Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imibiri ishyinguye mu Rwibutso rwa Ntarama igiye kwimurirwa mu mva nshya

Urwibutso rwa Ntarama rufite amateka yihariye

Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ishyinguye mu rwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, igiye kwimurirwa mu mva nshya eshatu, zubatswe mu buryo bugezweho. Iyo mibiri yari ishyinguye mu cyahoze ari Kiliziya ya Ntarama.

Umuganwa Marie Chantal, umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ushinzwe imicungire y’urwibutso rwa Ntarama, nk’uko yabitangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru, yavuze ko ibikorwa byo gusana urwo rwibutso biri ku musozo.

Agira ati “Kugeza ubu imva nshya zizashyingurwamo zararangiye, ubu harimo gutunganwa ubusitani bwiza kandi bugezweho buzajya bufasha abasura urwo rwibutso kuharuhukira ndetse banarushaho gusobanukirwa amateka y’ibyabereye aha.”

Bamwe mu bafite ababo bashyinguwe muri urwo rwibutso, bavuga ko aho imibiri yari iri muri Kiliziya ya Ntarama itaheshaga icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakishimira ko aho igiye kwimurirwa ho ari heza, nk’uko bitangazwa na Mukamunana Marie Rose.

Ati “Aho bari bashyinguye hari hashaje tugasanga hatabaha agaciro n’icyubahiro nk’abantu bacu, ariko aho bagiye gushyingurwa ni heza cyane, tukaba tubyishimiye cyane.”

Uko kubyishimira kandi biranemezwa na Sekamana Leandre, uvuga ko iyo mibiri itimurwa yari kuzangirika.

Ati “Ibi biratuma itangirika kuko wasangaga ijyamo ivumbi riva ku muhanda ariko aho igiye kwimurirwa nta vumbi zizajya riyijyaho.”

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside buvuga ko harimo gutegurwa igikorwa cyo gushyingura iyo mibiri mu mva nshya zuzuye. Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi bitanu.

Abahashyinguye n’abari bahungiye muri iyo Kiliziya ya Ntarama, nyuma baza kwicirwa aho n’abagiye bicirwa mu nkengero z’urwo Rwibutso.

Panorama

Urwibutso rwa Ntarama rufite amateka yihariye yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi

Urwibutso rwa Ntarama rufite amateka yihariye yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi

Urwibutso rwa Ntarama rufite amateka yihariye

Urwibutso rwa Ntarama rufite amateka yihariye

3 Comments

3 Comments

  1. for more information

    June 22, 2016 at 12:29

    Really appreciate you sharing this blog post.Really thank you! Really Cool.

  2. for more information

    June 22, 2016 at 03:56

    Thanks-a-mundo for the article post. Cool.

  3. big dildos

    May 23, 2016 at 11:45

    BIbKSh Outstanding post but I was wondering if you could write a litte more on this subject? I ad be very grateful if you could elaborate a little bit further. Thank you!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities