Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

“Kwica abatutsi byateguranywe ubuhanga si impanuka” _Minisitiri Dr Bizimana

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene_MINUBUMWE

Mu buhamya bwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascene, mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, yavuze ko kwica abatutsi bitatunguranye ahubwo byari byarateguwe banakoresha amayeri menshi.

Dr. Bizimana yagaragarije urukiko ko azi Bucyibaruta kuva mu 1982 ubwo yiyamamarizaga kuba depite, icyo gihe we [Bizimana] yari umwarimu. Mu buhamya burebure yatanze, yavuze ko Jenoside yabaye itabaye ku bw’impanuka, ahubwo yateguwe.

Ati “nko muri Perefegitura ya Gikongoro, hateguriwe jenoside kandi inageragerezwayo. Mu 1963 hapfuye Abatutsi basaga ibihumbi 20, abandi batwikirwa ibyabo ntihabaho inkurikizi kubabikoze”.

Avuga ko kugira ngo Laurent Bucyibaruta abe Perefe wa Gikongoro bitaje gutyo gusa, ahubwo ko ari we wagombaga gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside muri iyo Perefegitura.

Dr Bizimana yabwiye urukiko ko yabwiwe na mubyara we witwaga Katabarwa Aloys, wari umushoferi wa Bucyibaruta, uko kwa Bucyibaruta hacurirwaga imigambi yo kurimbura abatutsi. Ati “Iyo migambi yacurirwaga kwa Bucyibaruta yaje ikurikira inama abayobozi ba Guverinoma yariho muri jenoside bari bagiriye ku Gikongoro ishishikariza abahatuye kwivuna umwanzi”.

Minisitiri Bizimana yavuze ko itariki yo kwica Abatutsi yemezwaga ari uko babona ko abo bashaka kwica bahageze, ku buryo iyo baburagamo umwe bamuhigaga kugeza bamwishe.

Avuga ku igeragezwa rya Jenoside muri Gikongoro, Dr Bizimana yagize ati “Urugero nka Kayibanda Gregoire wari umukuru w’u Rwanda mbere ya Habyarimana ubwe yagiye ku Gikongoro gutangiza ubwicanyi, aha uburenganzira Abahutu bwo kwica Abatutsi, aho uwahohoteraga cyangwa akica Umututsi nta nkurikizi zamubagaho”.

Minisitiri Bizimana avuga ko Ingabo z’u Rwanda zasohoye inyandiko isinyweho na Col Nsabimana Deogratias wari umwe mu bayobozi bazo, ivuga ko umwanzi ari Umututsi, yaba uri imbere cyangwa hanze y’Igihugu; kandi ko abayikoze batigeze barobanura cyangwa ngo bagire impuhwe kuko bicaga bose uhereye ku ruhinja.

Ati “Ibi ni ibyerekana ko kwica Umututsi byatangiye mbere ya 1994. Mu 1994 byose byari byarateguwe hasigaye gukusanyiriza Abatutsi aho babasha kubagenzura, kandi basabwe kutabikora nkuko babikoze muri 1959 aho abana babarekaga, noneho yaba umurwayi, umugore n’umwana bose bakicwa”.

Yakomeje avuga ko abayobozi bakuru aribo bakwirakwizaga imvugo z’urwango, bakoreshaga amagambo azimije, nk’inyenzi, gukora akazi, … ariko abo babwira bakamenya icyo bababwiye.

Ahahurizwaga abatutsi bimwaga ibyo kurya n’amazi

Inama yabaye tariki ya 14 Mata 1994, yemeje ko abatutsi bagera kuri Paruwasi batagomba kuhava kandi ntabyokurya bagomba guhabwa ndetse n’amazi agakatwa. Ati “Hari abahutu batatu bageragezaga kugemurira abatutsi kuri Paruwasi, barishwe, kugira ngo bibe uburyo  bwo kwihaniza abahutu bareke gufasha abatutsi”.

Dr Bizimana avuga ko aho yari ari mu mahanga yavuganaga na Bernadette (umugore wa Katabarwa), ati “yambwiye ko Perefe yaje gukoresha inama kuri Superefegitura yarimo ba Burugumesitiri batatu n’abandi bakozi bakoreraga muri ayo makomini. Iyo nama yemeje ko amazi akatwa na bariyeri zigakazwa kandi hagakomeza guhiga abatutsi”.

Mu buhamya we, Minisitiri Bizimana avuga ko itariki ya 8 Mata 1994 yahamagaye Padiri Niyomugabo, amubwira ko impunzi zari zatangiye kugera kuri Paruwasi, harimo n’ababyeyi be, ndetse ko n’inzu zari zatangiye gutwikwa. Tariki ya 10 Mata 1994 ngo Padiri Niyomugabo yamubwiye ko yahamagaye Perefe Bucyibaruta amubwira imibereho mibi impunzi zari zifite, amusubiza ko nta kundi yagira; ati “irwaneho jyewe nshishikajwe n’urupfu rwa Habyarimana”.

Bucyibaruta avuga ku mvugo ya Dr Bizimana y’uko yavanywe i Kibungo akajyanwa kuba Perefe wa Gikongoro kugira ngo ashyire mu baturage urwango rwo kwanga Abatutsi rwabibwaga na MRND, yabiteye utwatsi. Ati “Iri shyaka siryo ryashyiragaho ba Perefe kuko byakorwaga mu nama ya Guverinoma igizwe n’amashyaka menshi, kandi sinari kwanga gukora inshingano nagiriwe icyizere na Guverinoma. Aho bantumaga niho najyaga”.

Bucyibaruta yakomeje avuga ko atigeze ajya kuri Superefegitura gukoresha inama, ahubwo ko tariki ya 14 yagiye mu babikira b’Abenebikira.

Urubanza rwa Bucyibaruta rwatangiye tariki ya 9 Gicurasi, biteganyijwe ko ruzapfundikirwa tariki 12 Nyakanga 2022, humviswe abatangabuhamya 115.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amagare

Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga no ku nshuro ya karindwi kuva igiye ku rwego rwa 2,1. Izatangira...

Amagare

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwashyize hanze itangazao rigaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), gikomoka...

Inkuru nyamukuru

Panorama In the verdant hills of Rwanda, an exceptional coffee product is cultivated that melds tradition, culture, and quality. Orga Gourmet Coffee, processed by...

Amakuru

Ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) ndetse...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities