Panorama
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024. Iyi nama y’iminsi ibiri n’abafatanyabikorwa bayo, iri ku rwego rwo hejuru, igamije gusuzuma no kwemeza igenamigambi ryayo ry’imyaka 10 iri imbere (2024-2034), mu guteza imbere ingufu mu Rwanda.
Bamwe mu bafatanyabikorwa ba REG bitabiriye iyo nama barimo abahagarariye Minisiteri y’ibikorwaremezo mu Rwanda MININFRA, abagize inama y’ubutegetsi ya REG, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda -MINICOM, Urugaga rw’abikorera mu Rwanda -PSF, Ikigo Ngenzuramikorere ry’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro -RURA, Minisiteri y’ibidukikije n’abandi batandukanye.
Imwe mu mirongo migari yaganiriweho muri iyo nama harimo ingamba zafashwe zo kongera ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda, kongera ingano y’imiyoboro y’amashanyarazi n’ibikorwaremezo biyashamikiyeho.
Harimo kandi kubufatanye n’abafatanya bikorwa ba REG, iyi Sosiyete yiyemejeko mu myaka 10 iri imbere (2024-2034) izakomeza kunoza imikorere no kongera ingano y’abaturage bagerwaho n’amashanyarazi; no gushyiraho ingamba nshya zigamije kwagura isoko ry’ubucuruzi bw’amashanyarazi hagati y’uRwanda ndetse n’ibindi bihugu.
Muri izo ngamba z’imyaka 10 iri imbere harimo gushyiraho ingamba n’intego zirambye z’imari n’ishoramari mu rwego rw’ingufu, kongera ishoramari muri urwo rwego riva kubafatanyabikorwa ndetse n’abashoramari, kongera ingufu n’ibicanwa bitangiza ibidukikije no kongera ububiko bw’ibikomoka kuri Peteroli.
Inama kandi yagaragaje imirongo migari y’ibyihutirwa ku rusha ibindi mu myaka 10 iri imbere harimo gushyira mu bikorwa igenamigambi rigamije gukemura ibibazo by’abaturage no kwihutisha iterambere ry’ingufu mu Rwanda. Kugeza ubu abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi ni 80.1%, aho umuriro utangwa mu gihugu ungana na megawate 406.402 MW.









