Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Gisagara: Bamwe mu bagabo bahohoterwa n’abagore babo bakanuma

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasuye abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’amakimbirane yiganje muri aka gace. bavuga kandi ko hari abagore bakubita abagabo babo, abandi bagahohoterwa bagahitamo guta ingo bagahunga, abandi bakiyahura.

Muri gahunda yo kwegera abaturage no kumva ibibazo byabo RIB yasuye Intara y’Amajyepfo mu karere ka Gisagara baganira ku bibazo bafite, by’umwihariko ku bijyanye n’ihohoterwa ryo mu ngo ndetse n’irikorerwa abangavu   rishingiye ku gitsina.

Abaturage bo mu kagari ka Gakoma mu murenge wa Mamba, bagaragaje ko bugarijwe n’ikibazo cy’abagore bakubita abagabo babo, ariko abagabo bakagira ipfunwe ryo kujya kubarega bagahitamo guhunga.

Abagore n’abagabo batuye muri uyu Murenge bose bagaragaje ko bahurije ku kibazo cy’uko abagabo basigaye bahohoterwa kandi hari n’ababigaragariza ubuyobozi ntibyitabweho.

Urayeneza Emmanuel yemeza ko iki kibazo gihari kandi kibahangayikishije, kubona abagabo bagenzi babo bata ingo ari ikintu kitari kimenyerewe.  Avuga ko hari mugenzi we uheruka gukubitwa n’umugore amukomeretsa ku gahanga akajya mu bitaro.

Yagize ati “Hari umugabo mugenzi wanjye uherutse gukubitwa n’umugore amukomeretsa ku gahanga ajya mu bitaro. Uwo mugabo ubu aryamye mu nzu kuko umugore yamukubise ibuye ku gahanga. Ese koko murumva bikwiye ko umugabo akubitwa akagera aho ajyanwa kwa Muganga? Nk’ubu koko murumva bidateye agahinda azasubira mu bandi ate se? Hakwiye kugirwa igikorwa ayo makimbirane agakemuka.”

Yakomeje avuga ko hakwitabwa no gushyiraho amategeko arengera abagabo nk’uko hashyizweho arengera abagore ariko RIB imwibutsa ko itegeko rihana buri wese hatarebwe igitsina.

Mukagasana Shadia we agira ati “Dufite ikibazo gikomeye cy’abagore bagenzi bacu badusebya, birirwa banywa inzoga, bamara gusinda bagataha bakubita abagabo babo. Abagabo batinya kujya kubivuga kuko banga ko babita inganzwa, ariko ni ikibazo gikomeye kirimo gutuma ingo zihoramo amakimbirane.  Gusa byose biterwa nuko nta mugore ugifungwa ngo ahanwe kuko yahohoteye umugabo ahubwo abagabo ni bo bafungwa.”

RIB yabajije inzego z’ibanze mu Kagari ka Gakoma niba icyo kibazo bakizi, abayobozi basubiza ko batakizi kuko abagabo iyo bakubiswe bahitamo kubihisha.

Byabaye ngombwa ko bajya muri urwo rugo basanga koko ni ko byagenze, maze uwo mugore ahita atabwa muri yombi. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mamba.

Umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yagiriye inama abagabo bahohoterwa kujya batinyuka bakabivuga kugira ngo bikemurwe hakiri kare.

Ati “Iyo twamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntituvuga ko ari umugabo uhohotera umugore gusa, n’umugore ahohotera umugabo, kandi bose amategeko abahana kimwe. Niba rero mwatangiye kubivuga ikibazo kigiye gukemuka, mukomeze mutinyuke mubivuge.”

Mu byaha 134 bimaze kugaragara mu Murenge wa Mamba kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2021, ibyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ni 58.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Panorama Sports Muhire Kevin, wamaze gutandukana na Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano ye yamaze kwerekeza mu ikipe yitwa Jamus FC yo mu icyiciro...

Amakuru

Panorama Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC)iravuga ko ifite intego y’uko myaka 5 iri mbere abanyura mu mashuri y’incuke bazaba bageze kuri 65%. Ibi byagarutsweho kuwa 13...

Ahandi

Raoul Nshungu Papa Leo XIV yagize Joseph Lin Yuntuan Musenyeri, aba uwa mbere mu mateka ya y’Abakristu Gatulika  bo mu Bushinwa. Ni uburyo bwemeza...

Ubucuruzi

Raoul Nshungu Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iravuga ko mu ngengo y’Imari ya 2025-2026 hari ibicuruzwa byasonewe umusoro ahandi uragabanywa. Ku wa 12 Kamena 2025,...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities