Mu ruzinduko rwe muri Bénin, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye ikibazo cy’umutekano uriho mu burasirazuba bwa DRC, ko hashyirwaho imipaka mu gihe cy’abakoloni, hari igice cy’u Rwanda cyagiye muri Congo. Iyi mvugo ya Perezida Kagame yatumye Leta ya DRC itangira kuvuga byinshi.

Mu igabanya ry’imipaka mu nama yabereye i Berlin mu Budage mu 1878 igamije kugabana Afurika, bimwe mu bice by’u Rwanda byahawe Congo na Uganda. Congo yari iyobowe n’Ababiligi na ho Uganda iyobowe n’Abongereza; u Rwanda rwari rwambuwe Abadage. Ibi nibyo Perezida Kagame yagarutseho i Cotonou muri Benin Paul Kagame, mu kiganiro n’abanyamakuru ku ya 15 Mata 2023 ku ngoro ya Perezida Patrice Talon.

Kuri we, umutwe wa M23 ntabwo ari ikibazo cy’akarere, ikibazo n’imbibi zashizweho mu gihe cy’abakoloni. Kugira ngo yemeze igitekerezo cye, Perezida Kagame agira ati “Ku bijyanye na M23, Abanyekongo bungukiwe n’umurage w’u Rwanda, imipaka yubatswe mu gihe cy’ubukoloni yagize ingaruka kandi igabanyamo ibice abaturage bacu. Biragaragara! Ibi bishobora gutuma amateka yisubiramo.»

Ku byerekeye jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yatanze umuburo mu gihe cyo kwibuka, mu gihe muri Gashyantare, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ijambo ryasobanuraga ko hari “Ubushotoranyi bushya”, buri gukorwa na guverinoma ya Kongo.

Kuri Minisitiri w’itumanaho n’umuvugizi wa guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya, yagize ati “Perezida Kagame yarenze amateka. Ibyo atavuze, ni uko ari we ntandaro y’ibibazo byose twagize mu Burasirazuba mu myaka irenga 20”.

Ntabwo ari ubwa mbere abayobozi b’u Rwanda bavuga iki kibazo cy’imipaka. Muri Gashyantare, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yari yavuze iri ijambo mu rugendo yagiriye muri Senegali.

Guverinoma ya Kongo yirengagiza ibibazo bishingiye ku mateka ahubwo igafata abavuga ikinyarwanda nk’abanyamahanga badafite uburenganzira ku gihugu cyabo, nk’uko cyakaswe n’abakoloni.

Gaston K. Rwaka

By Editor

6 thoughts on “DRC yagize icyo ivuga ku magambo Perezida Kagame yavugiye muri Benin”
  1. Paul Kagame abaha ukuri ni uko batumva kandi amaherezo y’ inzira ni mu nzu , ubwo DRC izi urugamba rurangiye ikindi mwirebere ubwinshi bw’ izo ngabo za EAC =Angola ziri aho ubwo se MONUSCO ihamaze imyaka ingahe?ntibakahave kuko M23 yahita ifata na KINSHASA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *