Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ubujura, gukubita no gukomeretsa ni ibyaha byihariye 53% y’amadosiye ari mu bushinjacyaha

Ubushinjacyaha Bukuru bugaragaza ko bwakiriye amadosiye 67. 512, raporo y’umwaka wa 2020/2021 igaragaza ko ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse n’ubujura byaje ku isonga; aho byihariye 53% by’amadosiye yose yakiriwe.

Iyi raporo igaragaza ko mu byaha 10 byaje ku isonga harimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, ahakiriwe amadosiye 19616; naho afitanye isano n’ibyaha by’ubujura, gukubita no gukomeretsa ni 36.121, bigaragara ko yikubye kabiri ugereranyije n’uko byari bihagaze umwaka ushize.

Ibyaha by’ubujura bingana na 16505, gusambanya abana (5292), gukoresha ibiyobyabwenge (4428) no gukoresha ibikangisho (3666); Hari kandi ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranye byigaragaje inshuro 3,016, ubuhemu (2471), kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake (1989), kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (1957) no kwangiza cyangwa konona ibiti, imyaka n’ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi (1654). Igiteranyo cy’amadosiye y’ibyaha 10 biri ku isonga angana na 60594, muri 67 512 yakiriwe yose.

Inzego z’Ubushinjacyaha ziherereye mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba ni zo zagaragayemo ukwiyongera cyane bw’amadosiye yinjira, akaba yariyongereye ku kigero cya 31% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2019-2020.

Uko Uturere turutanwa mu kugira umubare munini w’ibyaha

Nubwo ibyaha byiyongereye cyane mu Ntara y’amajyepfo, Intara y’Iburasirazuba ikomeza kuba ku isonga mu kugira umubare munini w’ibyaha; mu gihe mu myaka yabanje Umujyi wa Kigali ari wo wazaga imbere.

Uturere 10 twagaragayemo amadosiye menshi turimo Gasabo ko mu Mujyi wa Kigali, ahinjiye dosiye 7282, Kicukiro (4564), Nyarugenge (4284); N’utw’Intara y’Iburasirazuba: Nyagatare (3843), Rubavu (2559) Rwamagana (2437), Kayonza (2316), Bugesera (2292), N’Amajyepfo: Nyanza (2166) na Kamonyi yagaragayemo dosiye 2121.

Uturere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro ni two twagaragayemo amadosiye menshi mu gihe Rutsiro, Ngororero na Nyamasheke ari two twagaragayemo amadosiye make.

Ni mu gihe Imirenge iza ku isonga mu kugaragaramo ibyaha byinshi ari Nyarugenge, Kimironko, Remera, Kinyinya, Kimisagara, Kanombe, Nyarugunga, Gisozi, Gisenyi na Nyamabuye.

Ubushinjacyaha Bukuru bwakoresheje miliyari zisaga esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6.675.971.586 Frw), angana 92% by’ingengo y’imari bwari bwagenewe mu mwaka wa 2020/2021.

Mu bikorwa byakozwe harimo gukurikirana abakekwaho gukora ibyaha, gushakisha abakekwaho jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bahunze Igihugu, gukurikirana abakekwaho ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu, kugenzura amadosiye akorwa n’abashinjacyaha.. n’ibindi.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Panorama Sports Muhire Kevin, wamaze gutandukana na Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano ye yamaze kwerekeza mu ikipe yitwa Jamus FC yo mu icyiciro...

Amakuru

Panorama Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC)iravuga ko ifite intego y’uko myaka 5 iri mbere abanyura mu mashuri y’incuke bazaba bageze kuri 65%. Ibi byagarutsweho kuwa 13...

Ahandi

Raoul Nshungu Papa Leo XIV yagize Joseph Lin Yuntuan Musenyeri, aba uwa mbere mu mateka ya y’Abakristu Gatulika  bo mu Bushinwa. Ni uburyo bwemeza...

Ubucuruzi

Raoul Nshungu Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iravuga ko mu ngengo y’Imari ya 2025-2026 hari ibicuruzwa byasonewe umusoro ahandi uragabanywa. Ku wa 12 Kamena 2025,...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities