Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kunanuka Binyuze mu Kwiyiriza Ubusa: Inzira Ifasha Bamwe Kugabanya Ibiro

Umuhanga mu bushakashatsi bw’Umuryango w’abashakashatsi bo mu Butaliyani, Luis Garegnani, yagaragaje impungenge ku makuru akunze gusakazwa ku mbuga za interineti avuga ko kwiyiriza ubusa ari bwo buryo bwizewe bwo kugabanya ibiro.

Luis n’itsinda rye, bakoranye ubushakashatsi bavuga ko kwiyiriza ubusa ku minsi imwe n’imwe cyangwa kugabanya amafunguro umuntu asanzwe arya bidatanga ibisubizo byizewe mu kugabanya ibiro nk’uko benshi babyibwira. Icyakora, basobanura ko hari aho ubu buryo bushobora nko gufasha umubiri kugenzura imikorere yawo kandi neza.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu basaga ibihumbi bibiri, hagamijwe kureba niba kwiyiriza ubusa mu buryo bw’igihe kigabanyijemo ibice by’umunsi (intermittent fasting) byafasha kugabanya ibiro mu gihe cy’amezi hafi umwaka. Ibyavuyemo byerekanye ko bushobora gufasha cyane cyane abantu bafite ibiro byinshi, iyo babukurikije igihe kirekire, kuko bushobora gutuma bahindura imirire cyangwa bakagabanya ingano y’ibyo barya.

Mu myaka ishize, ubu buryo bwagiye bwitabirwa n’abantu benshi, by’umwihariko abafite umubyibuho ukabije bashakaga kunanuka. Hari abahitagamo amasaha runaka yo kurya n’ayo kutarya, nko kurya kare bagahita baryama, cyangwa bakirinda ibiryo bimwe na bimwe, bizeye ko byabafasha kugabanya ibiro. Ariko abashakashatsi bagaragaza ko ingaruka zabwo zishingira cyane ku mirire, imyitwarire n’imiterere y’umubiri wa buri muntu.

Luis Garegnani yavuze ko kwiyiriza ubusa hashingiwe ku masaha bishobora gufasha bamwe, ariko ko ubushakashatsi bugaragaza ko atari ko bigenda kuri bose, bitandukanye cyane n’ibivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Yongeyeho ko imikorere y’umubiri w’abantu itandukanye, bigatuma hari abungukiramo kurusha abandi, ari nayo mpamvu abaganga basabwa kubanza gusuzuma neza buri muntu mbere yo kumugira inama yo gukoresha ubu buryo mu kugabanya ibiro.

Abashakashatsi kandi bavuga ko hakiri ibikenewe nko gusobanurwa neza ingaruka z’ubu buryo ku buzima, cyane cyane ku bantu barwaye diyabete cyangwa izindi ndwara zidakira.

Banashimangira ko kwiyiriza ubusa bidakwiye gufatwa nk’igisubizo gihuriweho n’abantu bose, ahubwo ko bikwiye guhuzwa n’imibereho, ubuzima n’imiterere y’umubiri wa buri wese, ndetse hakarebwa no ku buryo bishobora gutandukana ku bagabo n’abagore.

Umushakashatsi Baptiste Leurent we asobanura ko gusesengura imikorere y’umubiri wa buri muntu byerekana ko ubu buryo bushobora gufasha bamwe ariko ntibugire icyo bumara ku bandi.

Na ho Keith Frayn, umwarimu muri University of Oxford, agaragaza ko nubwo kwiyiriza ubusa kenshi kugarukwaho nk’uburyo bwo kugabanya ibiro, bushobora no kugira ingaruka zitifuzwa ku buzima.

Ku rwego mpuzamahanga, ubu buryo bufatwa nk’imwe mu nzira zishobora gufasha kugabanya ibiro, kuko bushobora kugabanya ibinure byo mu mubiri n’isukari iri mu maraso. Ariko nanone bufite imbogamizi zabwo, bityo bukaba bukwiye gukurikizwa muburyo bwitondewe.

Mu bihugu bimwe nk’u Bwongereza, abantu benshi bakoresha imiti ibafasha kugabanya ibiro. Nyamara ubushakashatsi bwerekana ko iyo bayihagaritse, akenshi ibiro bagaruka  byiyongereye, rimwe na rimwe bikaruta n’byo bari bafite mbere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities