Raoul Nshungu
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Ubushinjacyaha bwasabye ko Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta ahanishwa igifungo cy’imyaka icyenda mu buroko. Akurikiranweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo, gukoresha ibiyobyabwenge, ivangura n’ibindi,.
Urubanza mu mizi rwaburanishijwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Fatakumavuta yunganiwe na Me Fatikaramu na Me Bayisabe Irene.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bumukurikiranyeho ibyaha bitanu ari byo gutukana mu ruhame, gukoresha ibiyobyabwenge, ivangura, gukangisha gusebanya no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Fatakumavuta rero ntiyemera ibyo ashinjwa bitewe nuko ibyo bita ibyaha asanga ari ubusesenguzi kandi ko umwuga akora ubimwemerera.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo byaha yabikoze mu bihe bitandukanye mu 2023 na 2024 yifashishije umuyoboro wa YouTube n’imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye. Urukiko rwavuze ko umwanzuro w’urubanza rwa Fatakumavuta uzasomwa ku wa 06 Kamena 2025.
Ku wa 18 Ukwakira 2024 ni bwo Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yatawe muri yombi.
Abarimo umuhanzi The Ben, Muyobke na Bahati Makaca ni bo bavuzwe ko bareze Fatakumavuat n’ubwo nyuma The Ben yaje gutangaza ko yamubabariye
