Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rwafunze burundu dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Juvenal Habyarimana nyuma y’uko rushyikrijwe ubujurire bw’imiryango ifite ababo bayiguyemo.
Si ubwa mbere iyi dosiye ifunzwe, kuko Urukiko Rukuru rw’i Paris rwari rwayifunze muri 2020 ariko bamwe mu bo mu miryango y’abaguye muri iyi ndege yari itwaye Habyarimana Juvenal, ntibanyurwa n’iki cyemezo, barakijuririra.
Tariki ya 18 Mutarama 2022, uru rukiko rwari rwasuzumye ubusabe bw’iyi miryango. Ku wa Kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2022, nib wo rwatanze icyemezo cyarwo ko rufunze burundu iyi dosiye.
Ifungwa ry’iyi dosiye rikozwe n’Urukiko rusumba izindi mu Bufaransa, rihita ritesha agaciro iperereza ry’Umucamanza Jean Louis Bruguière washinjaga bamwe mu bahoze mu buyobozi bwa RPF-Inkotanyi n’ingabo zayo APR kugira uruhare mu ihanurwa ry’iriya ndege.
Si ubwa mbere iperereza rya Jean Louis Bruguiere riteshejwe agaciro, kuko mu ntangiro za 2012 hari abatangabuhamya bane bagarukaga mu buhamya bwe bavuguruje ibyo bavugwagaho muri iyi dosiye.
Umwe muri bo ni Abdoul Ruzibiza wavugwagaho ko yagize uruhare mu bikorwa byo kurasa iyi ndege ariko amakuru yatanzwe n’abari bamukuriye mu gisirikare, yavuze ko muri Mata 1994 ubwo indege yaraswaga, Ruzibiza atakoreraga muri Kigali ahubwo ko yari mu cyahoze ari Ruhengeri ari umufasha w’abaganga.
Icyemezo cy’Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa gishyingura burundu iyi dosiye, cyanahaye agaciro ibyatangajwe n’Umucamanza Trévidic wemeje ko Missile yarashe iyi ndege, yaturutse mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abasirikare bakomeye bateguraga guhirika ubutegetsi ari na bo bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwanditsi
