Mu ruzinduko rw’akazi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihigu Gatabazi Jean Marie Vianney aherutse kugirira mu karere ka Nyanza yasabye abaturage n’abayobozi gushyira imbaraga mu byo bakora ntibaheranwe na COVID-19.
Minisitiri Gatabazi yabasabye kandi ko hakirirwa ko hagira abaturage bamburwa ibyabo mu gihe bibumbiye mu makoperative.
Muri uru ruzinduko Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney mu ruzinduko yakoreye mu ntara y’Amajyepfo, ubwo yageraga mu karere ka Nyanza yeretswe bimwe mu bigize aka karere ndetse n’ibibazo bihangayikishije abaturage.
Yabanje kuganira n’abayobozi bo muri ako Karere ahita ajya gusura agakiriro, asura n’uruganda rw’insinga z’amashanyarazi. Aka gakiriro kakazajya gacungwa na PSF byumwihariko Nyanza, Multi-Service Cooperative.

Kuri ubu agakiriro kiganjemo abakora ibikorwa byo kubaza ibikoresho bitandukanye no gusudira, resitora ndetse na cyenkayori n’ahandi byitezwe ko hazajya ibikorwa bitandukanye by’umwihariko hakaba hari n’inyubako yateganyirijwe kuzashyirwamo uruganda rukora imyenda, imashini zikaba zaratumijwe.
Yasuye kandi Ingoro yo kwigira iri ku Rwesero ari na ho yaganiriye n’abayobozi n’abavuga rikumvikana bo mu karere ka Nyanza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yamubwiye bimwe mu bibazo biri mu Karere ayoboye birimo no kuba hari abaturage bahingaga urusenda bibumbiye muri Koperative yitwa COJYAMUNYA Rwabicuma, yakoreraga mu Mirenge ya Rwabicuma, Cyabakamyi na Nyagisozi nyuma haza umushoramari wo mu gihugu cya Kenya wari ufite Kompanyi yitwa “Diversity Venture” watwaye urusenda rw’abaturage ariko ntabishyure.
Ntazinda yavuze ko uriya mushoramari atishyuye abaturage amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 22, byabaye ngombwa ko abaturage bamurega mu nkiko kugeza magingo aya.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko ushobora gusubira inyuma ugasanga abo baturage baragiye batereranwa n’ubuyobozi kugera aho biyambaza Inkiko.
Ati “Abo bari kuburana mwashyize mu rukiko urumva ntibazi n’igihe bazarangiriza kuburana, urukiko rushobora no kuzarangiza bamwe batakiriho.”
Minisitiri Gatabazi yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi butazajya kubaburanira cyangwa kubishyuriza ku ngufu, ariko asaba ko ibyabaye bitazongera, ubuyobozi bugomba gukurikirana amakoperative kuko hari n’andi ashobora kuba ataratangira kuburana yarambuwe cyangwa yarakorewe uburiganya.
Ati “Iyo bishyize hamwe barangiza tukababwira ngo nimujye mu nkiko, iyo tugiye kubwira abandi ngo bishyire hamwe na bo bashobora kuvuga ngo bariya bishyize hamwe none dore ibyavuyemo.”
Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi kujya bakurikiranira hafi ibibazo by’abaturage ahavutse ingorane zigashakirwa umuti hakiri kare bitarinze kujya mu nkiko. Yabasabye kandi gushyira imbaraga mu gukora kugira ngo bahangane n’ingaruka za COVID-19.
Rukundo Eroge
