Ikibazo k’ibikorwaremezo birimo imihanda ifasha abaturage idatunganye ndetse n’abatunganya ifu y’imyumbati itujuje ubuziranenge ni bimwe mu mbogamizi zituma uruganda rutunganya ifu y’imyumbati rutagera ku ntego yarwo ukurikije ubushobozi rufite. Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yarwemereye ubufasha bushoboka mu gukuraho inzitizi zose mu kwagura isoko kugera ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Hakuziyaremye Soraya, ubwo yasuraga uruganda rutunganya ifu y’imyumbati, Kinazi Cassava Plant, ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2019, yagaragarijwe imbogamizi zibuza uruganda guhaza isoko ry’imbere no hanze y’igihugu, arwizeza ko ubufasha bushoboka buzatangwa ariko intego igamijwe ikagerwaho.
Nk’uko tubikesha igihe.com, Umuyobozi w’Uruganda rwa Kinazi, Nsanzabaganwa Emile, yagaragaje ko rutarashingwa hari igihe ikilo k’imyumbati kigeze kugura amafaranga y’u Rwanda abiri, ariko ubu hari ubwo kigura 120 by’akarusho hari umuhinzi winjije amadolari ya Amerika agera ku bihumbi 60 mu mezi atandatu.
Uyu muyobozi yavuze bakomeje gushyira imbaraga mu kongera umusaruro binyuze mu ihuriro ry’abatunganya imyumbati hagamijwe guteza imbere ubunyamwuga, aho yasabye ko habaho gushishikariza abatuye mu turere 12 duhinga imyumbati ku bwinshi, kuyihinga kijyambere.
Ati “Ntabwo bisaba ubundi butaka. Ubuzahingwa ni hegitari zirenga ibihumbi ijana busanzwe buyihingwaho, ndasaba ngo muri izo hegitari nibura ibihumbi mirongo itanu n’icyenda zibe zahingwa, zigakorwamo ibiteganywa byose, cyane ko ubu nta kibazo cy’imbuto gihari, ndetse hari na nkunganire mu mafumbire yose MINAGRI itanga.”
Yagaragaje ko hakiri ikibazo k’ibikorwaremezo nk’imihanda ifasha mu kugeza umusaruro ku ruganda idakoze neza n’abatunganya ifu y’imyumbati itujuje ubuziranenge ku buryo ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage. Ibyo biri mu bizitira uruganda mu gutunganya ifu y’imyumbati ku kigero cya 100 ku ijana rwifuza. Mu 2018 rwayitunganyije ifu y’imyumbati ku kigero cya 25 ku ijana ugereranyije n’ubushobozi rufite rwo gukora toni 7200.
Kugeza ubu uruganda rwakoze toni 1817 ruvuye kuri toni 948 ni ukuvuga ko bamaze gukuba inshuro ebyiri ifu batunganya. Ati “Twumvaga ko twabasha gukoresha ubushobozi bwose dufite, ibyo tuzabihabwa n’uko izi mbogamizi tuzikuye mu nzira.”
Minisitiri Hakuziyaremye yashimye intambwe uruganda rwa Kinazi rukomeje gutera mu kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, arwizeza ubufasha mu kubona ibigo byarufasha mu bijyanye n’ingwate ku byoherezwa mu mahanga.
Ati “Hari n’ikindi mutekereje, Minisiteri ireberera inganda cyangwa mu kindi kigo cya Leta cyabafasha kugera ku masoko cyane cyane ayo mu mahanga kandi kibafasha kwinjiza inyungu nini, mu gukora ibifite ubuziranenge, mwakitubwira.”
Uruganda rutunganya ifu y’imyumbati, Kinazi Cassava Plant, ruri mu karere ka Ruhango, rwatangiye gukora mu 2012 rukora ifu y’imyumati igurishwa mu Rwanda. Ubu ifu ya Kinazi ntigurishwa imbere mu gihugu gusa kuko uruganda rwaguye isoko igurishwa no hanze y’igihugu.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Hakuziyaremye Soraya, asura uruganda rutunganya ifu y’imyumbati, Kinazi Cassava Plant (Ifoto/Igihe.com)

Nsanzabaganwa Emile, Umuyobozi wa Kinazi Cassava Plant asobanurira Minisitiri w’Umucuruzi n’inganda, Hakuziyaremye Soraya, ibijyanye n’uruganda (Ifoto/Igihe.com)
Munezero Jeanne d’Arc
