Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ntibakwiye kujenjekerwa

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa Nkuru ya Leta, mu muhango wo kwibuka abari abacungagereza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo/Panorama)

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango wateguwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa –RCS, byatangajwe ko ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda igihari, hifuzwa ko amategeko akwiye kuvugurwa, hagashyirwaho ibihano bikarishye ku bo yagaragayeho.

Uwari uhagarariye Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside –IBUKA, Kabandana Callixte, muri uwo muhango wo ku mugoroba wo ku wa 30 Gicurasi 2017, hibukwa abari akacungagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko hakiri abantu bagaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside, cyane cyane mu bihe byo kwibuka, asaba Minisiteri y’Ubutabera kugira icyo ikora mu rwego rw’amategeko kugira ngo icike.

Agira ati “Hari ijwi rimaze iminsi rivugwa cyane hirya no hino risaba ko itegeko ryo guhana ingengabitekerezo ya jenoside mukwiye kongera kureba uburyo ryavugururwa kuko abahakana n’abapfobya Jenoside ibihano bahabwa n’iryo tegeko bamaze kubona ko ari bito cyane. Bamaze bamwe kujya babicaho umugani, barahura n’abacitse ku icumu, bati ‘ni akanya gato, ni ukunyuraho tukongera tukagaruka tugahura’. Uburyo bwo kubahana bubaye buremereye turahamya ko byaganyuka.”

Yakomeje avuga ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batagaya amategeko yashyizweho n’ubuyobozi, ariko impamvu bazamura iryo jwi ari uko icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kidakwiye gufatwa nk’uko amategeko y’ibindi byaha yakoroshywa n’ubwo umubare w’abo igaragaraho waba ari muto, ariko amategeko akajijwe ingengabitekerezo ya Jenoside yacika burundu.

Kabandana agereranya ingengabitekerezo ya Jenoside n’uburozi kandi ko uburozi buticira ubwinshi, bityo ko kuba abagaragaraho iyo ngengabitekerezo bakiri bake na byo ubwabyo ari uburozi kandi bushobora kwica abantu.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, na we yavuze ko mu gihugu hakomeje kugaragara ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside yagereranyijwe n’uburozi, avuga ko nubwo atari byinshi hashakwa uburyo byacika burundu.

Akomeza avuga ko n’ubwo abagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside bakiri bake, nabo badakwiye kujenjekerwa bityo ko urwego rw’ubutabera rwiga uburyo n’abayisigaranye yabashiramo icyo kibazo kigakemuka bidasubirwaho.

Minisitiri Busingye yagize ati “Ibintu by’ingengabitekerezo ya Jenoside isa n’aho itarangira, abantu bakagira batya bakumva iki cyabaye; ibyo muvuga ni ukuri ntabwo uburozi bwicira kuba bwinshi, bwicira kuba ari uburozi. Igihugu ntabwo gishobora kwihorera uburozi kubera ko ari buke, turi mu nzira zo gushaka umuti wo guhangana n’ubwo burozi uko bungana kose.”

Yavuze kandi ko umuntu ukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside aba atayobewe ko ari ibintu bibi, kandi ko utagize isoni zo kubikora Leta atari yo yazigira mu gushaka uko yabirandura.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo ya 135 hateganywa igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni imwe, ku wahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo. Bivuze ko niba koko amategeko avuguruwe, agakomezwa, uzahamwa n’icyo cyaha azahabwa ibihano biremereye kurusha ibyari bisanzwe.

Komiseri Mukuru wa RCS George Rwigamba yavuze ko ni ubwo muri RCS bibutse abantu 12, abo ari abamenyekanye asaba ko uwaba uzi undi mukozi wakoraga mu magereza wazize jenoside yakorewe abatutsi, ko yabimenyesha uru rwego kugira ngo na we ajye yibukwa hamwe n’abandi.

Ikindi CG George Rwigamba yavuze ni uko mu gihe cya jenoside hatishwe abakozi gusa kuko hari n’imfungwa z’abatutsi nazo zishobora kuba zarishwe gusa kugeza ubu ntiharamenyekana amazina yazo cyangwa umubare wazo.

Mu bindi buhamya n’ibindi biganiro byatanzwe, buri wese yagarutse ku bubi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko no mu magereza yatangiye kwigaragazamo igihe Jenoside yategurwaga.

Uwari uhagarariye Komisiyo yo kurwanya Jenoside –CNLG, Rutagengwa Philbert, yasabye abantu bose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho bakorera n’aho batuye, kandi bakagira imbaraga zo kurwanywa abahakana bakapfobya Jenoside.

Rwanyange Rene Anthere

anthers2020@gmail.com

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yifatanyije n’abakozi ba RCS mu mugoroba wo kwibuka abari abacungegereza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo/Panorama)

Kabandana Callixte, wari uhagarariye IBUKA mu muhango wo kwibuka abari abacungagereza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo/Panorama)

Imiryango yaje kwifatanya na RCS kwibuka abari abacungagereza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo/Panorama)

Abakozi ba RCS mu muhango wo kwibuka abari abacungagereza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo/Panorama)

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities