Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

Nyamagabe: Mukamurangwa yatangiye yizigamira 100Frw ubu ageze kuri Moto ebyiri

Mukamurangwa Marthe ni umubyeyi utuye mu mudugudu wa Sumba, Akagari ka Ngiryi, Umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe. Yatangiye yizigamira amafaranga ijana y’u Rwanda binyuze mu itsinda, ubu ageze kuri moto ebyiri afite mu muhanda.

Umuco wo kwibumbirahamwe na bagenzi be mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya “Intambwe” aterwa inkunga n’Umuryango nyAfurika w’ivugabutumwa -AEE, Mukamurangwa Marthe ubwo yaganiraga na Panorama, yavuze ko imitungo myinshi ituma aba intangarugero mu bantu bamaze kwiteza imbere.

Uyu mubyeyi mu kiganiro cyirambuye yagize ati “Natangiye kwizigamira mu matsinda Intambwe mu 2006, ndi umukene nizigamira amafaranga ijana y’u Rwanda. Twaje kugabana bampa 40,000Frw mpita ndangura peterori, nkajya nyigurisha mu dukoroboyi no mu macupa; nza kurangura n’intoryi n’ibindi nkajya mbicururiza mu rugo, ndakomeza gutyo nanizigamira.”

Yakomeje avuga ko mu 2016 AEE yabateraga inkunga yaje kubahuza n’ibigo by’imari birimo Umurenge SACCO, aguza 80,000Frw aguramo ihene, arakomeza arakora. Nyuma yaje gutinyuka aguza ku giti cye 1,600,000Frw ahita ayagura moto, ayiha uyikoresha ayishyura neza kugeza umwenda awurangije. 

Inzu y’umuryango wa Mukamurangwa mbere yo gukorana na banki (Ifoto/R. Eroge)

Nyuma yo kwishyura uwo mwenda, Mukamurangwa yatse indi nguzanyo ya 2,850,000Frw. Yaguzemo moto ya kabiri n’ikibanza. Afatanyije n’umugabo bubatse inzu yo kubamo, bishyurira abana kugeza ubwo hari abarangije kaminuza. Ubu uyu muryango uba mu nzu wiyubakiye, utunze moto 2 n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mu buhamya bwe agira ati “Inama nagira abatari bajya mu matsinda yo kwizigamira n’abavuga ko hizigamira abakire, ni uko batera intabwe bakaza mu matsinda, kuko iyo uri mu itsinda ntacyo ubura. Ntusabiriza, ni ukuvuga ngo iyo ugeze mu itsinda bagenzi bawe baragukangura, bigatuma ubona ibitekerezo byinshi. Ntabwo burya amafaranga yo kwizigamira aba menshi, bitewe n’itsinda ugiyemo. Ushobora no kwizigamira ijana nk’uko nanjye narihereyeho, kuko iyo wizigamira amafaranga wapfushaga ubusa aragabanuka.” 

Inzu ya Mukamurangwa nyuma yo gutangira gukorana na banki (Ifoto/R. Eroge)

Akomeza agira ati “nkurikije aho navuye n’aho ngeze, umudamu wese utarajya mu itsinda narijyemo, ibintu byo guhora turwana n’abagabo tubateze ibiganza kandi natwe dushoboye kwikorera tubiveho. Iyo uri mu itsinda ibintu byo guhohotera umugabo ntibibaho.”

Uwamariya Ephrosine umukozi wa AEE mu karere ka Nyamagabe utera inkuga aya matsinda aganira na Panorama asaba buri wese kwigomwa amafaranga yaba apfusha ubusa akagira intego yo kwizigamira, kuko bidasaba gutangirira kuri menshi.

Ati “Dufite intego y’uko nta muntu uzasigara atagiye mu itsinda, ntihizigamira ukize. Turashishikariza abantu ko n’ariya usanga umuntu atarara atanywereye ikigage yayizigamira kandi bigira uruhare mu iterambere ry’umuryango.”

Ku kibazo cy’abayobozi b’amatsinda biba abanyamuryango yavuze ko buri mu myamuryango akwiye kuba yiteguye kuba umuyobozi, ntihagire uwumva ko azakomeza kuyobora itsinda wenyine.

Mu karere ka Nyamagabe mu mirenge 17 ikagize harabarurwa amatsinda 720 aterwa inkunga n’Umuryango nyafurika w’ivugabutumwa -AEE mu kubahugura hamamijwe gukora bafite intego, kandi bagahita babikora ibyo bita (learning by doing) mu kwizigama no kwiteza imbere binyuze mu bikorwa binyuranye byiganjemo ibyo ubuhinzi n’ubudozi. 

Rukundo Eroge

2 Comments

2 Comments

  1. UYISABA Pascaline

    September 14, 2022 at 13:20

    Kwizigama Nibyiza cyane. Panorama Mutugezaho inkuru Nziza.
    Nyamagabe mu rugamba rw’iterambere

  2. Félicien

    September 14, 2022 at 16:12

    Biranshimishije rwose. Uyu mubyeyi akomereze Aho ajye mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.