Babikuye ku ndangagaciro yo kwishakamo ibisubizo, binyuze mu bitekerezo mu masibo, aborozi bo mu murenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi, bishyize hamwe batangira gahunda y’Ubwisungane mu kuvuza inka, byatumye hagabanuka cyane indwara n’imfu z’inka. Kugeza magingo aya inka zigera ku 1732 mu 2041 zibarurwa muri uyu murenge zamaze gufatirwa ubwisungane mu kuvuza inka ku ndwara esheshatu.
Ntibisanzwe ko inka zishyirwa mu bwisungane mu kwivuza ariko kandi biteye ishema iyo abinjiye muri iyo gahunda barata ibigwi byayo, kuko yabagabanyirije amafaranga indwara z’inka zabatwaraga ndetse no gupfusha inka bikaba byaribagiranye.
Bigirimana Damascene atuye mu mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kiziguro, Umurenge wa Nkungu, ari ku rupangu aho yagiye kogesha inka ye. Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, avuga ko inka afite ari iyo yaragijwe n’umuturanyi, yayishyize muri Mituweli kugira ngo ahangane n’indwara zahoraga zimutwara amafaranga menshi.
Agira ati “Uretse nanjye, abaturanyi banjye na bo bakundaga kurwaza inka cyane kandi imiti ikaduhenda. Igifuruta n’uburondwe byahitanaga inka nyinshi kuko kugura imiti byaduhendaga rimwe na rimwe bigasanga nta n’amikoro umuntu afite. Ubu twarorohewe rwose kuko ntanga amafaranga magana abiri gusa inka yange ikavurwa. Nk’ubu naje kogesha kandi nta n’igiceri k’ijana natanze. Inka zacu zitabwaho kandi dutanze udufaranga duke!”
Nyirahabyarimana Selaphine atuye mu mudugudu wa Ryambuga, Akagari ka Kiziguro. We avuga ko ibyo gushyira inka muri Mituweli mbere atabyumvaga, yumva ko ari abashaka kuzamurira amafaranga. Ariko kandi na we avuga ko inka ye iyo yarwaraga kuyivuza byamutwaraga nibura ibihumbi birindwi, bikamubera imbogamizi ku buryo yigeze no gushaka kuzigurisha.
Avuga ko nyuma y’ibiganiro bagiranye mu Isibo aho atuye, yasanze kwishyirahamwe n’abandi ari iby’agaciro gakomeye kuko gutanga amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw) ku mwaka ari make cyane ugereranyije n’ayo yavuzaga inka ye yarwaye.
Agira ati “Ubu imiti irahendutse cyane ntawagira ikibazo ko inka ye yarwaye kandi imiti iri hafi no ku mafaranga make cyane atarenze magana abiri. Mbere gukingiza inka baducaga amafaranga magana atanu, ariko kubera mituweli ni ubuntu. Sinagira impungenge z’uko inka yanjye yarwara nkabura uko nyivuza kuko baduhaye na veterineri duturanye.”
Aho igitekerezo cyavuye

Nsengiyumva Vincent de Paul, wari Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, ubwo gahunda y’Ubwisungane mu kuvuza inka yatangiraga muri uyu murenge.(Ifoto/Panorama)
Mu mwaka umwe gusa gahunda ya Mituweli y’inka itaratangira (2016) mu murenge wa Nkungu, hari hamaze gupfa inka 28 aborozi batazi icyo zizira. Ahanini byaterwaga no kudahabwa ubuvuzi igihe zirwaye bikomotse ahanini ku kubura amafaranga ndetse n’urugendo runini bakoraga bajya gushaka imiti. Umworozi byamusabaga nibura 5000Frw ya moto kandi agiye kugura umuti w’amafaranga igihumbi (1000Frw). Ikindi ni uko umuti urangura amafaranga 650, umuturage yawuguraga nibura 1800 akongeraho n’amafaranga y’urugendo.
Mu mwaka wa 2017 ni bwo igitekerezo cyatangiye kunozwa hanyuma gishyirwa mu bikorwa muri Nyakanga muri uwo mwaka nk’uko byatangajwe na Nsengiyumva Vincent de Paul, wari Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, ubwo gahunda y’Ubwisungane mu kuvuza inka yatangiraga muri uyu murenge.
Avuga ko igitekerezo cyakomotse kuri Mituweli y’abantu, yegera aborozi bahuza ibitekerezo binyuze mu masibo, basanga hajya hatangwa amafaranga 2000 ku mwaka. Ayo mafaranga kandi yishyurwamo umukozi ucuruza muri Farumasi y’imiti y’amatungo iri ku murenge, hakanatangwamo serivisi zo koza no gukingira inka ku buntu. Amafaranga abitswa mu Umurenge SACCO, agacungwa na Komite abari muri Koperative ya Mituweli y’inka bitoreye.
Nsengiyuma agira ati “Twashingiye ku mahame y’intore ko Intore itaganya ahubwo ishaka igisubizo, twashatse rero igisubizo kirambye cyafasha aborozi, inka zabo ntizicwe no kubura uko zivuzwa kandi na bo ntibahendwe.”
Bikorwa bite?
Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiziguro mu murenge wa Nkungu, Ngirinshuti Jean Pierre, imiti igurwa i Kigali ikazanwa mu ivuriro ry’amatungo riri ku murenge, umuturage warwaje inka umuti atwaye akishyura 20 ku ijana y’ikiguzi cyawo kandi nta nyungu bashyizeho. Inka zatangiwe Mituweli zihabwa amaherena kandi zigahabwa n’ifishi, zitangira kuvuzwa nyum y’iminsi 15 yishyuriwe, iyo minsi iyo itarashira urwaje inka yirwanaho kandi ntawemerewe gukura imiti muri Farumasi ya Mituweli atari muri Koperative.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiziguro mu murenge wa Nkungu, Ngirinshuti Jean Pierre (Ifoto/Panorama)
Inka zikurikiranwa na banyirazo bafatanyije n’abajyanama mu buvuzi bw’amatungo bahuguwe n’Ikigo k’igihugu kita ku bworozi (RAB), iyo basanze indwara yarakomotse ku mwanda cyangwa ku gufatwa nabi ikicwa n’inzara umuturage yirwanaho.
Inyungu yabonetse
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkungu bugaragaza ko Koperative y’aborozi bibumbiye muri Mituweli y’inka igizwe n’abanyamuryango 284 bahujwe no kuba batunze inka hadashingiwe ku mubare w’izo umuntu atunze ahubwo bahuzwa n’ubwishingizi. Bishyiriyeho Komite zibayobora kuva ku rwego rw’umurenge kugeza ku kagari, banashyiraho icunga imikoreshereze y’amafaranga yabo.
Bashyize iguriro ry’imiti ku murenge bahabwa n’abajyanama mu buvuzi bw’amatungo. Imiti itangwa ku kiranguzo kandi umunyamuryango inka ye yatangiwe ubwishingizi iyo akeneye umuti yishyura 20 ku ijana y’ikiguzi cyawo.
Mu 2017 inka zakamwaga zageraga kuri 228 kugeza muri Gicurasi 2018 zari 767. Umukamo wavuye kuri litiro 1284 ku munsi mu 2017, ugera kuri litiro 2167 ku munsi mu 2018 ni ukuvuga ko hajemo ikinyuranyo cya litiro 833 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi magana ane mirongo ine (441,500Frw) ku munsi.
Kugeza mu 2018 nta nka yongeye kwicwa n’indwara cyangwa se gufatwa nabi mu gihe mu mwaka wa 2016 ubwo Mituweli y’inka yari itaratangizwa, hapfuye inka 28 zahitanywe n’indwara zitazwi.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkungu igaragaza ko habarurwamo inka 2401, iziri muri Mituweli ni 1732, izikamwa zigera kuri 528 na ho ku munsi umukamo ugera kuri Litiro z’amata zisaga 1800.
Inka zose mu kagari zifuhererwa umunsi umwe, zigabahwa icyarimwe imiti y’inzoka hatagendewe ku zirwaye kandi bahabwa Veterineri, byose bikorwa umworozi washyize inka ze muri Mituweli y’inka nta kiguzi atanze.
Indwara zivurwa na Mituweli y’inka kugeza magingo aya zirimo inzoka, amashuyu, igifuruto, ikibagarira, ifumbi, kuzivura zagize impanuka no kubyaza ku buryo busanzwe iyo bisaba kubaga hari ibyo umworozi yiyishyurira,
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kankindi Leoncie, atangaza ko Mituweli y’inka ikomoka mu murenge wa Nkungu yemejwe nka Gahunda y’Akarere ka Rusizi, ubu hatangiye ubukangurambaga ku borozi bose bo muri ako karere ku buryo muri Nyakanga 2019 iyi gahunda izahita intangizwa. Akarere ka Rusizi kabarurwamo inka 27,169. Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi kigaragaza ko kugeza mu mwaka wa 2018 mu Rwanda habarurwa inka zisaga miliyoni n’ibihumbi magana atatu (1,300,000).
Iyi gahunda yagizwe iy’igihugu, yahawe igihembo cya mbere ku rwego rwa Afurika, cyatangiwe mu nama ya African Association for Public Administration and Management (AAPAM) mu nteko rusange yawo ya 38 yabereye muri Botswana mu kwezi k’Ugushyingo 2018. U Rwanda rwabaye urwa mbere mu bihugu bitanu byari byatoranyijwe muri 46 byatanze imishinga y’udushya mu miyoborere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kankindi Leoncie (Ifoto/Panorama)
Rwanyange Rene Anthere
