Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, uyu munsi ku wa 18 Nyakanga 2017, yasezeranyije abaturage bo mu karere ka Ngororero ko muri manda ikurikira yo kuyobora igihugu azarandura imirire mibi no kugwingira bikibasiye benshi mu bana b’u Rwanda.
Yagize ati “muri Ngororero haracyari imirire kuva abana bakiri bato itaraba myiza, uracyabona ko ifunguro ry’intungamubiri ritaraba neza, ntabwo bikwiye! Turashaka ko abana bacu bagaburirwa neza, bagakura neza. Ndabasezeranya rwose ko ubu twarabihamije, tuzabigeraho, ntabwo ubugwingire bukwiye abana b’abanyarwanda; bakwiye kurya neza, bagakura neza, niho ubwonko bwabo butekereza neza.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko umutungo wa mbere w,igihugu ari abana bacyo, maze ashimangira ko ariyo mpamvu abana bakwiye kugaburirwa neza bakiri bato. Avuga ko iki kibazo cy’imirire mibi kigiye kuvugutirwa umuti kigacika.
Ati “kuko umutungo wacu wa mbere ni mwebwe, ubuzima bwabo, ubumenyi bwabo, imibereho myiza muri rusange, iterambere nta handi warikura udahereye ku bantu. Ngibyo ibintu FPR Inkotanyi yashyigikiye kuva tugitangira, ni mwebwe dushyira imbere.”
Mu ijambo rye rishimangira umunsi nyir’izina n’igikorwa cyo kwiyamamaza i Ngororero, umukuru w’igihugu akaba n’umukandida wa FPR Inkotanyi, yasabye abanyangororero kuzatora neza mu gusigasira inyungu zihindura ubuzima bukaba bwiza kurusha, ariko anabibutsa ko kubigeraho bisaba gukora.
Yagize Ati “Banyangororero rero, turabasaba ngo muzatore neza ku itariki enye mutora umukandida wa FPR Inkotanyi. Ndashaka no kubabwira ko tugomba kwitegura gukora, kunoza umurimo, dushaka inyungu zihindura ubuzima bukaba bwiza kurusha kuri buri wese. Tugomba kubikorera, tugomba gufatanya kugera kuri ibyo bikorwa; igisigaye uzaza nyuma y’imyaka icumi iri imbere azasange u Rwanda rwarahindutse. Ngira ngo ibisigaye mu yindi myaka bizagenda byoroha kurushaho.”
Mu gusoza Perezida Kagame yavuze ko kuva mu mwaka wa 2003, 2010 kugeza ubu hari impinduka mu iterambere rigaragara muri aka karere ka Ngororero, avuga ko bashaka kurushaho.
Hakizimana Elias/Panorama-Ngororero












































































































































































