Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abantu

Ya myandikire mishya y’ikinyarwanda yaremejwe burundu?

Iki ni kimwe mu bitabo bigikoreshwa kandi bikunzwe n'abarezi

Ahagana mu mpera z’umwaka wa 2014, hasohotse amabwiriza ya Minisitiri NO  001/2014 yo kuwa 08/10/2014 agenga imyandikire y’ikinyarwanda. Ayo mabwiriza, nk’uko bigomba kugenda, yahise atangira gukurikizwa ariko mu nteruro zisoza ingingo ya 44 hateganywaga igihe cy’inzibacyuho cy’imyaka ibiri.

Nk’uko bigaragara iyo myaka ibiri yamaze kurangira. Nyamara haracyari urujijo mu ikurikizwa ry’aya mabwiriza cyane cyane nko mu mashuri aho abarimu benshi bacyandika ibinyuranye nayo. Ukibaza niba umwana wigishwa ibya kera, ibishya azahurirahe nabyo.

Mu barimu twabajije batubwiye ko batarabyumva neza cyane cyane ko hari n’aho bagikoresha ibitabo byanditsemo ibya kera. Abantu bamwe bakomeje kutabivugaho rumwe, bamwe bavugako ari ukwangiza Ikinyarwanda, abandi bati “ni amavugurura atagira icyo amaze.”

Kwizera Innocent ni umwarimu kuri GS Kinyinya yatubwiyeko nawe bikimugora kuko ngo nko mu kibonezamvugo yigisha hari nkaho asabwa kwandika ‘ngewe’ ugasanga yiyandikiye “njyewe

Ikindi kibazo kitarakemuka ngo ni aho usanga basabwa kwandika ijambo rimwe nyamara ugasanga uzarisoma agomba kuzasoma ibintu bitandukanye. Nko mu magambo abiri tugiye kureba muri izi nteruro:

  • Agasuzuguro ke kazamukoraho
  • Igitinyiro ke kirigaragaza

Iyi myandikire niyo ihuye n’ingingo ya 12 y’aya mabwiriza. Nyamara usanga bitera urijijo imisanishirize y’ariya magambo ishingiye ku nteko arimo zitandukanye.

Mu myandikire yari isanzwe byandikwaga bitya:

  • Agasuzuguro ke kazamukoraho
  • Igitinyiro cye kirigaragaza

Iyo umaze kubona ibingibi wibaza icyo iyi myandikire mishya yaba imaze niba idakurikizwa mu mashuri. Ese bizakomeza kuba ubushake niba igihe cy’inzibacyuho cyararangiye bikaba bikivangavangwa?

Ikindi kandi cyafatwa nk’impamvu ituma aya mabwiriza adashyirwa mu ngiro ni uko hakiri ibitabo bya mbere y’aya mabwiriza usanga bikifashishwa mu mashuri.

Abanyeshuri baracyandika uko babyumva! Uyu ati “igicumbi nicyo cyigaragaza….”

Jules Felix Bashili

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities