Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Abanyamakuru b’abagore barahabwa impanuro ku matora

Emmanuel Mugisha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC aha impanuro abagore bakora umwuga w'itangazamakuru, ku myitwarire mu matora (Photo/Panorama)

Abagore bakora umwuga w’itangazamakuru, barahabwa amasomo y’ikarishyabwenge ku myitwarire mu matora, aho basabwa gukora inkuru birinda amarangamutima.

Ibi byagarutsweho n’Umunyababanga Nshingabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC),  Mugisha Emmanuel, mu kiganiro yahaye abanyamakuru  b’abagore bongererwa ubumenyi mu gihe cy’iminsi itanu, babifashijwemo n’umuryango nyarwanda utari uwa Leta uharanira iterambere ry’itangazamakuru (MIC), mu gukora inkuru z’amatora; basabwa gukora inkuru  batabogamira ku mukandida umwe cyangwa ishyaka runaka.

Mugisha yagarutse ku myitwarire ikwiye umunyamakuru mu gihe cy’amatora aho abasaba kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga bamamaza umukandida naka cyangwa basebya undi mukandida.

Yagize ati “abanyamakuru bafatwa nk’abantu bavuga ibyo bazi kandi bizwerwa na rubanda, ntimukwiye kubogama ngo mwamamaze umukandida umwe undi mumusebye bitewe n’inyungu umufiteho, cyangwa kumukunda. Simvuze ko byaka umunyamakuru kugira ishyaka cyangwa gushyigikira umukandida naka, ariko ntimukwiye kwambara ibirango by’amashyaka kuko icyo gihe abaturage ntibabisangaho nk’uko bisanzwe.”

Asaba  abanyamakuru  guha abakandida umwanya ungana mu bitangazamakuru bakorera.

Mugisha yakomeje avuga ko kuringaniza ababiyamaza mu itangazamakuru bidakuraho ko uwishyuye kugira ngo umwamamaze bitakubuza kumuha umwanya, ariko ukabwira bakurikiye igitanganza makuru ukorera kugira ngo abumva uwo mukandida bamenye ko yiyamamaje, kwivuga ibigwi agamije gutorwa.

Ibyo bikaba bitandukanye n’ikiganiro umunyamakuru ategura agamije kubariza abaturage uwo mukandida ibyo ashoboye kugira ngo abafashe guhitamo neza uzabagiriraa akamaro.

Basabwe kandi kwirinda gukoresha imvugo zidakwiye, birinda gusebanya no kuyobya abaturage bagamije kwamamaza umukandida umwe. Bibukijwe gukomera ku mwuga wabo aho gutwara n’amarangamutima y’amashyaka cyangwa abakandida bashyigikiye.

Aya masomo ahabwa abanyamaku b’abagore agamije gutuma barushaho kugira imyitwarire  inoze mu gihe cy’amatora, gukorana n’inzego zitandukanye ziyoboye amatora no kumenya ibyo abanyamakuru bemerewe mu matora birinda ibyagira ingaruka ku matora no ku munyamakuru ubwe.

Mutesi Scovia

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities