Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Ngororero: Imigezi yibasiwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Ku mahuriro y’akagezi ka Gasesa na Secoko ni urugero rufatika ku ruhare rw’ibikorerwa ku butaka mu kwanduza amazi atemba.

Iyi imigezi yose yakoreweho imishinga yo kubungangirwa inkengero ariko kugeza ubu amazi ayitembamo ntaho ahuriye.

Abaturage barakeka ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari bwo burimo kwanduza Secoko cyane ko muri aya mezi y’impeshyi nta buhinzi buri ku misozi ikikije uyu mugezi.

Abakurikirana imikorere y’ingomero z’amashanyarazi bahamya ko ubuhinzi ubucukuzi n’indi mirimo ikorerwa ku butaka ikohereza yohereza ibyondo mu migezi ari yo ngutu mu bibangamira imashini zishinzwe gutanga amashanyarazi.

Bikubiye mu kiganiro RBAdukesha iyi nkuru yigeze kugirana na Musambyimana Jean de Dieu, Umuyobozi w’urugomero rwa Nyabarongo, nubwo hashyizweho ingamba zo kubungabunga inkengero z’imigezi, Akarere ka Ngororero kavuga ko umusaruro uzaba mwinshi nihazamuka ubunyamwuga mu rwego rw’ubucukuzi n’ubuhinzi.

Kuri ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko hari umushinga wakorewe kuri hegitari 1100 ku misozi ikikije umugezi wa Secoko n’utundi tuyirohamo. Watwaye hafi miliyari y’amafaranga y’amanyarwanda, urangwa gutera amashyamba, imigano ku nkengero z’imigezi n’ibindi bikorwa byo kurwanya isuri, ariko ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko umusaruro wabonetse atari wo wari witezwe. Intandaro nkuru ni imikorere itanoze iri mu rwego rw’ubucukuzi iracyabangamye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko mu gace gatembamo Secoko n’utugezi tuyirohamo hari kompanyi eshatu zicukura amabuye y’agaciro, ari na zo busaba kunoza imikorere zirinda kwanduza imigezi.

Gusa no mu bikorwa bisanzwe by’ubuhinzi abaturage barakangurirwa kurwanya isuri mu mirima yabo kuko usibye igihombo gituruka ku gutakaza ubutaka bwera, iyi suri ikunda kwangiza ibikorwa remezo birimo n’uru rugomero rwa Nyabarongo.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities