Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis yasabye urubyiruko gusigasira imiyoborere myiza.
Minisitiri Kaboneka yabwiraga urubyiruko rukomoka mu ntara no mu turere twose tugize u Rwanda, ubwo bari bateraniye i Kigali ku wa Kane, tariki ya 8 Kamena, mu nteko rusange ya 20 y’inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC) abasaba kubungabunga imiyoborere myiza imaze kugerwaho.
Iyi nteko rusange yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, gusigasira imiyoborere myiza ni umusingi w’iterambere.”
Minisitiri Kaboneka yagize ati “Impamvu tuvuga gusigasira, twagize ubuyobozi bubi burangwa n’amacakubiri mu bana b’u Rwanda aho kubahuriza hamwe ngo bahuze imbaraga, ubuyobozi budaha agaciro Abanyarwanda ndetse byagize ingaruka ku Rwanda ku Banyarwanda no ku Isi yose.”
Yagaragaje uburyo Umunyarwanda yagiye ateshwa agaciro mu bihe by’amateka y’ubukoloni, aho yafatwaga nk’umupagasi w’abanyamahanga, uyu munsi akaba afite agaciro.
Ati “Uyu munsi mufite agaciro ndetse ni byinshi umuntu yavuga mwagiye mugeraho. Uyu munsi nta macakubiri muhura na yo mu ishuri, kandi hari igihe muri iki gihugu atari uko bayari bimeze.”
Yagarutse ku bihe bibi byaranze u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abigereranya n’imbuto z’imiyoborere mibi, asaba urubyiruko kugira aho ruhera rusigasira ibimaze kugerwaho mu miyoborere myiza.
“1994 ni imbuto y’imiyoborere mibi, ni yo mpamvu mugomba kumenya aho muhera musigasira, kuko hari urubyiruko rwahagurutse ngo ruhe agaciro igihugu cyacu. Ibyo byose twagezeho muharanire ko aho bigeze bigomba gutera indi ntambwe aho kugira ngo bisubire inyuma. Rubyiruko rero, ibyo musigasira ni byinshi ariko byose bishingiye ku miyoborere myiza.”
Yabasabye kujya batanga ibitekerezo bitanga ibisubizo ku bibazo bamwe mu Banyarwanda bacyugarijwe na byo, abasaba kwanga gukira vuba birinda kwimakaza ruswa.
Nyirigira Clarisse, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu yatangaje ko nubwo imwe mu mihigo urubyiruko rwari rwihaye yagezweho ku kigero kirengeje ijana, haracyari indi itaragerwaho mu rwego rw’imiyoborere.
Yagize ati “Muri rusange rero dukoze nk’impuzandengo twavuga ko turi kuri 76 ku ijana, kuko hari byinshi bitarakorwa, hari amaraporo ataratugeraho kugira ngo tuvuge mu by’ukuri aho uyu mwaka uzarangira tugeze.”
Nyamara nubwo basabwa kubungabunga ibyagezweho mu miyoborere myiza, rumwe mu rubyiruko ruracyazitiwe n’ubuzima bubi n’ubukene buturuka ku bushomeri.
Nyirigira avuga ko ari urugendo rugikomeje kandi rwatangiye kugira ngo urubyiruko rugere ku mibereho myiza.
Ati “Ikintu cyambere tubashishikariza ni ugukura amaboko mu mifuka bagatangirira kuri bike bafite, kugira ngo bagere kuri byinshi.”
Minisitiri Kaboneka yibukije urubyiruko ruri mu myanya y’ubuyobozi kurwanya ibiyobyabwenge, uburaya n’ubwomanzi kuko ari bimwe mu bikibangamiye iterambere.
Hakizimana Elias
@philos4hakizi
