Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

“Kugenda na bisi ni inyungu zawe n’iz’igihugu” -Emma Claudine

Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa gukoresha bisi rusange mu ngendo bakora mu rwego rwo guhangana n'ibiciro by'ikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira

Mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda rurimo gushyira imbaraga mu ngamba zigamije kugabanya ikoreshwa ryabyo no kurengera ibidukikije, binajyana no kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu modoka rusange.

Izi ngamba zigaragara cyane mu Mujyi wa Kigali, aho ubuyobozi bukomeje gushishikariza abaturage guhindura imyumvire ku ikoreshwa ry’imodoka bwite, bagahitamo gutega bisi mu ngendo za buri munsi. Ni gahunda igamije kugabanya amafaranga igihugu gikoresha ku bikomoka kuri peteroli no koroshya urujya n’uruza rw’abaturage.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, agaragaza ko nubwo gufata bisi atari itegeko ku bafite imodoka, ariko ari umusanzu ukomeye bashobora gutanga mu guteza imbere igihugu. Agira ati “Mu gihe wahisemo kugenda na bisi imodoka yawe ukayisiga mu rugo ntabwo ari inyungu zawe gusa, ni n’inyungu z’igihugu cyane cyane muri ibi bihe, kubera ko uko tugenda na bisi bivuga ko bwa bubiko bw’ibikomoka kuri Peteroli dufite buramara iminsi myinshi kurushaho.”

Abasesenguzi mu by’ubukungu bagaragaza ko gukoresha imodoka bwite ari kimwe mu bitera igihombo gikomeye ku gihugu, bitewe n’umwanya munini abantu batakariza mu muhanda. Prof. Egide Karuranga asobanura ko umuntu umara isaha imwe mu muhanda buri munsi ashobora gutakaza iminsi igera kuri 40 ku mwaka, bikagira ingaruka ku musaruro w’ubukungu rusange.

Uretse kugabanya umuvundo, gukoresha bisi binafasha kugabanya ikoreshwa rya lisansi na mazutu, bigafasha igihugu kuzigama no gukoresha neza umutungo gifite. Ibi bijyana kandi no kurengera ibidukikije, cyane cyane mu gihe hari kwiyongera ikoreshwa rya bisi zikoresha amashanyarazi zigabanya imyuka ihumanya ikirere.

Mu rwego rwo kunoza serivisi zitangwa mu gutwara abantu, hari kugeragezwa ikoranabuhanga rishya rifasha abagenzi kumenya aho bisi ziherereye, igihe zizagerera ku byapa n’imyanya isigaye. Ubuyobozi bwa Ecofleet Solutions buvuga ko iri koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa mu buryo bwo kugerageza, rikazafasha kugabanya igihe abagenzi bategereza no kunoza imikorere y’urugendo.

Byongeye kandi, Umujyi wa Kigali wamaze gushyiraho imihanda ifite ibisate byihariye bigenewe bisi, mu rwego rwo kwihutisha ingendo no kugabanya ubucucike bw’imodoka. Abafite imodoka zabo bakomeje kugirwa inama yo gutekereza ku nyungu rusange bagahitamo gutega bisi aho bishoboka.

Muri rusange, izi ngamba zigaragaza icyerekezo u Rwanda rufite cyo guteza imbere ubwikorezi burambye, bugabanya ibiciro ku baturage, bukarengera ibidukikije kandi bugafasha igihugu gukoresha neza umutungo wacyo.

Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa gukoresha bisi rusange mu ngendo bakora mu rwego rwo guhangana n’ibiciro by’ikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities