Ku wa 13 Ugushyingo 2019, i Kigali, hatangajwe ku mugaragaro ko Ikigo cy’ubwishingizi, SORAS, kitakiriho ahubwo cyahindutse SANLAM Rwanda, Ikigo mpuzamahanga gisanzwe ari inzobere mu bwishingizi.
Iyahoze ari sosiyete nyarwanda y’Ubwishingizi SORAS Group yahindutse SANLAM Rwanda, abafite ubu bwishingizi bafite amahirwe ko bazajya bahabwa serivisi mu bihugu 40 iyi sosiyete nshya ikoreramo birimo 33 byo muri Afurika
Mu 2018, ni bwo Sanlam yaguze SORAS 100 ku ijana iyongera kuri SAHAM, ubu ikaba yamuritse ikirango gishya kigaragaraho amazina y’icyo kigo gusa..
Ihuzwa rya SORAS na SAHAM ryatangajwe ku wa 15 Werurwe 2019 nyuma y’uko Sanlam yo muri Afurika y’Epfo iguze imigabane ya SORAS na Saham bikabyara ikigo kimwe cy’ubwishingizi.
Sanlam ikorera mu bihugu 32 bya Afurika harimo n’u Rwanda, ikaba ifite ubucuruzi buhagaze kuri miliyari 16.9 z’amadolari ya Amerika (akabakaba miliyari ibihumbi 16 z’Amafaranga y’u Rwanda).
Nyuma yo guhuzwa kwizi sosiyete zombi, zahise zigira agaciro ka miliyoni zisaga mirongo itatu z’amadolari ya Amerika ($30.000.000) zirimo miliyoni makumyabiri za SORAS na miliyoni icumi za SAHAM.
SANLAM, ni Sosiyete y’ubwishingizi yo muri Afurika y’Epfo yashinzwe mu 1918, ni yo yashoye imari ya miriyoni 24.3 z’amadorari ya Amerika igura imigabane 63 ku ijana ya SORAS (Société Rwandaise d’Assurances) mu 2014, nyuma mu 2016 igura indi yari isigaye.

SANLAM ifite burambe bw’imyaka isaga 100 mu bwishingizi, irenga Umugabane wa Afurika ikagera i Burayi na Aziya (Ifoto/Umuseke.rw)
Umuyobozi Mukuru wa SANLAM ishami ryo mu Rwanda, Fiacre Barasa, avuga ko mbere nta bushobozi buhagije ikigo cyari gifite cyo gufasha abakiriya bacyo kwivuza aho bashaka ku isi.
Agira ati “Tugirana amasezerano n’ibigo bitandukanye ku buryo bwo kuvuza abantu bacyo tukabaha amakarita bigendanye. Kubera ubushobozi butari buhagije mbere tukiri SORAS gusa, ntitwabashaga kuvuza abantu mu bihugu bifuza”.
Akomeza avuga ko ubu ubushobozi biyongereye kuva SANLAM yagera mu Rwanda, bashobora kohereza abarwayi bishingira mu bihugu bikomeye mu buvuzi bitandukanye nko mu Bufaransa, mu Bubiligi, muri Esipanye, Maroke, Tuniziya n’ahandi bitewe n’amasezerano impande zombi zagiranye.
Avuga kandi ko no k’ubwishingizi bw’ibinyabiziga hari ibyiyongereye muri serivisi batanga, kuko iyo umuntu agiriye ikibazo mu gihugu kimwe icyo kigo gikoreramo, habaho kuvugana hagati y’amashami kigakemuka byihuse kandi bitavunnye umukiriya cyangwa umuryango we.
Hodari Jean Chrisostome, Umuyobozi w’ishami ry’ubwishingizi (SANLAM -Vie) avuga ko SANLAM yaguze imigabane ya SORAS yose mu 2016, uyu munsi icyabaye ari ugutangaza ku mugaragaro ko ROSAS itakiriho ahubwo yahindutse SANLAM Rwanda.
Hodari Jean Chrisostome avuga ko kuba SORAS yahindutse SANLAM Rwanda harimo inyungu nyinshi kuko SANLAM ari sosiyete nini y’ubwishingizi muri Afurika, inakorera ku yindi migabane y’Isi.
Ati “Ubu biratworoheye gucuruza twebwe kuko uko ufashe nk’ibigo bini bikorera mu Rwanda biri mu bindi bihugu nka SANLAM, gukorana na byo bizatworohera. Ku bafatabuguzi bacu turagenda twagura ibikorwa dushyiraho ubwishingizi bushya, ikindi SANLAM ifite ikoranabuhanga ryagutse natwe hano mu Rwanda twararitangiye.”
Akomeza avuga ko kuba mu kigo kinini kandi gikomeye muri afurika no kurwego rw’isi bibahaye kwaguka kurushaho no kumenyekana kurushaho batanga serivise nziza ku babagana
SANLAM Rwanda ngo icuruza ubwishingizi abandi badafite, burimo nko bw’umuryango wose, cyangwa ubwo gushyingura. Inyungu nyinshi ku bari abakiliya ba SORAS ngo ni uko umuntu azajya agura ubwishingizi akaba yakwivuriza mu Rwanda no mu bindi bihugu SANLAM ikoreramo.
SANLAM ifite burambe bw’imyaka isaga 100 mu bwishingizi, irenga Umugabane wa Afurika ikagera i Burayi na Aziya. Umufatabuguzi ugize ikibazo muri kimwe mu bihugu SANLAM ikoreramo ahita atabarwa byihuse.
Munezero Jeanne d’Arc
