Buri mwaka tariki 25 Mata, u Rwanda rwifatanya n’Isi mu munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya malariya. Uyu mwaka insanganya matsiko iragira iti: “Kurandura malariya bihera kuri njye, turabishoboye tubikore.”
Kwizihiza uyu munsi kurwego rw’igihugu byabereye mu mugi wa kigali mu karere ka Kicukiro mu murenge Gahanga, aho muri uyu mwaka wahujwe n’umuganda rusange wabere mu kagali ka Kagasa muri uyu murenge wa Gahanga, ukaba wibanze ku gutema ibihuru no gusibura ibinogo birekamo amazi, aho witabiriwe n’inzego zitandukanye za leta zirimo iz’ubuzima, umutekano, iz’abikorera ndetse n’abaturage.
Muri uwo muganda hanatanzwe ibiganiro bigamije kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda Malariya, hanakorwa isuzuma ku bakekwagaho ibimenyetso byayo, ndetse hanatangwa inzitiramibu zikoranye umuti, abaturage bakaba banasobanuriwe uko zigomba gukoreshwa neza.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya n’indwara zititaweho muri RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi, yagaragaje ko ingamba zafashwe zishingiye ku mibare igaragaza aho ikibazo kiri hejuru, ati: “Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya, u Rwanda rwifatanyije n’isi ariko tunashyira mu bikorwa ingamba zikwiriye, Ingamba twazishyizeho dushingiye ku makuru dufite aho twagiye tubona Imirenge izahaye cyane kurusha iyindi mu gihugu cyacu, aho twateganyije ingamba zo gutera imiti mu nzu ku buryo Imirenge isaga 98 yari izahaye kurusha indi yamaze gutererwa imiti.”
Yakomeje asaba abaturage gukoresha neza inzitiramibu bahawe no kwisuzumisha hakiri kare igihe bagize ibimenyetso, yibutsa ko abajyanama b’ubuzima bahawe ubushobozi buhagije bwo kubafasha. Ati: “Nta muturage ukwiriye kujya gutonda umurongo ku kigondera buzima kandi ibyo agiye gushaka yo abisize mu rugo iwe.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya n’indwara zititaweho muri RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi,
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na bwo bwagaragaje ko guhuza umuganda n’ibikorwa byo kurwanya Malariya bifasha kongera ubukangurambaga mu baturage. Urujeni Martine, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko hari impamvu yo gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda.
Yagize ati: “Uyu muganda n’ibintu byose byawukozwemo twahisemo kubihuza n’umunsi wo kurwanya Malariya kugira ngo twongere duhugure abaturage kwirinda Malariya, kuko uturere tw’umujyi wa Kigali ku rwego rw’igihugu turagaragaramo Malariya nyinshi kurusha utundi turere”.
Yakomeje asaba abaturage gufatanya n’inzego zibegereye, bakemera gutererwa imiti mu nzu no gukoresha neza inzitiramibu, kuko ari bwo buryo bwizewe bwo kwirinda iyi ndwara.

Urujeni Martine umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Muri iki gikorwa kandi abaturage basobanuriwe uko imibu yororoka n’uruhare rwabo mu kuyirwanya, harimo gusiba ibinogo birekamo amazi, gukuraho ibimene n’ibihuru bikikije ingo zabo.
Umwe mu baturage, Kamikazi Judith, yavuze ko yungutse ubumenyi bushya ku bijyanye no kwirinda Malariya, ati: “ntabwo narinzi ko tworora Malariya mu rugo tutabizi ariko ubu nabimenye, ngiye gukoresha iyi nzitiramibu neza, kandi nibimene birekamo amazi mu rugo mbikureho nsibe n’ibinogo ariko sinzongere kurwaza Malariya mu rugo rwanjye.”
Mu mwaka ushize wa 2025 mu bantu 1000, abantu 76 muri bo nibo barwaye malariya. Imibare yo mu kwa 3 uyu mwaka igaragaza ko abantu 65,000 bo muri Kicukiro barwaye malariya, aka karere kakaba kari kihariye 7% bya malariya yose iri mu gihugu kakaza ku mwanya wa mu gihugu.
Imibare igaragaza ko kandi kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Werurwe 2026, umurenge wa Gahanga wari ufite abarwayi ba malariya 15,000. Ni mugihe mu gihugu hose, 50% by’abarwaye malariya bavuwe na abajyanama b’ubuzima.

Abaturage ba Gahanga muri Kicukiro basabwe kwita ku isuku ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya malariya



















































































































































































