Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Urukukiko rwahaye Bishop Gafaranga gufungwa iminsi 30

Panorama Showbiz

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategetse ko Habiyambere Zacharie wamenyekane nka Bishop Gafaranga, afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha aregwa.

Urubanza Bishop Gafaranga yarezwemo n’umugore we, Annet Murava, rwabaye ku wa 22 Gicurasi 2025, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rukomereza mu muhezo.

Nubwo Bishop Gafaranga yaburanye ahakana ibyo aregwa, Ubushinjacyaha bwerekanye ibimenyetso birimo raporo y’inzego z’ibanze igaragaza ko abo bombi bagiranaga amakimbirane ndetse na raporo ya muganga igaragaza ko Murava afite ibibazo by’agahinda gakabije gaturuka ku byo akorerwa.

Ibi byatumye Ubushinjacyaha busaba ko urukiko ko rwategeka ko Bishop Gafaranga akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.

Bishop Gafaranga yahakanye ibyaha akurikiranweho ariko asaba imbabazi ku makosa yaba yarabayeho mu rugo rwe.

Ku wa 7 Gicurasi 2025 ni bwo byamenyekanye ko Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities