Ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’Abafite Ubumuga_NUDOR, ritangaza ko igikorwa cyo guhuza ba rwiyemezamirimo n’imiryango y’abafite ubumuga hagamijwe kubafasha kubona akazi, kirimo gutanga umusaruro.
Mu myaka yo hambere, ahenshi Abafite ubumuga ntibahabwaga agaciro, aho n’ababyeyi babo babahezaga mu nzu.
Ibi bitandukanye n’ubu kuko na bo bagira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu, binyuze mu mirimo itandukanye ari iyo bakora ndetse n’iyo bihangira.
Ba rwiyemezamirimo bakoresha abafite ubumuga bemeza ko aba bakozi babo bashoboye akazi kandi bagakora neza, bakanzura ko nta mpamvu n’imwe yo kubaheza.
Ibi aba ba rwiyemezamirimo bavuga bihuza na gahunda Leta y’u Rwanda ifite yo kongerera ubumenyi abafite ubumuga, hamwe no kongera umubare w’abo mu myuga itandukanye; Ibi byose ngo bikazakorwa bitarenze muri 2024.
Rwiyemezamirimo Rubagumya Stafford, avuga ko akazi bagakora neza, akagaya abatabaha akazi.
Yagize ati “Mu minsi tumaranye na bo nabonye ko bafite ubushobozi, namaze kubona ko bakwiriye guhabwa amahirwe nk’ay’abandi bose.”
Akomeza avuga ko “Icyo umweretse gukora agikora neza nk’abandi bose” ku buryo nabo bahawe rugari bafite byinshi bakungura igihugu.
Umuyobozi w’Ihuriro nyarwanda y’imiryango y’abafite ubumuga, Safari William yatangaje ko barimo guhuza ba rwiyemezamirimo n’imiryango y’abafite ubumuga kugira ngo harebwe uburyo bahabwa amahirwe y’akazi.
Yagize ati “Icyo kintu cyo guhuza abantu bikorera n’abafite ubumuga twakiganiriyeho tubereka ibyo bashoboye, tunemeza ko iyi nama yajya iba inshuro zirenze zimwe. ”
Yakomeje avuga ko babiganiraho banareba ko byajya mu bikorwa, na bo bagakirigita ifaranga, bagasorera Igihugu, bagatunga imiryango yabo.
Kanyarwanda Steven ndetse na Nyirasafari Isabelle bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, mu ijwi ry’umusemuzi wabo bavuze ko bishimiye icyizere cyo guhabwa akazi ko gutegura ikinyobwa mu ikawa.
Kanyarwanda yagize ati “Numvise nishimye cyane bampaye akazi hano, naje guhugurwa hamwe n’abandi bantu badafite ubumuga, baranyigisha nta n’ikibazo nagize hano kubera ko baduhuguye ku bijyanye no gukora ikawa.”
Abafite ubumuga banihangira imirimo
Niyibizi Benjamin afite ubumuga bw’ingingo, na we ni rwiyemezamirimo, ubu afite inzu icuruza ibikoresho byo mu biro n’amashuri (Papeterie Centrale) mu Karere ka Huye.
Atangaza ko icyatumye atangiza imirimo ari uko atagombaga kwiheza nk’uko mu myaka yo hambere byagendaga.
Ati “Ubu dufite Leta idushyigikiye haba mu myigire, mu mikorere, byatumye nanjye nihangira umurimo mbifatanya n’amashuri ubu nkaba nanjye mfite abo nahaye akazi”
Tuyizere Oswald nawe ufite ubumuga bw’ingingo, yatangije ishuri ry’abana b’inshuke hamwe n’abanza mu karere ka Kamonyi, avuga ko ibi yabikoze agamije korohereza abanyeshuri n’abarezi bafite ubumuga.
Ati “[Kandi ibi nabikoze] kugira ngo babashe kubona igitunga imiryango yabo,by’umwihariko n’abana bigire hafi aho gukora ingendo i Muhanga abubwo bige hafi aha ngaha.”
Ubushakashatsi bw’Ikigo giharanira kugeza serivisi z’imari kuri bose, Access to Finance Rwanda (AFR) bwasohotse mu Gushyingo 2021, bwagaragaje ko kugeza ubu, abafite ubumuga basaga miliyoni mu Rwanda.
Bwagaragaje kandi ko muri bo, abatarageze mu ishuri bangana na 30% ugereranyije na 17% by’abadafite ubumuga. Abize amashuri abanza bangana na 51%, abarangije ayisumbuye ni 15% mu gihe abarangije kaminuza n’ibindi byiciro by’amashuri makuru bangana na 3%, naho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bakaba 1%.
Ubushakashatsi bwa AFR bugaragaza ko kugeza ubu abafite ubumuga bikorera ku giti cyabo bangana na 35%, abakora akazi kabahemba ni 19% mu gihe ba nyakabyizi bangana na 15%.
UMUBYEYI Nadine Evelyne















































































































































































