Rutahizamu w’Umunya-Portugal ukinira ikipe y’Al Nassr FC, Cristiano Ronaldo, biravugwa ko yahungiye muri Espagne avuye muri Arabia Saudite ari kumwe n’umuryango we mu ijoro ryo ku itariki 2 Werurwe 2026, mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati ukomeje kuzamba.
Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko Ronaldo yakoresheje indege ye bwite yo mu bwoko bwa Bombardier Global Express, ifite agaciro k’amafaranga menshi, yerekeza i Madrid muri Espagne.
Ibi bibaye mu gihe mu murwa mukuru wa Arabia Saudite, Riyadh, humvikanye ibitero bya misile bivugwa ko byaturutse muri Iran, mu gihe amakimbirane hagati yayo na Israel ifatanyije n’America akomeje gufata indi ntera.
Raporo zitandukanye zagaragaje ko hari ibice byibasiwe n’ibisasu, harimo n’inyubako zifitanye isano n’ibikorwa bya dipolomasi n’umutekano. Ambasade ya Amerika i Riyadh na yo bivugwa ko yarashweho n’indege zitagira abapilote, mu gihe Iran yatangaje ko hari ibikorwa bya gisirikare byangijwe mu bihugu bitandukanye byo mu karere.
Mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera, abanyamahanga benshi batangiye kuva muri ibi bihugu, bajya ahri umutekano. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yasabye abaturage bayo kuva mu bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati kubera impungenge z’umutekano, bituma indege nyinshi zisubikwa cyangwa zihindura icyerekezo.
Kugeza ubu amakuru avuga ko Israel na Amerika bagabye ibitero bihuriweho kuri Iran, mu gihe Iran na yo yahise itangiza ibitero byo kwihimura mu bice bitandukanye by’akarere. Iyi mirwano imaze guhitana no gukomeretsa abasirikare n’abasivile benshi.
Ku ruhande rwa siporo, amarushanwa atandukanye mu bihugu by’Abarabu byegereye Iran yahagaritswe by’agateganyo kubera umutekano muke. Hari kandi impungenge ko Iran ishobora guhura n’imbogamizi mu kwitabira Igikombe cy’Isi kizabera muri Amerika, Canada na Mexico.
Kugeza ubu, nta tangazo Ronaldo n’ikipe ye barasohora ku mpamvu y’uru rugendo, ariko amakuru menshi akomeza kwerekana ko ari mu rwego rwo kwirinda umutekano muke uri mu karere.











































































































































































