Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko rihangayikishije benshi

Amakuru aturuka ku masoko hirya no hino mu Rwanda agaragaza ko ibiciro by’ibiribwa bikomeje kuzamuka, ku buryo mu gihe kitarenze amezi 6 hari ibiciro by’ibiribwa bimaze kwikuba inshuro ebyiri zose.

Nyirabeza Anastasia, atuye mu Karere ka Gatsibo, mu murenge wa Rugarama, Akagari ka Rwagitima, asanzwe atunzwe n’ubuhinzi. Yavuze ko ibiciro by’ibishyimbo ku isoko biteye ubwoba kuko byikubye inshuro eshatu.

Ati “Ku myaka 51 mfite, nibwo bwa mbere mbonye ibiciro bimeze bitya aho ikiro cy’ibishyimbo kigeze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu, ntibyigera biba!”

Yavuze kandi byageraga igihe cy’ihinga bagifite imbuto kandi ibishyimbo bikiri ku mafaranga make atarenze Magana atanu.

Panorama yasuye amasoko yo hirya no mu Ntara yanasaguriraga Umujyi wa Kigali. Nka Nyagatare ibishyimbo bigeze ku mafaranga 1000, amavuta y’ubuto litiro ni amafaranga y’u Rwanda 1000, gusa aho umuceri uciriritse uracyari ku mafaranga 900.

Ku masoko atandukanye mu Mujyi wa Kigali, ibishyimbo biracyari ku mafaranfa igihumbi ariko umuceri waguraga amafaranga 1000 naho ugeze ku mafaranga hagati ya 1400 na 1500.

U Rwanda rufite abaturage bangana na 13,674,021, nk’uko tubikesha igipimo Worldmeter gikorwa n’ibarurishamibare ry’Umuryango w’Abibumbye cyo ku wa mbere tariki 3 Ukwakira 2022. 

Ubusesenguzi bwihariye bwa Panorama busanga iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko ahanini riterwa n’Ubwiyongere bukabije bw’ abantu (Demographie galopante), kuko bushobora gutuma ibisabwa ku isoko biba bikeya kurusha ibihari (Offre//Demande), kuko imibare igaragaza ko buri mwaka havuka abana bangana n’umubare utuye Akarere ka Gatsibo.

Ikibazo cy’imiturire itanoze aho ubutaka bwagombaga guhingwa bugatanga umusaruro w’imyaka yahaza abaturage, usanga bwarubatsweho amazu abantu batuyeho ubundi kubona ibiribwa bigatangira kuba ihurizo.

Kuba mu bihugu bituranye n’u Rwanda bitagemura ibiribwa nk’uko byahoze, ku ruhande rumwe ni ikibazo ariko na none n’abo baturanyi basangiye ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko bifitanye isano n’izamuka ry’ibikomoka kuri Petelori.

Aganira na Panorama, Dr Canisius Bihira nk’umuhanga mu bukungu yavuze ko muri ibi bihe ntawakwirengagiza ko ikibazo cy’ibiciro ku isoko bibangamiye imibereho y’abantu.

Ati “Ntabwo ari umwihariko ku gihugu cyacu gusa, kuko ibi bituriho biri no mu bihugu byateye imbere na USA, France n’ahandi. Iki turagisangiye ku bihugu byose kandi bifitanye isano n’iriya ntambara yo muri Ukraine, yaje mu gihe ibihugu byari bitaramara kuva mu ngorane twatewe na COVID-19.”

Yakomeje avuga ko aramutse avuze uko abibona, asanga iri zamuka ry’ibiciro, n’ubwo turibona ubu mu Rwanda, tutavuga ko biterwa na ”Demographie galopante” kubera ko uyu mwaka ataribwo tugize abaturage benshi. Yewe n’imiturire ntiyaba intandaro, kuko ntacyahindutse cyane gitunguranye.

Dr Canisius Bihira yanavuze kandi ko mu bihe biri imbere, impamvu dukeka y’izamuka ry’ibiciro rikara nk’ubwiyongere bukabije bw’abantu n’imiturire itanoze, aho abantu bubaka amazu aho bakagombye guhinga ibibatunga bishobora kuazarusaho guhungabanya ihame ry’isoko (Offre & Demande).

Twifuje kumenya icyo Minisiteri y’Ubucuruzi ivuga kuri iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro gihangayikishije abaturage, tugerageza kuvugana na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda ariko ntiyagira icyo atubwira ariko twamwohereje ubutumwa twizeye ko igihe cyose aza guhuguka hari icyo adutangariza.

Gaston Rwaka

5 Comments

5 Comments

  1. Linda de suza

    October 5, 2022 at 06:12

    Ntitubeshye ngo Ukraine na Russia cyangwa COVI-19 AHUBWO NI ILLUMINATIS

  2. Muhhoza Chris

    October 5, 2022 at 06:11

    Ibyo muri iy’ Isi birababaje bamwe barahaga bakanabimena abandi bagatakamba n’ uko bimeze nta gishya, muribaza ko abagezeyo ib hari icyo bibabwiye

  3. Nkusi Ariane

    October 5, 2022 at 06:08

    ikibazo ni politiki y’ ububanyi n’ amahanga itari nziza baratwizeza ko imipaka yafunguwe ariko nta buhahairane buhari ndugu yangu , urwikekwe ni rwose

  4. Isaac Munyantore

    October 5, 2022 at 06:06

    Birakomeye nihatagira icyo Leta ikora turasubira muri Ruzagayura n’ ubwo ntarimpari barayimbwiye

  5. Anicet Mugengana

    October 5, 2022 at 06:05

    Yewe Leta ko ari imbyeyi yarwanye ku baturage bayo koko!ko bimeze nabi nabi

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities