Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2018

Rulindo-Gicumbi: Abaturage barasaba Green Party kubaha igisubizo kirambye ku kurengera ibidukikije

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu bikorwa byo kwiyamamaza ku isoko rya Rusine mu karere ka Rulindo (Ifoto/Rene Anthere)

Bamwe mu baturage batuye mu turere twa Rulindo na Gicumbi basaba ko abanyapolitiki biyamamariza kujya mu nteko ishinga amategeko bakwiye kubaha igisubizo kirambye mu kubungabunga Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR: Democratic Green Party of Rwanda), muri ibi bihe byo guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, riravuga ko ibikorwa bibyara inyungu bikorerwa aho abaturage batuye, bikwiye kubafasha kwisanga mu cyerekezo cy’iterambere rirambye.

Ku wa 21 Kanama 2018, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije ryageje imigabo n’imigambi yaryo ku baturage bo mu turere twa Rulindo na Gicumbi. Abaturage baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, hari uko babona icyo imitwe ya politiki yagombye kwibandaho yiyamamaza, ariko kandi ishyaka ryabasuye rifite uko ryumva ibyo bibazo.

Mukandayambaje Emertha atuye mu murenge wa Rusine. Avuga ko abiyamamaza bakwiye kujya batanga ibisubizo ku bibazo abatuarge bafite. Agira ati “Kuvuga ko caguwa izagaruka ni byiza kuko twakongera gucuruza. Yaba ije ari igisubizo cy’uko twongera kubona imyenda ihendutse ijyanye n’ubushobozi bwacu. Bakwiye rero kujya baza kwiyamamaza bazana ibisubizo by’ibibazo byacu n’uburyo tuzabigeraho.”

Kimenyi Omar atuye mu murenge wa Rusine. Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, yatubwiye ko akenshi imitwe ya Politiki ibyo bavuga biyamamaza atari byo bashyira mu bikorwa.

Agira ati “Bakwiye kujya biyamamaza batanga igisubizo ku muti w’ibibazo biri aho abaturage batuye. Mu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko hagombye kubaho gahunda yo kwegereza abaturage amashuri y’imyuga. Ikindi bagombye kujya babanza gushaka amakuru arambuye y’aho bagiye kwiyamamariza, bakabwiza ukuri abaturage. Iri soko turimo nta misarane rusange ihari, bagombye kuduha igisubizo cyabyo.”

Umuyobozi waryo Habineza Frank, ubwo yari mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, ku isoko rya Rusine, yabwiye abaturage ko nibabaha amajwi bakinjira mu nteko ishinga amategeko, bazafasha hakajyaho igishushanyo mbonera cy’ahacukurwa amabuye y’agaciro kandi umusaruro uvamo ukagira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’aho batuye, mu rwego rwo kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Habineza agira ati “Turashaka ko habaho igishushanyo mbonera cy’ahacukurwa amabuye y’agaciro hasobanuke neza. Nimudutora tuzaharanira ko abanyarulindo bagira imihanda myiza ya kaburimbo, ahantu hose hari kariyeri havuye gasegereti n’ibindi hakurikirwa no kububakira ibitaro byiza, amashuri meza kugira ngo umuturage na we agire icyo yungukamo…”

Avuga ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye ko abantu bakorera mu makoperative kandi ishyaka rye na ryo ribishyigikiye, icyo bazanoza ari uko hajyaho banki ishingiye ku makoperative mu rwego rwo kurwanya ubushomeri.

Avuga kandi ko bazakuraho umusoro w’ubutaka. Ati “Ubutaka twabuhawe ni Imana, ni gakondo yacu, ariko ubutaka bwose Leta yarabutwaye tubukodesha na yo… icyo twifuza mu rwego rwo kurengera ibidukikije nk’uko bishingiye ku butaka, tubufitiye uburenganzira. Tuzakuraho umusoro w’ubutaka buri wese agire uburenganzira ku butaka bwe…”

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Nizeyimana Jean Claude, ku gicamunsi cyo ku wa 21 Kanama 2018, ubwo yari mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Nyankenke, Akagari ka Yaramba ku isoko, yagarutse ku kibazo cy’ubutaka, abwira abaturage ko nibaramuka babashyigikiye bagatsinda, buri muturage azahabwa uburenganzira bwo guhinga imyaka yifuza. Icyo na we yongeye kugarukaho ni ugukuraho umusoro w’ubutaka.

Rene Anthere Rwanyange

Habineza Frank avuga ko ishyaka rye niritsinda amatora y’abadepite bazakuraho umusoro w’ubutaka (Ifoto/Rene Anthere)

Abakandida depite b’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije biyereka abaturage (Ifoto/Rene Anthere)

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryimamarije ku isoko rya Rusine mu karere ka Rulindo (Ifoto/Rene Anthere)

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryimamarije ku isoko rya Rusine mu karere ka Rulindo (Ifoto/Rene Anthere)

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ryimamariza ku isoko rya Yaramba, Umurenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi (Ifoto/Rene Anthere)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities