Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

DRC yagize icyo ivuga ku magambo Perezida Kagame yavugiye muri Benin

Mu ruzinduko rwe muri Bénin, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye ikibazo cy’umutekano uriho mu burasirazuba bwa DRC, ko hashyirwaho imipaka mu gihe cy’abakoloni, hari igice cy’u Rwanda cyagiye muri Congo. Iyi mvugo ya Perezida Kagame yatumye Leta ya DRC itangira kuvuga byinshi.

Mu igabanya ry’imipaka mu nama yabereye i Berlin mu Budage mu 1878 igamije kugabana Afurika, bimwe mu bice by’u Rwanda byahawe Congo na Uganda. Congo yari iyobowe n’Ababiligi na ho Uganda iyobowe n’Abongereza; u Rwanda rwari rwambuwe Abadage. Ibi nibyo Perezida Kagame yagarutseho i Cotonou muri Benin Paul Kagame, mu kiganiro n’abanyamakuru ku ya 15 Mata 2023 ku ngoro ya Perezida Patrice Talon.

Kuri we, umutwe wa M23 ntabwo ari ikibazo cy’akarere, ikibazo n’imbibi zashizweho mu gihe cy’abakoloni. Kugira ngo yemeze igitekerezo cye, Perezida Kagame agira ati “Ku bijyanye na M23, Abanyekongo bungukiwe n’umurage w’u Rwanda, imipaka yubatswe mu gihe cy’ubukoloni yagize ingaruka kandi igabanyamo ibice abaturage bacu. Biragaragara! Ibi bishobora gutuma amateka yisubiramo.»

Ku byerekeye jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yatanze umuburo mu gihe cyo kwibuka, mu gihe muri Gashyantare, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ijambo ryasobanuraga ko hari “Ubushotoranyi bushya”, buri gukorwa na guverinoma ya Kongo.

Kuri Minisitiri w’itumanaho n’umuvugizi wa guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya, yagize ati “Perezida Kagame yarenze amateka. Ibyo atavuze, ni uko ari we ntandaro y’ibibazo byose twagize mu Burasirazuba mu myaka irenga 20”.

Ntabwo ari ubwa mbere abayobozi b’u Rwanda bavuga iki kibazo cy’imipaka. Muri Gashyantare, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yari yavuze iri ijambo mu rugendo yagiriye muri Senegali.

Guverinoma ya Kongo yirengagiza ibibazo bishingiye ku mateka ahubwo igafata abavuga ikinyarwanda nk’abanyamahanga badafite uburenganzira ku gihugu cyabo, nk’uko cyakaswe n’abakoloni.

Gaston K. Rwaka

6 Comments

6 Comments

  1. Pierre Archille

    April 21, 2023 at 07:30

    Kagame ni umugabo wubaha abandi bagabo kandi ntabwo ajya yirengagiza amateka, agaciro k’ abanyekongo bavuga ikinyarwanda kagomba kuboneka vouloir ou pas.

  2. Mukeshimana Moreen

    April 21, 2023 at 07:28

    U Rwanda ruzasubirana teritware zarwo za kera bitinde bitebuke.

  3. Eva Mukanyandwi

    April 19, 2023 at 12:34

    Kagame oyé! Yerekanye ubuhangange

  4. Gislain

    April 18, 2023 at 12:43

    Paul Kagame abaha ukuri ni uko batumva kandi amaherezo y’ inzira ni mu nzu , ubwo DRC izi urugamba rurangiye ikindi mwirebere ubwinshi bw’ izo ngabo za EAC =Angola ziri aho ubwo se MONUSCO ihamaze imyaka ingahe?ntibakahave kuko M23 yahita ifata na KINSHASA.

  5. Tinos

    April 18, 2023 at 09:45

    Ibyo HE avuga nibyo Ako gace ni akacu bitinde bitebuke

  6. Tinos

    April 18, 2023 at 09:44

    Abanyekongo barashaka kotsa ikijumba batacanye umuriro .ikibazo cya M23 bazagikemura batareba imbere n’ inyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities