baterwa inkunga na Hingaweze, ku munsi wo kumurika umusaruro bagezeho, bemerewe imashini izabafasha kumutsa ibigori ku buryo bizajya bigera ku isoko bimeze neza.
Dan Gies, Umuyobozi wa Party Hinga Weze, yashimiye Koperative KODUIBI, uburyo yashoboye gushyira mu bikorwa inama bahawe mu kwiteza imbere, umusaruro ukaba wariyongereye. Avuga ko yabonye ko abanyarwanda bifitemo ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa ndetse bakanasagurira isoko ry’amahanga.
Agira ati “Iyo ni yo ntego twifuza kugeraho, kandi tunifuza ko abahinzi bongera umusaruro ugera ku isoko ufite ireme. Tubemereye imashini izabafasha kumutsa ibigori ku buryo bizajya bigera ku isoko umusaruro ufite ireme.”
Yashimye abagore bahinga inanasi, abasaba gukorana imbaraga bakongera umusaruro, anabasaba ko badakwiye kwita ku masoko ngo bibagirwe imibereho y’abana babo kuko mu byo bagomba guharanira badakwiye kwibagirwa imirire myiza, anabashishikariza kwizigamira.
Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, Hinga Weze yabahaye inkoko ibihumbi bibiri (2000), na zo zibafasha no kwiteza imbere.
Agira ati “dutangira siko ibintu byari bimeze, tuhagera twahasanze ibibazo bigendanye no gutunganya umusaruro ndetse no kuwuhunika, hanyuma dushyiraho itsinda rihuriweho n’abari mu buhinzi bw’ibihingwa HingaWeze ishyira imbere kuva ku muhinzi kugera ku muguzi munini.”
Akomeza agira ati “twafashe ikemezo cyo gukora urugendoshuri tukajya mu kandi karere [Gisagara], bazi kwita ku musaruro no kuwutanganya neza, bamaze kubyiga baza kubikorera mu karere kabo. Muri urwo rugendoshuri twafashe amakoperative icumi hamwe na AIF nk’umuguzi munini hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka ngoma, ndetse n’uhagarariye DJAF.”
Umurerwa Epiphanie, Umuyobozi wa Koperative KODUIBI, ashimira Hinga Weze, ko yabafashije kubona ubwanikiro bagatunganya umusaruro wabo neza, kuko mbere banikaga hasi bityo umusaruro wabo ukangirika.
Avuga ko nyuma yo kuva mu rugendoshuri, umusaruro wabo wazamutse ugera kuri toni 500 ubundi baragurishaga toni 61, na ho izigera kuri 300 zigapfa ubusa kuko ibigori byabaga byaratoye uruhumbu. Bifuza kubakirwa aho gushyira imyaka, Hangar, ndetse bakanahabwa utwuma dusuzuma ko byumye neza. Avuga ko imashini bemerewe azabafasha kubona umusaruro mwinshi ujya ku isoko kandi ufite ireme.
Musabyimana Josiane ahagarariye itsinda Abizeranye, avuga ko batangiye buri wese ahinga ku giti ke, mu kwezi kwa Werurwe 2018 aribwo bishyizehamwe batangira gukora nk’itsinda. Bahuje ubutaka ku buryo ubwo guhinga bwiyongereye, ikindi kandi buri munyamuryango yoroye inkoko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Avuga kandi ko Hinga Weze itabigishije ibijyanye n’ubuhinzi gusa kuko bahawe n’amasomo ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Banamwana Bernard uhagarariye AIF (Africa Improved Food) avuga ko ku bufatanye na Hinga Weze barwanyije imirire mibi n’igwingira mu bana bato, banahurira ku kuzamura umusaruro w’umuhinzi uvamo Shisha Kibondo ikungahaye ku ntungamubiri.
Avuga ko mu mwaka wa 2017 bakoresha 20 ku ijana by’umusaruro uva mu Rwanda ariko ubu bageze kuri 51 na ho intego akaba ari uko nibura bagera kuri 60 ku ijana kandi bafte ikizere ko umusaruro ufite ireme uzaboneka.
Ubusanzwe AIF yaguriraga abaturage ibigori bidahunguye bakajya kwiyumishiriza ariko imashini bemerewe izabafasha mu kubyumisha neza, umusaruro ukabona ireme ku isoko ntibahendwe kandi bakagurisha mwinshi.
Rwiririza Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ashima Hinga Weze yafashije abahinzi mu gukora urugendoshuri mu gutanga umusaruro bikaba byaravuyemo umusaruro mwiza byatumye babona isoko rya AIF. Avuga ko umwaka ushize bari babuze isoko kuko umusaruro wari mubi, none hakaba harabonetse isoko rinini kandi bagiye kurushaho kubona umusaruro ufite ireme.

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Ngoma basura abaturage bo muri ako karere mu murenge wa Mugesera
Munezero Jeanne d’Arc
