Connect with us

Hi, what are you looking for?

Health

Abajyanama bu Buzima Inkingi ya Mwamba mu Guhasha Malariya

Abajyanama b'ubuzima bakomeje kugira uruhare rufatika mu kurwanya malariya mu Rwanda

Abajyanama b’ubuzima ni bamwe mu bakora byinshi kugira ngo bafashe abantu bingeri zose kugira ubuzima bwiza binyuze mu kubagira inama ndetse no kubavura indwara zigiye zitandukanye, by’umwihariko ariko bakaba banakomeje gufasha abaturage hirya no hino mu gihugu kurwanya indwara ya Malariya ikigaragara nk’ikibazo mu turere tumwe na tumwe mu Rwanda dore ko imibare igaragaza ko 60% by’abarwara maraliya bagomba kuvurwa n’aba bajyanama b’ubuzima.

‎Ibi byemezwa na MUKAMFIZI Alphonsine utuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata, aho avuga ko mbere bahuraga n’iyi malariya bikagera ubwo baremba, kuri ubu ariko aba bajyanama b’ubuzima bakaba babafasha kuko baba babegereye aho batuye, bityo hakaba ntawukirembera murugo kuko uwumva afite ibimenyetso byayo wese yihutira kumwegera.

‎Yagize ati: “Buri gihe uko ngaragaje ibimenyetso bya malariya mpita njya k’umujyanama w’ubuzima. Kera wararwaraga ukarembera murugo, wanajya kubitaro ukahasanga abantu benshi bikaba byatuma uremba, ariko ubu urafatwa gato ugahita ugera kumujyanama w’ubuzima akagufasha utiriwe ujya kuri poste de sante cyangwa kubitaro.”

MUKAMFIZI Alphonsine umuturage mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata

‎Kurundi ruhande ariko, nubwo bagira uruhare rukomeye muri ibi bikorwa, hari bamwe na bamwe mu baturage bagaragaza ugushidikanya kububasha bw’abanyabuzima ngo dore baba bataranize amashuri ahambaye, aho MUNDERERE Viateur umunyabuzima mu murenge wa Nyamata ho mu karere ka Bugesera asobanura ko amahugurwa bahabwa ahagije kugirango bite kubabagana, agira ati: “Twe twarahuguwe ku kuvura malariya tuyivuye imuzi, twigishwa ibimenyetso byayo uko ifata, uko yandura n’ibiyitera kuburyo dufasha abaturage nta nkomyi.”

‎Munderere akomeza asobanura uko bafasha ababagana, akagira anama abaturage kubahiriza inama batanga zijyanye no kurwanya malariya zirimo no gutema ibihuru byegereye aho batuye udasize no kurara mu nzitiramibu. Ati: “Iyo umuturage yumva afite ibimenyetso byayo aratugana tukamupima, twayimusangamo tukamuha umuti hanyuma tukanamukurikirana tukareba niba imiti ayinywa neza kandi ko yanorohewe.”

MUNDERERE Viateur umunyabuzima mu karere ka Bugesera

‎Byongeye kandi serivise abajyanama b’ubuzima baha abaturage zitanga umusaruro kuko kuri ubu ngo imibare y’abarembera murugo yagabanyutse  nk’uko byemezwa na UMUBYEYI Judith, umujyanama w’ubuzima muri aka gace, aho yagize ati: “Hagabanyijwe imfu z’abantu baremberaga murugo bikaba byabakurizamo gupfa, nanone mu bukunga, umurage yararwaraga akarembera murugo ntabashe kujya gukora ngo ashakishe ibitunga umuryango, ariko ubu ibyo ntibikigaragara.”

UMUBYEYI Judith, umujyanama w’ubuzima mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata

‎Murwego rwo kunoza imikorere  n’imitangire ya serivise bizira amakemwa mu bajyanama b’ubuzima, HABANABAKIZE Epaphrodite, Umukozi Ushinzwe Ubwirinzi bwa Malariya mu Kigo cy’Ubuzima mu Rwanda RBC avuga ko bazakomeza kubaha amahugurwa ahagije kubijyanya na malariya, ikiruta ibindi ariko umwaka utaha bakaba bazahabwa telephone zibafasha mu kwihutisha akazi kabo, byongeye kandi n’ibibazo bagiraga byo kubura imiti na byo bakaba baratangiye kubikoraho kugira ngo umujyanama w’ubuzima abe afite byose bikenewe ngo afashe umutarage.

‎Yagize ati: “Duha ubushobozi umujyanama w’ubuzima binyuze mu mahugurwa n’ibikoresho n’ubundi bufasha tubaha. Ariko nanone kuri ubu dushaka ko abajyanama b’ubuzima bajya bavura bakoresheje telefone, ubu bakaba bari guhugurwa kugira ngo umwaka utaha bose bazabe bakoresha ubu buryo bwo kuvura no gutanga raporo bakoresheje telefone.”

HABANABAKIZE Epaphrodite, Umukozi Ushinzwe Ubwirinzi bwa Malariya mu Kigo cy’Ubuzima mu Rwanda RBC

‎Raporo ya RBC y’umwaka ushize wa 2025, igaragazako muri uwo mwaka hagaragaye abarwayi ba maraliya bagera kuri miliyoni 1 100 000, mirongwi 50% muribo bakaba baravuwe n’abajyanama b’ubuzima, ni mugihe intego y’iguhugu ivuga ko 60% by’abarwara malariya bagomba kuvurwa n’abajyanama b’ubuzima, bijyanye n’intego u Rwanda rufite yo guhashya malariya ku kigero cya 70% muri 2030.

Abajyanama b’ubuzima bakomeje kugira uruhare rufatika mu kurwanya malariya mu Rwanda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities