Ibihe byiza mwe mwese mudahwema kubana natwe mu makuru yose tubagezaho umunsi kuwundi kuri uru rubuga, muri iki cyumweru dusoje habaye ibintu byinshi bitandukanye, aya n’amwe mu makuru yakiranze:
Muri iki cyumweru Perezida Paul Kagame n’itsinda ry’abahagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe ingufu za atomike (RAEB) bari mu Bufaransa aho bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ingufu za nucléaire zifashishwa mu bikorwa bya gisivile.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa 10 Werurwe 2026 yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, inzego z’imari, abahagarariye inganda zitunganya ingufu za nucléaire n’abahanga muri izi ngufu, barebera hamwe uruhare zagira mu gukemura ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muke n’imihindagurikire y’ibihe.
Umukuru w’Igihugu yitabiriye iyi nama nyuma y’aho itsinda ry’impuguke zo mu kigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire, IAEA, rigiriye uruzinduko mu Rwanda hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Werurwe, rigamije kureba niba rwujuje ibisabwa ku buryo rwakubaka inganda zitunganya izi ngufu.
U Rwanda rufite intego yo gutunganya umuriro w’amashanyarazi mwinshi. Rwasanze kugira ngo ibyo bishoboke, ari ngombwa kubaka inganda nto zitunganya ingufu za nucléaire kuko ari zo zitwara ubutaka buto, ntizangize ikirere kandi zigatanga ingufu nyinshi.
Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko kubaka uruganda rutunganya ingufu za nucléaire bizatwara u Rwanda amafaranga ari hagati ya miliyari 5 na 6 z’Amadolari. RAEB isobanura ko kugira ngo bigerweho bizasaba ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.
Muri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wa UEFA Champions League, Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yatsinzemo Chelsea FC ibitego 5-2.
Ni umukino wakinwe ku wa 11 Werurwe 2026. Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bugaragaza ko Perezida Kagame yitabiriye uyu mukino kuri Parc des Princes.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, muri iki cyumweru dusoje, yatangaje ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu gushora imari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga mu myaka irenga 20 ishize, bituma n’abaturage bo mu cyaro bashobora kugerwaho na serivisi z’imari binyuze kuri telefone ngendanwa.
Yabigarutseho ku wa 11 Werurwe 2026 mu Nama Mpuzamahanga y’lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari “Inclusive Fintech Forum 2026”.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yagaragaje ko guteza imbere ikoranabuhanga mu by’imari mu Rwanda byatumye abantu benshi batangira guhererekanya amafaranga byihuse. Imibare ya 2024 igaragaza ko abagerwaho na serivisi z’imari ari 96% barimo 92% bazigeraho binyuze muri banki cyangwa Mobile Money.
Yashimangiye ko ikoranabuhanga rifite uruhare rukomeye muri uru rugendo kuko ryagura uburyo bwo kugeza serivisi z’imari kuri bose, rikagabanya ikiguzi cyo guhererekanya amafaranga kandi rigafasha miliyoni z’abaturage n’ibigo by’ubucuruzi kugira uruhare rwuzuye mu bukungu.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko kuva mu 2008, Abanyarwanda bakuru bagerwagaho na serivisi z’imari bari 21% mu gihe ubu abakuru bafite konti muri banki bageze kuri 92% cyangwa bakoresha serivisi za Mobile Money.
Yagaragaje ko hakenewe ubufatanye hagati y’ibigo bigenzura ibigo by’imari mu bihugu bitandukanye bya Afurika hagamijwe gusangira ubumenyi, ikoranabuhanga no gusigasira agaciro k’ifaranga rya buri gihugu.
Mu cyumweru dusoje kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 12 Werurwe 2026, abayobozi bakuru b’inganda za gisirikare zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bari i Kigali mu nama yo gusuzuma aho gahunda yo gukoresha mu buryo buhuriweho inganda za gisirikare igeze ishyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yagaragaje ko inganda za gisirikare zifite uruhare rukomeye mu gufasha ingabo gukora neza.
Brig Gen Karuretwa kandi yagaragaje ko inganda za gisirikare zigira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu, urwego rw’inganda muri rusange, ihangwa ry’imirimo n’ikoranabuhanga.
Brig Gen Karuretwa yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’ibindi bihugu bigize EAC kugira ngo biteze imbere gahunda zifasha gushimangira umutekano rusange, ihangwa ry’ibishya mu ikoranabuhanga n’iterambere ry’inganda.
Ibihugu byo muri EAC bifite inganda zidoda imyenda ya gisirikare, n’izikora intwaro zikanateranya imodoka z’intambara n’ibindi bikoresho nka Mizinga Corp. muri Tanzania, KOFC muri Kenya, REMCO mu Rwanda na NEC muri Uganda.
Mubijyanye n’ubwikorezi, muri iki cyumweru dusoje, U Rwanda rwavuguruye itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda mu Rwanda ryari rimaze imyaka irenga 38 rikoreshwa, aho rigena ko utwaye imodoka yanyoye ibisindisha ashobora gufungwa amezi ari hagati y’atatu n’atandatu.
Iri tegeko rishingiye ku kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho, mu rwego rwo kurushaho gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka n’abo zihitana.
Iri tegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’imihanda mu Rwanda rigena ko umuntu utwara ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya alcohol mu maraso aba akoze icyaha, ndetse ubihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 400.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu.
Abagenwa n’iyi ngingo ni abatwara abantu mu buryo bwa rusange, abatwara abanyeshuri, abatwarira abakozi hamwe, abatwara ba mukerarugendo n’abatwara imizigo irengeje toni 3,5.
Umuyobozi w’ikinyabiziga utavugwa hejuru usanganywe igipimo cya alcohol mu maraso gikubye nibura inshuro ebyiri z’igipimo ntarengwa, ahanishwa ihazabu itari munsi ya 200.000 Frw ariko itarenze 500.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Ingingo ya 38 kandi yerekana ko umuyobozi w’ikinyabiziga wanga gupimwa alcohol mu maraso, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanwa ku buryo bukurikira; ihazabu itari munsi ya 300.000 Frw ariko itarenze 600.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu, iyo atwaye ikinyabiziga gitwara abantu mu buryo bwa rusange; abanyeshuri; abakozi hamwe; ba mukerarugendo, igitwara imizigo irengeje toni 3,5 cyangwa ikindi kinyabiziga kitavugwa muri aka gaka agamije kwinjiza amafaranga.
Ni mu gihe abandi bayobozi b’ibindi binyabiziga bahanishwa ihazabu itari munsi ya 400.000 Frw ariko itarenze 600.000 Frw n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iri tegeko rigena ko igipimo ntarengwa cya alcohol mu maraso ku muyobozi w’ikinyabiziga ari garama 0.80 muri litiro imwe y’amaraso.
Iri tegeko kandi riteganya ko umuyobozi w’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri ugitwara atagira uruhushya rwo kugitwara aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 200.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze iminsi 30 cyangwa kimwe muri ibyo bihano. Ni mu gihe umuyobozi w’ikinyabiziga uhagaritswe n’umugenzacyaha cyangwa umukozi ubifitiye ububasha akanga guhagarara, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 400.000 Frw ariko itarenze 700.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu.
Murwego rwo kugirana umubano mwiza n’ibindi bihugu, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, biri mu murongo wo kureba uko ibihugu byombi byarushaho gushimangira umubano mu bya gisirikare.
Ni ibiganiro byabaye ku wa 11 Werurwe 2026, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda. Ku ruhande rw’u Rwanda byanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.
Mu butumwa RDF yashyize hanze, yavuze ko aba bayobozi baganiriye ku ngingo zifitiye igihugu akamaro, ndetse n’uburyo ubufatanye mu bya gisirikare bwarushaho kwiyongera.
Mu bijyanye n’umutekano, u Rwanda na Israel bifitanye umubano wihariye ushingiye ku guharanira amahoro n’umutekano mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo byinshi.
Harimo gufatanya mu mahugurwa, gusangira ubumenyi no gushyira hamwe mu rwego rwo guteza imbere umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Ibi biganiro ku bijyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare bibaye mu gihe Israel ihanganye n’ibibazo by’umutekano mu Busirazuba bwo Hagati birimo ibishingiye kuri Hamas, ndetse n’ibitero iri kugaba kuri Iran.
Mubijya n’ubwirinzi, muri iki cyumweru U Rwanda rwigiye ku Buyapani uko rwarwanya ibiza birimo inkangu, imyuzure, imitingito, inkuba n’ibindi bihitana ubuzima bw’abantu bikanangiza ibikorwaremezo ndetse bigatwara igihugu amafaranga menshi yo kongera gusana ibyangiritse.
Impande zombi zungaranye ubumenyi binyuze muri iyo nama y’iminsi ibiri yabereye i Kigali, yatangiye ku wa 12 Werurwe 2026. Hamuritswe ibikorwa bya sosiyete 12 zo mu Buyapani, zifite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwirinda ibiza bitaraba, ndetse n’irifasha byoroshye mu gihe byabaye.
Impamvu ni uko u Buyapani ari kimwe mu bihugu byibasirwa cyane n’ibiza ku Isi bitewe n’ibirimo kuba cyegereye Inyanja ya Pacifique bigatuma cyibasirwa na ‘Tsunami’, umutingito n’ibindi.
Muri iyi nama yaberaga i Kigali, hibutswe abantu basaga 15.900 bishwe n’umutingito ndetse na Tsunami yibasiye iki gihugu ku wa 11 Werurwe 2011 n’abandi basaga 2.500 baburiwe irengero icyo gihe kugeza na n’ubu.
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen. Maj. (Rtd) Albert Murasira, yavuze ko abashakashatsi bitabiriye iyi nama barimo n’abo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), barigira ku bikorwa izo sosiyete zo mu Buyapani zamuritse, bagakomeza gukora ubushakashatsi ku bisubizo zifite u Rwanda rwakenera.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Nakajo, yibukije ko nk’igihugu cyateye imbere mu kurwanya ibiza, yizeye ko ikoranabuhanga ry’u Buyapani ryifashishijwe no mu Rwanda ryagira uruhare mu kurokora byinshi birimo n’ubuzima bw’abahitanwa na byo.
Imwe muri gahunda u Rwanda rwashyizeho mu kwirinda ibiza nk’inkangu cyangwa isuri ni ugutera ibiti bifata ubutaka no kugabanya itemwa ry’amashyamba.
Nanone kani muri iki cyumweri, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica, Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yashimiye u Rwanda ku gikorwa rwakoze cyo kuboherereza abasirikare bo kubafasha gusana no kubaka ibyangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Melissa.
Ibi Antonette Wemyss-Gorman yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Col Deo Mutabazi, cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za Jamaica kiri i Kingston.
Col Deo Mutabazi yagaragaje ko iki gikorwa cyo kohereza ingabo muri Jamaica kigaragaza ubufatanye bukomeye buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Jamaica.
Yavuze ko ibyo bishimangirwa n’ubutumwa yahawe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, washimangiye ko u Rwanda rwishimiye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi kandi rwiteguye gukorana na Jamaica no mu zindi gahunda z’ubufatanye.
Mu gihe cy’amezi abiri iri itsinda rimaze muri iki gihugu rifatanyije n’abasirikare Jamaica, ryubatse inzu 62 zari zarasenywe n’ibiza ndetse bongera ibyumba by’amashuri ndetse banavugurura inzu icumbikira abana bafite ubumuga.
Muri iki cyumweru kandi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yeruye ko u Rwanda ruzakura ingabo muri Mozambique mu gihe ibikorwa byazo bitahabwa agaciro bikwiye.
Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 14 Werurwe 2026, mu gihe ibinyamakuru mpuzamahanga bikomeje kwandika ko muri Gicurasi uyu mwaka umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uzahagarika inkunga yo gushyigikira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado.
Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 hashingiwe ku busabe bwa Leta ya Mozambique yifuje ko zayifasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byari byarahungabanyije bikomeye iyi ntara kuva mu 2017.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko ingabo z’u Rwanda zagaruye umutekano muri Cabo Delgado, abaturage bari barahunze basubira mu ngo zabo, ubucuruzi burasubukurwa, sosiyete zashoye imari mu mushinga wo gutunganya gaz zibona umutekano.
Makolo yagaragaje ko amafaranga u Rwanda rwashyize mu bikorwa by’ingabo zarwo muri Cabo Delgado akubye inshuro byibura 10 miliyoni 20 z’Amayero EU yatanze kugira ngo ashyigikire ibi bikorwa, asaba ko ubwo bwitange buhabwa agaciro.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rudashobora kwemera ko ingabo zarwo zinengwa cyangwa ko zifatirwa ibihano na bimwe mu bihugu byungukira mu bikorwa byazo muri Cabo Delgado, kandi rwarashoye miliyoni z’Amadolari muri ibi bikorwa, rukanahatakariza bamwe mu basirikare.
Amakuru ateguza guhagarika inkunga EU itanga mu gushyigikira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado atangajwe nyuma y’aho mu ntangiriro za Werurwe 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizifatiye ibihano.
Leta ya Mozambique igaragaza ko ingabo z’u Rwanda zayifashije cyane, yifuza ko zagumayo kugira ngo zibungabunge umutekano wagarutse muri Cabo Delgado.







































































































































































