Abafasha b’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 15 bitabiriye inama ya CHOGM basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, ivuga ko inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza irimo kubera mu Rwanda, izatuma hari benshi mu banyamahanga bazarushaho kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba bafasha b’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu bihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, bakigera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamiye imibiri isaga ibihumbi 250 ishyinguye kuri uru rwibutso ndetse banashyira indabo ku mva bashyinguyemo, mu rwego rwo guha icyubahiro abishwe bazize uko bavutse.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, umwe mu bari baherekeje aba bashyitsi, yavuze ko muri iki gihe u Rwanda rwakiriye Inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, abashyitsi benshi baba bifuza kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bikaba bifasha u Rwanda ku musanzu abamaze gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu kuyikumira no guca umuco wo kudahana.
Aba bafasha b’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, banatanze ubutumwa butandukanye biciye mu nyandiko.
Aho ubu butumwa bwibanze ku kwimakaza urukundo, no gukomeza kwamagana ko Jenoside yakongera ikaba aho ariho hose. Aba bafasha b’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baturutse mu bihugu bitandukanye birimo, Jamaica, Lesotho, Maldives, Botswana, Sri-lanka, Cameron, Seychelles n’ibindi.

Inkuru dukesha RBA
